KAGAME ASHOBORA KWIRUKANA MINISITIRI WE W’UBUBANYINAMAHANGA, VINCENT BIRUTA .

Spread the love

Imvugo ya Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Kagame, Dr Vincent Biruta yatangarije kuri tweeter asa nk’ugaragaza ko Kagame yavugishijwe kubera umunyamakuru wamuvugiyemo agata umurongo, yatumye Kagame abantu benshi barushaho kumuca amazi, kuburyo Perezida Tshisekedi wa Congo yatangaje amagambo akomeye ashobora guhindura ibintu byinshi kuhazaza ha Kagame n’ingabo ze zishinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu zakoreye muri Congo nyuma gato ya jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bikubiye muri raporo yiswe “Mapping”.

Minisitiri Vincent Biruta, ubundi ushinzwe dipolomasi y’u Rwanda, aho kujya mu murongo umwe na perezida we Paul Kagame ngo amushyigikire niba ari n’amakosa yakoze azakosorwe binyuze mu nzira za politike na dipolomasi byo mukimyegero, yabonye ko ibyo Kagame yavuze ari ishyano maze yirukira kuri tweeter, agaragaza ko ibyo Kagame yavuze atari yabitekerejeho neza, ko yahubutse kubera umunyamakuru wamuvugiyemo akamutesha umurongo! Uramutse uhagaze gato ugatekereza kuri icyo kintu Dr Vincent Biruta yakoze wasanga yashatse kuvuga ko “Perezida Paul Kagame adakomeye mu mutwe” ndetse  kubwe bisa n’aho ibyaha birengwa ingabo z’u Rwanda aribyo zabikoze koko! Uyu rero akaba atariwo murongo wa Kagame kuri Mapping Report.

Nubwo Vincent Biruta avuga ko Kagame yavugishijwe kubera umunyamakuru wamuvugiyemo, siko bimeze kuko yabanje kubisasira ubwo yagaragazaga ko Dr Denis Mukwege yagizwe igikoresho n’imbaraga mvamahanga kubera inyungu ziyo bitwaje gusa ko yahawe igikombe cy’amahoro kitiriwe Nobel. Kubera uko gucisha amazi Kagame kwakozwe na Biruta, uwo Mukwege yise igikoresho cy’abanyamahanga, Perezida Felix Tshisekedi wa Congo, yamwise ishema ry’igihugu, intwari y’igihugu anavuga ko amushyigikiye bikomeye cyane. Tshisekedi yakomerejeho agira inama Kagame yo kureba uko yakwitegura kwivanaho abo banyabyaha bari mu gisirikare cye kuko ntaho bazacikira ubutabera kuko Congo yamaramaje kujyana mu nkiko abakoreye ibyaha abakongomani n’abandi ku butaka bwabo. Ibi byose ni nyuma yo kubona ko Kagame adashyigikiwe na Minisitiriwe w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Ikindi kigaragaza ko Biruta yise Kagame umusazi, ni uko Kagame ubwe yavuze ati “hari n’andi maraporo avuga ibinyuranye n’ibyo, ati abantu ku giti cyabo barabivuga n’igihugu cyanjye kirabivuga!” Mubavugira igihugu rero ab’ingenzi ni 3: Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu, Dr Vincent Biruta nk’ushinzwe dipolomasi y’igihugu (Minisitiri w’ububanyi n’amahanga) na Johnson Busingye Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Uyu mugabo aho gushaka aya maraporo niba atanahari ngo ayahimbe yagiye kuri tweeter ati mwamwumvise nabi…ni ukubera umunyamakuru kanaka wamuciye mu ijambo aracanganyukirwa!

Akarenze umunwa karushya ihamagara! Kagame yabonye iby’indege baramuhishiriye arashyekerwa…!

Biruta aravuga ibi mugihe nk’uko mushobora kwirebera ikiganiro, abanyamukuru ba France 24 babajije Kagame bari bafite ituze n’ubwitonzi bukabije nk’abari kubaza umurwayi! Kuvuga ko yacanganyukishijwe ni ukunanirwa gushyigikira umurongo w’umukuru w’igihugu ugapfa kwivugira ibyo ubonye…, bikaba bishobora kumuviramo kwirukanwa mu minsi ya vuba!

Ibi kandi si ubwa mbere biraba bibaye. Iyo Kagame abonye ushobora kumutaba mu nama ukikorera ibyawe wamuciye amazi, ahita aguhambiriza vuba na bwangu ikizaba akanywa umuti. Byarabaye kuwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Tarcisse Karugarama: ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza “The Guadian” mu nkuru cyasohoye kuwa 19 Gicurasi 2012, Karugarama yabwiye icyo kinyamakuru ko Kagame atari Kamara ko atakagombye kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yari yimirije ya 2017, ngo murwego rwo gutsimbataza ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Karugarama yananiwe gushyigikira Kagame mu kwigundiriza ku butegetsi amukubita umweyo!

Abajijwe n’umunyamakuru wa The Guardian kuri icyo kibazo, Kagame yaramubwiye ati “Kuki utamubwira ngo abe ariwe wegura? (Karugarama). Iyi myaka ishize yose yari aho. Ntabwo ariwe wenyine ushobora kuba minisitiri w’ubutabera.” Ntibyateye kabiri Kagame yongeye guhindura guverinoma ahita akubita umweyo Minisitiri Tarcisse Karugarama ntiyongera no kugira undi murimo amuha na magingo aya!

Undi muminisitiri wananiwe gushyigikira no gusobanura ijambo ryavuzwe na Kagame akabizira ni Dr Richard Sezibera. Mugihe Kagame yavugaga ko umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunzwe kubera ibibazo bya politike bafitanye na Uganda kandi bimaze igihe, Sezibera we yavugaga ko wafunzwe kubera impamvu z’imirimo y’ubwubatsi yari ku mupaka wa Gatuna! Kagame abonye abyina abusanya na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, ahita amushyira ku gatebe!

Dr Richard Sezibera yananiwe gusobanura iby’amatiku ya Kagame yo gufunga umupaka na Uganda, amukubita umweyo nyuma yo gusimbuka twa tuzi twa ntuza!

Niba Dr Vincent Biruta ananirwa gushyigikira Kagame arimo guhahanwa mu itangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga, nimutekereze uko yabigenza aramutse ari mu butumwa bw’akazi  nta Kagame, nta n’indi nyonjo …! Uyu araraye ntiyiriwe!

Ubutegetsi bwa Kagame bumaze iminsi bukubita hirya no hino bugerageza kuburizamo iyemezwa rya Mapping Report igaragaza ibyaha by’intambara iby’ibasiye inyokomuntu ndetse n’ibindi bishobora kwitwa ibya jenoside byakozwe ahanini n’ingabo za Kagame kuva mu mwaka w’1996. Aho Dr Denis Mukwege aherewe igihembo cy’amahoro kitiwe Nobel ibintu byahinduye isura kuko yiyemeje gukora ibishoboka byose abakoze ibyaha muri Congo bakagezwa imbere y’ubutabera.

Abakongomani bahagurutse barahagarara, ibyo gusekera umwanzi Tshisekedi yabifashije hasi…!

Ibintu byarushijeho gukara aho Kagame yumvikaniye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 avuga ko nta byaha byakorewe muri Congo, ko iyo raporo itavugwaho rumwe ikabayarahinduwemo politiki. Byaje kuyangara aho Dr Vincent Biruta ashushiye we nk’uyemera akavuga ko ibyo shebuja yavuze yabitewe no gucanganyukishwa! Tubitege amaso…!

Cassien NTAMUHANGA

One Reply to “KAGAME ASHOBORA KWIRUKANA MINISITIRI WE W’UBUBANYINAMAHANGA, VINCENT BIRUTA .”

  1. None NTAMUHANGA yokwandika ibintu bizima
    umuncancuro wa UGanda n’abambarire bayo n ibigarashi!!!!!!!!

Comments are closed.