U RWANDA RWASHOYE MILIYALI ESHATU MU KUBAKA AMASOKO MU BURYO BW’ITEKINIKA AHITA ASENYUKA

Spread the love

Ku itariki ya 13 Wereurwe 2020, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yongeye gusubiramo ku nshuro ya gatatu imbere y’inteko ishinga amategeko  asobanura ikibazo cy’amasoko yubatswe mu turere two ku mipaka agasenyuka rugikubita.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 yagaragaje ko hari umutungo wa Leta wanyerejwe mu bikorwa byo kubaka amasoko.

Mu gihe hari hategenyijwe kubaka amasoko mu turere tune twegereye imipaka y’u Rwanda, mu mugambi wo koroherereza abatuye ku mipaka, kugira ngo  bajye babona aho bahahira batambutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda birimo Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania, hubatswe amasoko ane ku mipaka ya Rubavu, Rusizi, Cyanika na Nyamasheke.

Akimara kubakwa, abiri muri ayo, irya Cyanika n’irya Nyamasheke yahise asenyuka. Raporo ivuga ko “ba rwiyemezamirimo bubatse amasoko ya Cyanika na Nyamasheke bagiye bakora inyigo nabi bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse bakanakoresha abubatsi batabifitiye ubushobozi bituma asenyuka atamaze kabiri”.

Muri Gashyantare 2019, abaturage babwiye abanyamakuru ko bareba ayo mazu arimo ubusa!

Uwo mushinga ukaba waratewe inkunga na Banki y’Isi n’ikigega Trade Mark East Africa, aho buri isoko ryari rigenewe akayabo ka miliyari imwe n’igice (1,500,000,000Rwf) y’amafaranga y’u Rwanda!

Soraya Hakuziyaremye yavuze ko icyo kibazo kizakemuka bitarenze muri Kamena 2021!

Ntacyo yavuze kuri ayo mafaranga ageze kuri miliyali eshatu yari atenganyijwe mu kubaka ayo masoko ubwa mbere, aho yaba yaragiye. Nta n’icyo yavuze kuho imari nshya zo gukosora imyubakire y’ayo masoko ari gusenyuka izava! Icyo tuzi ni uko yose ari umutungo n’imisoro by’Abanyarwanda bikomeje guhombywa kandi byakabagiriye akamaro mu majyambere bifuza.

Iyi nkuru ije ikurikira indi twabagejejeho y’isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka ritanamaze n’ukwezi kumwe, aho “«urukuta rw’umukingo rwubatswe iruhande rwaryo ngo ruririnde rwatangiye guhirima, ndetse bikaba bishoboka cyane rwose ko rushobora gusenyuka ». ibi bikaba byaratewe no gukora busiha rusahuzi, biyobowe n’ubusambo na ruswa, bigatuma amasoko ahabwa abatayashoboye, bagakora ibyo biboneye bihita bisenyuka.

Iryo isoko rikaba ryo ryaratwaye akayabo k’amafaranga arenga miliyoni magana aridwi (700,000,000Rwf).

Bivuze ko amafaranga amaze kumenyekana, yanyerejwe mu mishinga yo kubaka amasoko ari miliyali eshatu na miliyoni magana arindwi (3,700,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda. 

Isoko rya Rusine, nyuma u’Ukwezi ritashwe

Mu kumva uko abaturage babihomberamo, umuntu yagereranya na miliyoni 80, umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko wateganyirije kubakira imiryango 392 ugiye gusenyera no kubirukanamo bakajyanwa hanze yawo bivugwa ko wabuze ayo kubakira iyindi miryango irenze igihumbi.  Ibyo birababaje kuko miliyoni 80 ari 2% y’amafaranga yapfuye ubusa mu nyungu za bamwe.

Inzirakarengane z’Abanyarwanda, imiryango irenze igihumbi, izaza yiyongera ku bantu barenze ibihumbi bine (4000) basenyewe bagashyirwa hanze aho bahurira n’ibibazo birenze ukwemera. Leta y’agatsiko ka FPR ibabwira ko bagomba kwirwariza kubera nta mafaranga ahari yo kubafasha.

Byanze bikunze impinduramatwara iracyenewe ikazana amatwara mashya ashyira imbere umuturage, aca uku kwikanyiza no gusesagura kw’abagize agatsiko k’amabandi kiyimitse mu Rwanda kakarya akaribwa n’akataribwa , abakagize bakanunuza imitsi ya Rubanda bashyira mu bifu byabo bagize igipimo cy’amajyambere y’Abanyarwanda bose..

Nema Ange