UGANDA YONGEYE KWIHANANGIRIZA KAGAME KU IRASA N’IRASWA RY’ABANTU RYA HATO NA HATO RIDASIBA KU MUPAKA IBIHUGU BYOMBI BISANGIYE.

Spread the love

Nk’uko bigaragara mu itangazo Leta ya Uganda yageneye abanyamakuru, Leta ya Uganda yasabye iy’u Rwanda, ibisobanuro nyuma y’aho abasirikare ba Kagame barasiye abaturage ba Uganda babiri ngo babaziza kwinjiza magendu mu Rwanda. Uganda yahise ibonera no gusaba ubusobanuro bw’irasa rya hato na hato ritagisiba ku mupaka uhuza ibihugu byombi bikozwe n’ingabo za Kagame.

Urwandiko rwamagana ibyo bikorwa kandi binasaba ibisobanuro, rwashyikirijwe ambasaderi Maj. Gen. Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda. Muri urwo rwandiko, harimo ko Leta ya Uganda ibabajwe bikomeye n’igikorwa cy’ubwicanyi cyakorewe abenegihugu bayo babiri, bwabaye kuwa 10 Ugushyingo 2019 bukozwe n’ingabo z’u Rwanda, nako za Kagame!

Uganda ivuga ko Job Byarushanga na Bosco Tuhirirwe bo muri District ya Rukiga bishwe ngo bazira kwinjiza magendu mu Rwanda, ibyo akaba ikaba itabikozwa kuko ntiyiyumvisha ukuntu magendu yakwicisha abantu!

Uganda kandi irongera igasaba ibisobanuro by’umuturage w’u Rwanda witwa Peter Havugimana warasiwe ku butaga bw’u Rwanda n’izo nzego za Kagame azira kuva guhaha muri Uganda agakimirana ariko avirirana!

Uganda irasa nk’ivuga ko irambiwe iryo rasagura n’iraswa rya hato na hato kandi bikorerwa abaturage basanzwe banaturiye umupaka!

Abumva uruzungu mwisomere hasi aha!

Ubwanditsi