UBWITABIRE BWARI HASI MU MUHANGO WO KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MUKARERE KA NYANZA.

Spread the love

Kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza byabereye ku Rwibutso rwa NYAMIYAGA mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagali ka Gacu ho Murenge wa Rwabicuma. Aho niho abayobozi ku rwego rw’Akarere bose bari baherereye. Ariko na buri murenge wari wateguye uko batangiza icyumweru cyo kwibuka.

 Abo mumurenge wa Busasamana ari nawo murenge rukumbi ubarizwa mugice cy’umujyi bakoze urugendo ku rwego rwa buri mudugu ndetse n’Akagari bose bagahurira ku rwibutso rwa Rwesero. Imidugudu myinshi yakoze urugendo abaturage bahuriye kuri Hotel Dayenu berekeza ku Rwibutso. Ntabantu benshi bitabiriye ugereranije n’ibindi bihe, kuko na benshi bagiyeyo basaga n’abafatiranywe basohotse muri kiriziya yitiriwe Kristu Umwami ndetse n’abari bavuye mu nsengero zindi zo  mu mujyi.

Ku rwibutso rwa Rwesero wabonaga ko abayobozi batishimye kubera ubwitabire bwari hasi cyane. Ntamagambo menshi yahavugiwe kubera ko bari bari gusiganwa n’amasaha kugira ngo abaturage bajye muri salle gukurikirana umuhango kuri televisiyo.

Umuyobozi mukuru wari uhari ni vice mayor ushinzwe imibereho myiza UMUTESI Solange. Yibukije gusa ku myitwarire ikwiye kuranga abantu muri iki gihe cyo kwibuka . Mu kwihohora yavuze nka gitifu avuga ko bakeka ko ubwitabire bwabaye buke bitewe nuko abantu benshi bashobora kuba bagiye i Nyamiyaga.

Yagarutse kandi ku bumwe n’ubwiyunge muri ikigihe . Ikibazo gikunda kugaragara kuri iyi ngingo ni uko bikunda kuba kuba mu magambo gusa,n’ubwo kwiyunga bigomba kuba hagati y’abantu 2, cyangwa imiryango ibiri yahemukiranye,ikibazo cya jenoside kirenze ibyo,kwiyunga ntibyashoboka hatagize uhagarara hati y’abo bantu cyangwa iyo miryango! Leta niyo yakabikoze…! None ko itabikora bizakorwa nan de?

Vice Mayor Umutesi, yavuze ku ngengabihe abaturage ba Nyanza bazakoreraho muriyi minsi 100 yo kwibuka :

1.Uyu munsi ku rwego rw’Akarere batangije icyumweru cyo kwibuka i Nyamiyaga

2.Ku itariki 12 Mata 2019 hazibukwa abahoze ari abakozi b’Amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

3. Icyumweru cyo kwibuka kizasorezwa ku rwego rw’Akarere ku itariki ya 13 Mata 2019 kuri site ya KIMIRAMA mu murenge wa Busoro.

4. Kuwa 20 Mata 2019 igikorwa cyo kwibuka kizabera i Mwima mu murenge wa Busasamana hibukwa umwamikazi GICANDA ROSARIE.

5. Kuwa e28 Mata 2019 kwibuka no gushyingura bizabera i Nyanza mu murenge wa Busasamana.

6. Kuva kuri 04 Gicurasi 2019 buri murenge ugize Akarere ka Nyanza uzajya wibuka bahereye i Gatagara mumurenge wa Mukingo kuri iyo tariki.

Ntamuntu wahahamutse cyaneko ntanamagambo menshi yahavugiwe kuko amasaha yo gukurikirana umuhango kuri television abantu bose bicaye muri sale aho bagomba kumva cyane cyane umukuru w’igihugu yari ariho abasiga! Uko imyaka igenda ihita indi itaha,abayobozi bose bagenda bitera ikizere kuburyo ubona ko bashishikajwe n’uko ijwi ry’umuntu umwe ariwe Paul Kagame ryumvikana! Ni cya gitugu bajya bavuga!

Ubu bwitabire buke ahanini buterwa n’uko mu gihe cyo kwibuka habaho inyigisho nyinshi zigoreka amateka kandi abanyarwanda basobanukiwe neza amateka yabo. Kwibuka si bibi,ariko guca inzigo mu banyarwanda ubundi bagasigara banganya uburenganzira mu gihugu nibyo byagashyizwe imbere!

Emmanuel NYEMAZI

Nyanza-Intara y’Amajyepfo