UGANDA IGIYE GUSHINGA IBIRINDIRO BIKOMEYE MU BURASIRAZUBA BWA CONGO, KAGAME NA MONUSCO IBYA RDF ARABICIRA INYERI.

Spread the love

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangiye imyiteguro yo gushinga ibirindiro bikaze mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu zombi bizakira abasiri ibihumbi n’ibihumbi ba Uganda ngo bazaba bajyanywe ahanini no kurinda abazaba bubaka imihanda ndetse n’inganda mu ako gace! Mu gihe Kagame ajya muri Congo aherekejwe n’imibu nk’abageni ba nijoro,agasahura, akica, agashimuta abantu bimwe akabyitirira ingabo za Congo, Umusaza Yoweli Kaguta Museveni yamutsinze icy’umutwe maze amuca ruhinga nyuma agirana ibiganiro bikome na Felix Tshisekedi Cilombo wa Congo none birangiye umusaza yimanukiye ku manywa yihangu akaba agiye kwinjira Congo yambaye neza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimp Report cyandikirwa muri Uganda, ibikomerezwa mu ngabo za Uganda nibyo byibereye ku isonga y’iki gikorwa. Aha twavuga umugaba mukuru w’ikirenga Umusaza Yoweli Kaguta Museveni wafatanyije na Tshisekedi kwemeza aharambagijwe ngo hazashingwe ibirindiro, Gen Salim Saleh, Umugaba mukuru w’ingaboza Uganda Gen David Muhoozi, Umujyana wa Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe Lt Gen Muhoozi Kayinerugaba wongeyeho n’uzaba ushinzwe ubuyobozi bw’ibyo bikorwa yibereye ku kibuga Lt Gen Wilson Mbadi.

Ikinyamakuru Chimp Report, gikomeza kivuga ko uyu mugambi watangiye mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ubwo Lt Gen Wilson Mbadi yakiriraga i Mbuya abasirikare bakuru b’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo MUNUSCO bakagirana ibiganiro hagamijwe guhuriza hamwe ubutasi mu rwego rwo guhashya inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) bizwi ko zisanzwe ziterwa inkunga na Paul Kagame.

Lt Gen Wilson Mbadi (hagati) arikumwe n’abasirikare bakuru ba MONUSCO i Mbuya. Ari mubatangiranye n’uyu mugambi kandi niwe uzaba wibereye ku kiwanja.

Abinyujije mu nama ya Guverinoma, umusaza Museveni yabashije gucishamo umushinga wo kubaka imihanda ifite uburebure bwa Km 223 igomba guturuka ku mipaka ya Uganda maze ikinjira igaba amashami mu duce tunyuranye tw’Uburasirazuba bwa Congo mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi ndetse no korohereza ingabo z’ibihugu byombi gucunga no gutsimbataza umutekano. (Ntawabura gutekereza ko ari no murwego rwo gufungira amayira Kagame wayogoje kariya gace!)

Uyu mwaka uratangirana n’imihanda 3: Umwe ureshya na km 80 ugomba guturuka ku mupaka wa Kasindi ukagera i Beni (aho ADF ifite ibirindiro), n’undi uzahita ufatiraho Beni-Butembo wa km 54. Ni mugihe undi wa km 89 uzaturuka ku mupaka wa Bunagana ho mu Karere ka Kisoro, wekerekeza i Rutshuru ukazavunura werekeza i Goma (aho Kagame yagize agatobero…)

Uyu musaza ageze kuri iki gikorwa gikomeye mu gihe Kagame we yarameze nk’ingurube bari kwagaza ikiryamira…aho Ubufaransa bwamusinzirije burundu bukamwemerera guhagarika imanza n’amaperereza kuwahanuye indege (kandi n’uruhinja ruzi ko ari Paul Kagame), rukandika amaraporo avuga ko rwarebereye (ibyo n’igitambambuga kirabizi) icyakora ko rutahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’uko Kagame abirushinja kandi abyifuza, kubw’ibyo bukaba butahirahira ngo busabe imbabazi, Kagame aho aryamye yagazwa ati “ndanyuzwe n’agato kava ku iguye!”, arakomeza arasinzira kugeza ubwo Tshisekedi we yagiye akegera Ubufaransa akabusaba ko ingabo zabwo ziri ku muturanyi (Uganda) aho zirimo gutoza ingabo z’icyo gihugu imirwano yo mu misozi, ko nawe zazacyamira iwe, zikamufasha guhashya inyeshyamba za ADF zifitanye isano na ISIS kandi zikaba zinashyigikiwe na Gitimujisho twavuze haruguru.

Ingabo z’Ubufaransa mu myitozo n’iza Uganda. Tshisekedi ati nanjye muzaze…Kagame we ati munkureho indege ya Habyarimana mpumekeho gake!

Gitimujisho wacu na n’ubu ari mu Bufaransa aho Macron akomeje kumutwengera mu jigo wamugani w’Abarundi, akaba akomeje kumubwira ko mu byumweru bike biri imbere azajya no kumusura mu Rwanda ashobora kuzasiga ibyo guhondoberezwa kwe bivuyemo itiro, ubundi akazafatirwa mu isafuri nk’igikeri atakibasha gutera igeri!

Ubwo yari mu kiganiro na France 24, abanyamakuru bamubajije niba ibivugwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ko ingabo ze ziri muri Congo maze asubiza ko niba ziriyo ari ukubera uburangare bw’ingabo za ONU ziriyo! Umunyamakuru ati ubwo se ni ukuvuga ko wemeye ko ufiteyo ingabo, Kagame wacu ati “Icyo nemera ni uko ingabo za ONU zananiwe!” Umunyamakuru arongera ati ubwo rero iz’u Rwanda ziriyo! Mwiyemezi wacu yahise asubiza ko ize ziramutse ziriyo zitananirwa, ngo ziba zarakemuye ikibazo kera!

Indyandya ihimwa n’indyamirizi! Uganda itangaje ko igiye koherezayo ingabo ibihumbi n’ibihumbi zizamarayo igihe kitazwi, mu gihe Tshisekedi yaraherutse guhagarara kuri televiziyo akemeza ko yasabye Kenya kohereza ingabo muri ako gace n’ubundi, kari gasanzwemo iza ONU zishyigikiwe na Brigrade idasanzwe y’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi. Zose umunsi umwe zishobora kuzahuriza ku muhigo umwe wa Nyirabayazana ubundi agahuru k’imbwa kakagurumana ku manywa bose babireba!

Kagame ngo niba ingabo ze ziri muri Congo, iza ONU zarananiwe! Ubwihenuzi bwe tubutege amaso!

Kagame yaraherutse kumvikana avuga asa n’ubogoza  ko ameranye neza n’abaturanyi be keretse uwa ruguru, ngo ariko ko yasakaye inzu ye ngo atanyagirwa! Ubwo yarahiriraga kuyobora Uganda muri manda ya 6 mu minsi mike ishize, Umuzasa Museveni yaramusubije ati niba umuntu yicecekera ukanga ukamwita umwanzi, kenyera tujyanemo!

Ukurikije uburyo Kagame yari yishingikirije ku burasirazuba bwa Congo kugira ngo abe yateza umutekano muke muri Uganda no mu Burundi igihe cyose yabyifuriza cyangwa yasumbirizwa, izi ngabo za Uganda nizimara kuhashinga ibirindiro, Kagame wibwiraga ko yasakaze inzu, arazingirwa mu izinga, izuba rimuzimireho izina rizime!

Cassien NTAMUHANGA

2 Replies to “UGANDA IGIYE GUSHINGA IBIRINDIRO BIKOMEYE MU BURASIRAZUBA BWA CONGO, KAGAME NA MONUSCO IBYA RDF ARABICIRA INYERI.

  1. Uyu Ntamuhanga C. yandika byiza kandi neza. Sinemeranya nawe kuri topics zose yandikaho cg avugaho ariko nkunda analyses ze.

    1. ariko abanyarwanda ba oposition muri igurube pe ! niyo ihora yonona aho ituye
      ubwo urashigikira igitekerezo ca Museveni yubaka imihanda i Congo!!!
      muri imihiririmbiri uko abarundi bavuga

Comments are closed.