UBUTEGETSI BWA FPR BWAHISHE KO CORONAVIRUS YAGEZE MU RWANDA ABAHOLANDI BARABUTAMAZA!

Spread the love

Mbere y’uko dutangira iyi nkuru, mu izina ry’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna, twifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya CORONAVIRUS. Tunabasaba gukurikiza inama mugirwa n’abaganga mukirinda mukarinda n’abanyu icyo cyorezo gihangayikishije isi yose.

Nk’uko duhora tubibabwira, Leta ya FPR ikomeje kwiha amenyo y’abasetsi kubera gukorera mu kinyoma muri gahunda zayo zose. Kubeshya, kuyobya uburari, kutavugisha ukuri, gutekinika ni ibintu bimaze kuba akarande mu Rwanda ku buryo usanga yaba imibare y’ubukungu, yaba amaperereza ku bahohoterwa kubera ibitekerezo byabo, yaba imibare itandukanye igaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda, yose iba yuzuyemo ibinyoma bigamije kwishyira imbere aka wa mukobwa wabuze umugabo.

Igiteye impungenge kurushaho, ni ibyabaye ejobundi ubwo icyorezo cya Coronavirus cyasesekaraga mu Rwanda.

Nk’uko mubizi ubutegetsi bwa Kagame buritegura kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango w’abavuga bakanakoresha ururimi rw’icyongereza Commonowealth, mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2020. Ni ukuvuga mu mezi atatu gusa ari imbere. Kubera iyo nama, akaba ariyo mpamvu Kagame yahiye ubwoba bikagira ingaruka ku Banyarwanda, bityo abakene bo mu mujyi wa Kigali bakaba barahuye n’uruva gusenya bagasenyerwa amazu nta ngurane, abanda bakaba bakomeje gushyirwa ku nkecye n’ubutegetsi, ngo basige amarangi, bimuke, basenye n’ibindi.

Uretse ibyo guhisha abakene ngo abanyamahanga bazaza muri iyo nama batazabaca iryera, Leta ya FPR yashatse guhisha ibya CORONAVIRUS isanga aba Diplomates b’Abaholandi babibonye kera cyane ko ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Coronavirus yageze mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo, ikaba ikomeje gutera benshi ubwoba. Kuri uyu wa gatanu nibwo inzego zibishinzwe zemeje ko iki cyorezo cyugarije isi cyagaragaye mu gihugu cya Kenya, kuri iki cyumweru bikaba byaremejwe ko abamaze kugaragarwaho na coronavirus muri Kenya ari batatu.

Iki cyorezo kandi cyagaragaye no mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’ubuzima yemeje kuri uyu wa gatanu ko hari umuhinde umwe wagararagaye afite iyi virus. Kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba, iyo minisiteri yemeje ko hari abandi bantu bane, bagaragaweho n’iki cyorezo.

Usibye igihugu cy’abaturanyi cya Uganda kitaremeza ko hari umurwayi wa coronavirus ubarizwa ku butaka bwacyo, muri aka karere keretse gusa abacyekwaho bahawe akato, u Rwanda, Kenya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani byose byamaze kuragararamo abarwayi Ndetse kimwe n’ibindi bihugu, mu Rwanda ubutegetsi bwakomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki cyorezo nko kubuza imodoka nini zitwara abagenzi gutwara abagenzi bahagaze nkuko byari bisanzwe, gushishikariza abaturage gukaraba intoki kenshi gashoboka, ubu kandi insengero, zafunze imiryango kimwe n’amashuri ndetse na gahunda z’ibirori zahagaritswe.

Ntitwabura kwibutsa abantu kandi ko perezida umwami Kagame uzwiho ubuzererezi noneho yahinnye akaguru yihishe inyuma y’iki cyorezo nyuma yo gutungwa agatoki n’abatari bacye bacyekaga ko ari we uzakizana mu Rwanda, akaba yihishe ibimwaro n’akato yahawe n’isi yose nyuma yo kwivugana Kizito Mihigo bigatuma ahagurukirwa n’isi yose, ubu yagize isoni yihisha inyuma y’iki cyorezo.

Amakuru ducyesha ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, arahamya ko abarenga 132 000 nubwo hari n’anadi makuru avuga ko barenga 160 000 ku isi hose banduye iki cyorezo kuva mu mpera z’umwaka ushize, abagera ku 5 000 bakaba bamaze guhitanwa nacyo ku isi hose (nanone hari amakuru avuga ko abarenga 6 000 ari bob amaze guhitanwa nacyo). Uwo muryango kandi utangaza ko nyuma y’ubushinwa, umugabane w’uburayi uza ku mwanya wa kabiri mu kwibasirwa n’iki cyorezo nubwo iyo mibare ihinduka umunota ku munota.

Nubwo ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeye ko mu Rwanda hari umuhinde umwe urwaye kuri uyu wa gatandatu, biravugwa ko kuri uwo munsi hari abarwayi barenga bane, harimo Abanyarwanda batatu ndetse harimo n’umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ariko ibi ubutegetsi bwarabihishe ndetse bukomeza kubihakana bukaba bwabyemeje kuri iki cyumweru nimugoroba.

Kagame akaba yarahisemo guhisha aya amakuru ku mpamvu z’uko Kagame ashaka kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha Icyongereza Commonwealth iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu n’ubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko isosi ya Kagame ishobora kumenekamo inshinshi kubera iki cyorezo no kuba amahanga amaze kumenya ko Kagame Atari mu mwanya mwiza wo kwakira iyi nama kubera amabi akomeje gukorera Abanyarwanda n’abanyamahanga. Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Reka turebere hamwe uko amakuru y’uko indwara ya CORONAVIRUS yageze mu Rwanda yamenyekanye:

Ikimenyetso cya mbere:

Ku munsi wa kane tariki ya 12 Werurwe, ku isaha ya saa 13:55, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa internet, Ambassade y’igihugu cy’Ubuholandi yamenyesheje Abanyarwanda n’isi yose ko umurwayi wa mbere wa CORONAVIRUS yari yamaze kugaragara mu Rwanda. Ubwo butumwa bukaba bwarasabaga Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa n’abakora mu bijyanye n’ubuzima.

Ikimenyetso cya kabiri

Nyuma y’iyo nkuru ku itariki ya 13 n’iya 14 amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko CORONAVIRUS yageze mu Rwanda ariko abategetsi bakaba bari bakomeje kubihisha. Uwatangazaga wese ayo makuru akaba yaribasirwaga nk’uko bisanzwe agahundagazwaho ibitutsi n’abambari ba FPR ngo aceceke.

Ikimenyetso cya gatatu

Byasabye gutegereza itariki ya 14 ubwo Leta ya FPR yavuye ku izima maze itangariza abantu ko CORONAVIRUS yageze mu Rwanda izanywe n’umuntu ufite ubwenegihugu bw’Ubuhinde winjiye mu gihugu tariki ya 08 Werurwe. Itangazo ryakurikiwe n’ibyemezo bikaze birimo gufunga amashuri no guhakarika amasengesho mu nsengero ndetse n’ibirori by’ubukwe.

Ikimenyetso cya kane

Ku itariki ya 15, Perezida Paul Kagame yahise agaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ku bya CORONAVIRUS kandi ubundi bidasanzwe bimenyerewe ko mu bihe nk’ibi agaragara ahumuriza Abanyarwanda. Yagaragaye mu bisa no kwereka amahanga ko u Rwanda rwahagurukiye guhangana na CORONAVIRUS kugira ngo yikure mu isoni. Ni mu gihe abamotsi ba Leta ye bo bari bakomeje gutangaza ngo ko u Rwanda ruhagaze neza mu kwirinda icyo cyorezo ugereranyije n’ibindi bihugu, ibyo bakaba barabivugaga mu gihe iyo ndwara yari yamaze kwinjira mu gihugu, babizi ariko babihishahisha.

Ukurikije ibyo bimenyetso mu ruhererekane rw’ayo matariki ukaba utabura kwibaza ibibazo bikurikira:

  • Kuki Ambassade y’Ubuholandi ariyo yatangaje bwa mbere iby’uko CORONAVIRUS yageze mu Rwanda?
  • Kuki Gouvernement itabeshyuje ayo makuru ahubwo igategereza iminsi ibiri ngo ibone gutangariza Abanyarwanda ko CORONAVIRUS iri mu gihugu?
  • Kuki hahise hafatwa ibyemezo bikarishye nko gufunga amashuri, insengero, n’ibirori by’ubukwe kandi ubundi ibyo byemezo bifatwa hakurikijwe ubukana bw’icyorezo n’uburyo kiba gikwirakwira?
  • Kuki nyuma y’umunsi umwe gusa ubutegetsi buhise butangaza ko hahise hagaragara abandi barwayi bane?

Ibisubizo buri muntu yakwisubiza kuri ibyo bibazo bikaba bigaragaza uburyo u Rwanda ruyobowe mu kinyoma no mu iterabwoba maze bikagira ingaruka ku baturage ari nabo bahazaharira. Bikaba bibabaje ko kugira ngo umuyobozi uwo ari we wese atangaze ko CORONAVIRUS yageze mu Rwanda agomba kubisabira uburenganzira mu Rugwiro ku mwami uganje Kagame.

Nabo kubera guhisha ukuri bakabanza kumva icyo Kagame abivugaho ngo babone kugira icyo bakora. Umuntu akaba atabura kwibaza icyo Minister Diane Gashumba yazize.

Kubeshya imibare y’ubukungu twari tubimenyereye, ariko kubeshya ko igihugu cyatewe n’icyorezo cya CORONAVIRUS kimaze kwibasira ibihugu bigera ku 123 byo ni agashya natwe kadutangaje.

Twifurije Abanyarwanda guhangana n’iki cyorezo bakagitsinda.

Ubwanditsi