TWAMAGANYE IGIKORWA CYA RMC CYO KUBANGAMIRA ABANYARWANDA BIFUZA GUSHINGA IMBUGA ZA YOU TUBE

Spread the love

ITANGAZO RYAMAGANA IHONYORWA RY’ UBURENGANZIRA N’UBWISANZURE MU GUTANGA IBITEKEREZO

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna, ruramagana imyitwarire igayitse y’ubutegetsi bwa FPR bukomeje kugaragariza mu ihohoterwa bukorera Abanyarwanda bubabuza uburenganzira bwo kwisanzura no gutanga ibitekerezo.

Nyuma yo kubona icyemezo kigayitse cyo kubangamira uburenganzira bwa muntu bwo gutanga ibitekerezo, cyafashwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe itangazamakuru (Rwanda Media Commission, RMC) isaba Umunyarwanda wese ushaka kugira umurongo wo kunyuzamo ibitekerezo ukorera kuri murandasi YouTube, ko agomba:

  1. Kwandikira RMC asaba uburenganzira bwo gukoresha YouTube Channel,
  2. Kuboherereza fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo 1
  1. Gutanga umwirondoro (CV) n’icyemezo ahabwa na YouTube kimwemerera gufungura uwo muyoboro,
  2. Kuba afite ikarita y’umunyamakuru,
  3. Kwerekana umurongo w’ibyo yifuza kuzajya asohora,
  4. Niba nyiri uwo murongo (Chanel) atari umunyamakuru agomba gutanga fotocopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo, CV, ikarita y’abanyamakuru, Impamyabumenyi, umunyamakuru azakoresha ndetse akanerekana umurongo w’ibyo azajya atangaza
  5. Icyemezo gitangwa na RDB kimwemerera gukora ubushabitsi (business),
  6. Kwishyura ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (50.000Rwf) kuri konti ya RMC 00042-00652725-03.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, rwamaganye rwivuye inyuma iki cyemezo kuko rusanga iki cyemezo kigamije kubuza Abanyarwanda amahirwe n’uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure no kunyunyuza imitsi ya Rubanda Ubutegetsi bubambura na ducye bari bafite.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna ruboneyeho gusaba Abanyarwanda kudaha agaciro ibyo bintu, no kubamenyesha ko kugira umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo, YouTube Channel ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ko batagomba kubisabira uburenganzira RMC, kandi ko ari ubuntu, nta mafaranga bisaba ndetse ko bidasaba ko ugomba kuba warize itanganzamakuru cyangwa se ube uri umunyamakuru w’umwuga, kuko no gutanga ibitekerezo bidasaba kwiga itangazamakuru.

2

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna rurakomeza kwibutsa Ubutegetsi bwa FPR muri rusange na RMC by’umwihariko ko icyemezo nka kiriya gihonyora Amahame Mpuzamahanga agena Uburenganzira bwa Muntu hamwe ndetse n’Amahame Mpuzamahanga agena Uburenganzira mu bya Politiki (A/HRC/14/23) yerekana ko murandasi (Internet) ari imwe mu nzira z’ingenzi abantu bashobora gukoreshamo uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo no gutanga ibitekerezo nkuko ingiyo ya 19 y’ayo mahame igira iti:

A. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nta nkomyi;

B. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo; ubwo burenganzira burimo ubwisanzure bwo gushaka, kwakira no gutanga amakuru n’ibitekerezo by’ubwoko bwose, nta mupaka, haba mu byo umuntu avuga, mu nyandiko, mu buhanzi, cyangwa binyuze mu igitangazamakuru icyo ari cyo cyose umuntu yahisemo ngo kibe umuyoboro w’ibitekerezo bye.

Byongeye kandi kiriya cyemezo cya RMC kinyuranyije n’Itegoko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta y’u Rwanda.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna ruributsa RMC ko iki gikorwa kitari mu nshingano zayo kandi ko kinyuranyije n’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ryo kuwa 11 Werurwe 2013, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 19 iteganya ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gushinga umuyoboro kuri murandasi azajya anyuzamo amakuru kandi ko bitagombera ko aba umunyamakuru wabigize umwuga.

3

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna, ruboneyeho kwibutsa abagize inteko nshingamategeko n’abandi bafite inshingano zo kurengera inyungu z’Abanyarwanda, ko gukomeza kurebera akarengane nk’aka gakomeje gukorerwa Abanyarwanda bakaruca bakarumira, ko ari ugutatira Igihango cy’Igihugu kandi ko bifite ingaruka mbi ku hazaza h’Igihugu.

Mugire Amahoro!

Bikorewe Gicumbi ku wa 18/12/2020

Ubuyobozi bw’ Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu RANP-Abaryankuna