IRIBONEYE JEAN FELIX MUBYARA WA NTAMUHANGA CASSIEN YICIWE KU BITARO BYA HUYE (CHUB) NGO HARAKEKWA UMUFOROMO!

Spread the love

Iriboneye Jean Felix wari mu kigero cy’imyaka 28, yakoreraga akazi ke ko gucuruza service zo guhererekanya amafaranga (Mobile Money) no kugurisha amayinite yo guhamara (Airtime), imbere ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye (Butara), yagiye agiye guha amayinite umukozi w’ibitaro bya CHUB-Huye  ntiyagaruka, bongeye kumubona ari umurambo kandi yishwe anizwe!

Bwana Ntakirutimana yabanaga na Iriboneye, yabwiye BBC ko bamubuze kuwa gatandatu taliki ya 09 Ugushyingo 2019 nijoro bakagira ngo ni ibisanzwe by’umusore waba yagiye gusura abantu akararayo.

Ati: “Uyu munsi twaje (kuwa mbere taliki ya 11 Ugushyingo 2019) kumva ko hari umukozi w’ibitaro wafashwe ukekwaho ko yagiriye nabi undi mukontabure w’ibitaro akamutera ‘efferalgan’ [umuti usinziriza] agafata imfunguzo akajya mu biro akiba amafaranga…

“Nahise ngira amakenga njya kuri RIB mbabwira uko twabuze umuntu nsiga ntanze numero yanjye, hashize umwanya muto barampamagara ngo njye ku bitaro”.

Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Rwanda (RIB),  ku cyumweru taliki ya 10 Ugushyingo 2019, rwatangaje ko rwafashe umukozi w’ibitaro akekwaho “kwiba amafaranga mu bubiko bw’ibitaro”.Uyu ngo yafatanywe miliyoni  n’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda (1,700,000 Frw) ageragezaga gusohoka mu gihugu; ngo bityo ninawe ukekwaho ubu bwicanyi!!!

Nubwo uyu mukozi atagaragajwe ntibinumvikana ukuntu yagira gusahura ibitaro akanagerekaho guhitamo kwiba no kwica umuntu ukoresha amafaranga abiri! Umuntu wacuruzaga Airtime. Abantu baravuga ko iyo aza kuba ari umujura koko akaba n’umwicanyi wabiteguye nibura yagombaga gushaka ufite amafaranga agaragara!

Iriboneye Jean Felix mubyara wa Ntamuhanga Cassien, RIB yamwerekanye yishwe anizwe, nyuma y’iminsi 2 aburiwe irengero!

Nyuma yo kumva ibivugwa ku rupfu rw’uyu musore Iriboneye, tukabikemanga, tunakubitiyeho ko inzego za Kagame zishinzwe ubwicanyi ziba zizerera nk’ikizu zishakisha umuntu ufitanye isano n’urwanya ubutegetsi bw shebuja, twabajije Ntamuhanga niba mubyara we yaba ariwe azize adusubiza muri aya magambo:

“Uwo mwana muheruka kera yiga muri Secondaire, ubu ngire ngo hashize nk’imyaka 10 ntumvise n’ijwi rye! Usibye n’icyo kandi n’abandi bavandimwe nta na contact zabo ngira nabo ntibatunga izanjye mu rwego rw’umutekano…Sinkeka ko rero uwo mwana yaba yazize ko hari icyo dupfana! Icyakora nanjye nkurikije amakuru namenye, uriya mwana yishwe na ziriya ‘Nyamabara’…”

Iriboneye apfuye nyuma y’imyaka 2 arangije kaminuza, akabura akazi agatangira kwicururiza amayinite ibi bita Me2U. Nta muntu n’umwe uzwi bari bafitanye ikibazo.

Usibye uyu mubyara we Ntamuhanga Cassien yatubwiye ko uwo yamenye amakuru ye ko yashimuswe na RIB ubwayo ari Albert Higiro, Wari mukuru mu bana babanaga wanakundaga gukurikirana urubanza rwe ubwo yari afunze. Ubu nawe hashize amezi agera kuri 5 RIB itaramusubiza uburenganzira bwe kandi ntiyigeze ihakanira umuryango ko imufite, mu gihe yamukuye mu ishuri habura amezi 2 gusa ngo arangize icyiro cya gatatu cya kaminuza (Master’s).

Albert Higiro (iburyo) amezi abaye 5 ashimuswe na RIB! Arikumwe na Moses Ngabonziza we umaze imyaka 3 aburiwe irengero!

Ntezirizaza Jean Bernard, mukuru wa Iriboneye yageze i Butare aje gukurikirana iby’urupfu rwa murumuna we, no kureba uko umurambo wasubizwa i Kigali aho akomoka mu Karere ka Gasabo ngo ushyingurwe!

Ntibyumvikana ukuntu umuforomo ngo yateye imiti mugenzi we yo kumusinziriza atarasanzwe arwaye…niba yarabanje kumuboha? Ntibinumvika ukuntu uyu we ataba aribwo buryo yakoresheje, niba iyo miti yari yamushiranye agahitamo kumwica! Ntawamenya! Kugeza ubu kandi ubuyobozi bw’ibitaro bya Butare ntacyo buratangaza ngo iperereza rirakomeje da! Habe no kugaragaza uwo mukozi watewe imiti…!

Iriboneye Jean Felix ni mubyara wa Ntamuhanga Cassien, kuko se wa Iriboneye ava inda imwe na nyina wa Ntamuhanga. Hari abakeka ubutegetsi bushobora kuba bwibasiye abo mu muryango we cyane cyane ababashije kwiga ku kigero cya kaminuza!

Ubwicanyu bumaze gukataza mu Rwanda kandi uburenga 90% bukorwa n’inzego zishinzwe ubwicanyi zashinzwe iyo nshingano na Kagame we ubwe.

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.

One Reply to “IRIBONEYE JEAN FELIX MUBYARA WA NTAMUHANGA CASSIEN YICIWE KU BITARO BYA HUYE (CHUB) NGO HARAKEKWA UMUFOROMO!”

  1. Ariko kubeshya mubibonamo nyungu ki? Ese Leta niyo yatumye uriya muforomo witwa Ntawuhiganayo Narcisse ngo yice uriya musore? Umuntu wese upfuye mwumvako ari Kagame ngo nuko uwapfuye afitanye amasano naba runaka? Narcisse uyu yashatse kwiyahura nabyo ni Kagame wabimutegetse? Ubu Narcisse se amakuru dufite ko avugako arwariye mu bitaro bya gisirikare iKanombe noneho muravugako DMI yamwiyegereje ngo atazavugako ari leta yamutumye kwica? Harya mwa baswa mwe hari umunyarwanda udakoresha EFFERALGAN mu kwivura umutwe? Undi yasinzirije ninde? Mujye mwandika ibyo muzi? Cyangwa ni Fenergan mwashakaga kuvuga nubwo ataribyo? Muzabaze RIB ibahe amakuru mureke kubeshya abanyarwanda. Over.

Comments are closed.