I GENEVE IKINYOMA CYA BUSINGYE CYAKUBITIWE AHAKUBUYE NIBIHUGU 24

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo ku I tariki ya 25 Mutarama 2021, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye uri kubera I Geneva mu Busuwisi, ibihugu bigeze kuri 24 harimo Amerika, Uburusiya, ubwongereza, Ubufaransa byasabye Leta ya FPR kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Iyo nama yitwa Universal Periodic Review-UPR yigirwamo aho ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bihagaze mu kubahiziza uburengaznzira bwa muntu, ndetse bikanahwitura ibihugu bihagaze nabi kuri iyo ngingo.

Nubwo Minisitiri w’Ubutabera wiyemeje kurebera no gushyigikira akarengane, Busingye Johnston, yatangaje ibinyoma, avuga ko “uburenganzira[1] bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe kandi biteganywa mu itegekoshinga.” Aha tukaba twabibutsa ko Cyuma Hassan, Phocas Ndayizera n’abandi banyamakuru benshi bari muri gereza nta cyaha bakoze, tukanabibutsa Abaryankuna benshi FPR ikomeje kurunda mu magereza y’u Rwanda ibaziza guharanira impinduramatwara Gacanzigo ndetse tutibagiwe imbaga nyamwinshi ifunzwe izira bwa butabera bundi bwa Kagame. Umwambari we rero yirengagije ibyo byose yongeraho ko : “Uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’uburenganzira bwo guhurira hamwe mu mahoro [imyigaragambyo] bidasabirwa uburenganzira mbere yo kubikora“. Aha wenda yumvaga Isi yose yaribagiwe impunzi z’abarundi igipolisi cya FPR ya Kagame cyarashe kibaziza ukwigaragambya mu mahoro basaba ko ibyo babageneraga kurya byakongerwa.

Tudatinze ku binyoma bya minisitiri urebera akarengane, reka turebe uko Ibihugu bikomeye byakubitiye ahakubuye ibyo binyoma, bigasaba Kagame na FPR kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Icyambere ni Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika, binyuze mu ijwi rya  Charles Bentley[2] , bwasabye u Rwanda ibi bikurikira :

  • Guteza imbere uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bahagarika gufunga no gutoteza abanyamakuru n’imiryango itegamiye kuri Leta babaziza akazi kabo.
  • Ko mu mucyo hakorwa iperereza ry’igenga kandi rifite ishingiro ku birego biregwa abantu bafunze, abishwe, ababuriwe irengero cyangwa abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abanyamakuru, amategeko akubahirizwa.
  • Gushimangira kurengera uburenganzira bwose bwa kiremwa muntu baha ubwisanzure n’ubwigenge inzego z’ubutabera no kureba ko nta muntu wahamwa n’icyaha hashingiwe ku makuru yakuwe mu iyicarubozo cyangwa ku gahato.

Leta Zunze Ubumwe bwa America zongeyeho ko : “Turashimira iterambere ryu Rwanda kuburinganire n’iterambere ry’uburezi kuri benshi. Icyakora, duhangayikishijwe n’umwanya muto w’urubuga rwa gisivili nurwa politiki, cyane cyane ibyangombwa biremereye kandi bikabije bibuza uburenganzira bwo guterana mu ruhame mu mahoro” [imyigaragambyo].

Ubwongereza mu ijwi rya Julian braithwaite[3], bwo bwatangaje ko :

bwishimiye iterambere ry’u Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no guteza imbere uburinganire. Turakomeza guhangayikishwa ariko, no gukumira uburenganzira bwa muntu na politiki n’ubwisanzure bw’itangazamakuru byabaye karande. Nkumunyamuryango wa Commonwealth, nk’umuyobozi uzaza, turasaba u Rwanda gushyira vuba na bwangu mu bikorwa indangagaciro za Commonwealth za demokarasi, kugendera ku mategeko, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Julian Braithwaite

Turasaba u Rwanda ko:

  • Gukora iperereza mu mucyo, ryizewe kandi ryigenga ku birego by’ubwicanyi ndengakamere, iraswa ry’abantu, iburirwa irengero n’iyicarubozo, kandi ababikoze bakagezwa imbere y’amategeko.
  • Kurinda no kureka abanyamakuru bagakora mu bwisanzure, badatinya ibihano, kandi Abayobozi ba Leta bakubahiriza amategeko agenga amakuru.
  • Kwerekana, kumenya kandi no gufasha ababa bahohotewe, harimo n’abafungirwa mu bigo bya Leta by’agateganyo.

Mu bindi bihugu byavugiye Abanyarwanda harimo  : Ububiligi, Noruveje, Espagne, Ubusuwisi, Kanada, Finlande, Koreya y’Epfo, Otirishiya, Suwede, Ubufaransa, Isilande, Ubuyapani, Mozambique, Zambiya, Lativiya, Malta, cameroun, Bahamas…

Ikindi twavanye mu byavuzwe muri iyo nama nuko Minisitiri Shyaka we yemeye ko 54% y’Abanyarwanda bafite ubukene buri munsi y’urugero ubukene bupimirwamo ku isi, muribo 16% bakaba bafite ubukene burenze buri hasi cyane (bumwe bwakwica umuntu). FPR yaba ubwayo itangiye kwemera ko no muri politiki y’ubukungu yatsinzwe?

Constance Mutimukeye


[1] https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-55809430

[2] https://rw.usembassy.gov/u-s-statement-at-the-universal-periodic-review-of-rwanda/

[3] https://www.gov.uk/government/speeches/37th-universal-periodic-review-uk-statement-on-rwanda?fbclid=IwAR1xYzcFdAXX74IFNrVyCkPHNAKKTwSRuK0hbSjYQ_Mw06sJPYPjyPxCSkA