MUHANGA KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, NDI UMUNYARWANDA NIYO YIBANZWEHO CYANE.

Spread the love

Igikorwa cyo kwikubuka jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kunshuro ya 25  mu karere ka Muhanga cyatangirijwe  mu murenge wa Rugendabari , akagali ka Nsanga umudugudu wa Mpongo, kiyonowe n’umuyobozi w’ Akarere Uwamariya Beatrice arikumwe na ba vice mayors bose ndetse n’Abanyamahanga nshingwanikorwa b’imirenge. 

  Ibiganiro byagiye bitangwa n’abayobozi batandukanye barimo umushyitsi mukuru waturutse mu inteko ishinga amategeko  Hon Mukasine M Claire wahe gaherekejwe na bagenzi be, Hon Kalimijabo Barthelemy na Uwanyirigira Marie Florence. 

Mayor w’Akarere ka Muhanga UWAMARIYA Beatrice atangiza igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Ubutumwa bwahatangiwe bwose bwibanze kuri ndi Umunyarwanda n’andi magambo menshi agamije kwigarurira imutima y’abantu aya bita “igipindi”. Ibyo ndabyita igipindi kuko ndi umunyarwanda nubundi ivugwa kandi abanyarwanda bagakomeza kuvangurwa haba mu kubona akazi, no kubona uburenganzira bunyuranye! Abanyarwanda ntibahabwa ubutabera kimwe kandi ntibanganya umutuzo mu gihugu.

Iyi ndi umunyarwanda ikomeza guca hejuru ikibazo cya jenoside cyagizwe ikibazo cy’igice kimwe cy’abanyarwanda bityo abayiguyemo batari muri icyo gice bo bakumva ko bapfukiranwe cyangwa ari nk’aho atari abantu! 

Ukurikije ubutumwa bwatangiwe aha kimwe n’ubwatanzwe na perezida Kagame bwumvishijwe abantu bose binyuze kuri radiyo, ntanumwe utanga ikizere ko abanyarwanda ari bamwe,ko ahubwo bagwiriwe n’ishyano ribareba bose. N’ubundi haracyari “Umuntu wababaye wemerewe kwibuka no gufatwa mu murongo, n’undi wababaye utemerewe kwibuka kandi wirengagijwe”! Icyakora bose ku mutima bibukira rimwe!

Abanyamadini bari ku mwanya w’imbere. Nyamara ntacyo bakora ngo igihugu kingendere ku ndangagaciro zukuri n’ubumuntu nk’uko biba mubitabo bakoresha bigisha!

Uyu mu hango witabiriwe n’abaturage benshi barenga 2000 ugereranyije. Hari kandi Ingabo na Police bikorera mu Karere ka Muhanga , umushumba wa Kiliziya Gatulika Musenyeri Mbonyintege Smalagide , abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye .

Kugeza ubu nta kidasanzwe cyabaye. Ugereranyije n’imyaka ishize, kubera ko bibanze kuri politiki y’igipindi. Kubw’ibyo guhahamuka byagabanyutse cyane kuko

hahamutse umwana  umwe bahita bamwihutana  ku bitaro bya Kabgayi.  

RUBIBI Jean Luc 

Muhanga-Intare y’Amajyepfo.