NYUMA Y’AMEZI ATATU LETA YA KAGAME IMENYE IKIBAZO CYE HITIMANA NTACYO ARAFASHWA: ARACYAGARAGAZWA NK’UMWICANYI.

Spread the love

Amezi amaze kurenga 3 Leta y’u Rwanda imenye ko hari umuturage witwa Hitimana Appolinaire wo mu murenge wa Shyogwe i Muhanga, wafotowe  ifoto afite umupanga. Iyi foto ikaba yarashyize ubuzima bwe mukaga  ndetse n’ubwo umuryango we . Imyaka irenga 26 irashize uyu mugabo afotowe ino foto yakwiriye ahantu henshi yitwa umwicanyi ruharwa wakoze jonoside. Nan’ubu ntacyo arafashwa!

Bwana Hitimana, ufite imyaka 68 ubu. Akomoka mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu cyahoze  ari Gitarama, akaba ariho atuye n’ubu. Avuga ko iyo foto yafashwe mu kwezi kwa 6 mu 1994 ubwo yari avuye mu nkambi bari bahungiyemo asubiye iwe gushakira umuryango ikiwutunga.

Umwe mu baturanyi ba Hitimana Appolinaire, utarashatse ko amazina ye itangazwa kubera umutekano we yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko uyu mugabo iyi foto yamuteye icyasha ndetse n’ipfunwe we ubwite ndetse n’umuryango we mu muryango Nyarwanda. Yagize ati “Uyu Hitimana yahuye n’akaga kubera iriya foto, yatambuka abantu bakamuryanira inzara. Nta bukwe ataha, yakwitabira inama z’ubuyobozi bati dore ya Nterahamwe, we n’abana be ndetse n’umugore bahora mu kimwaro. Dore n’ubu hari abana be bacikirije amashuri kubera ko abandi bana birirwaga babaseka ku ishuri” Uyu muturanyi w’uno muryango arakomeza avugako akwiye kurenganurwa ndetse agafashwa kubona abanyamategeko bakurikirana Leta n’umunyamakuru wa mufotoye, dore ko Hitimana we ngo nta mikoro yifitiye ko ubuzima bw’uno muryango bwangiritse .

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Faustin Nteziryayo, abajijwe n’abanyamakuru mu mezi 3 ashize yababwiye ko bazareba ukuri kwabyo. Yagize ati: “…iki kibazo nzakiganiraho na minisitiri w’ubutabera kugira ngo tumenye ukuri kwabyo noneho inzego zibishinzwe zifate umwanzuro.”

Kuva aho ubutegetsi bwa FPR bumenyeye ukuri ku ifoto ya Hitimana na n’ubu ntakirakorwa!

Ku nzibutso za jenoside mu Rwanda, iyi foto urayihasanga, yarakoresheshwe kandi iracyakoreshwa no mu bitangazamakuru byinshi mu Rwanda no mu mahanga. Henshi aho iri yanditseho ko uyu mugabo ari mu mutwe w’interahamwe zakoraga jenoside, gusa nta mazina ye ariho. Nyuma y’imyaka myinshi, vuba aha nibwo Hitimana yatinyutse kuvuga ibyayo.

Hitimana yabwiye BBC Gahuzamiryango  ko uri ku ifoto ari we koko, ariko atafotowe yica abantu kandi ko atagize uruhare muri jenoside, akifuza ko aho iri hose yahakurwa. Ndetse anavuga ko yamuteye igisebo  no kuba ruharwa aho anyuze hose. Binagiramo ingaruka zikomeye umuryango we. Uwayifotoye yabwiye BBC ko atafotoye abantu bari kwica, nubwo bwose ngo hari ibyo atibuka neza mu gihe yayifashe kuko hashize imyaka 26.

Ingaruka yatewe n’iyi foto

Ahagana mu 2001 inkiko Gacaca zitangiye, Bwana Hitimana yatowe mu nteko y’inyangamugayo ziburanisha imanza z’abakekwaho uruhare muri jenoside.  Ati: “Haza kuza umuntu ati ‘njye nabonye uyu mugabo i Kigali ku rwibutso afite umuhoro’, undi ati ‘nanjye nari nanze kubivuga ariko naramubonye’.  “Bati ‘urabivugaho iki?’ [maze] nibuka ibyo nakoreshejwe, nti ‘bavandimwe iyo foto igomba kuba ari iyanjye’, nti ‘dore uko nayifotowe n’aho nayifotorewe'”.

Bwana Hitimana avuga ko atigeze agira uruhare, ashinjwa cyangwa ngo aburanishwe aho ariho hose ku ruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa iyo foto yatumye avanwa mu nyangamugayo.  Ati: “Nyuma tugarutse mu nama haza umuntu azanywe n’icyo kibazo, arongera abaza ibyo bintu babisubiramo, najye mbisubiramo.  “Umwanzuro bati ‘wowe ntuzongere kwicara mu nteko’.  Yakomeje agira ati : “Aho nta kindi gisobanuro cyatanzwe uretse kuvuga ngo hagize umuntu uza agasanga uyu muntu uri ku rwibutso ari mu nteko ntiyavuga ko noneho ya nteko ari iy’interahamwe? Ni cyo gisobanuro bampaye.”

Bwana Alexander avuga ko afata iyo foto atari agamije kwerekana ubukana bwa jenoside kandi amagambo asobanura ifoto yayihaye atavuze ko ari umwicanyi.  Ati: “Icyo navuga ni uko ntacyo nanditse ku ifoto kigaragaza uriya mugabo nkuko yagaragajwe, ntabwo nigeze mfotora abantu bica, iyo mbikora nari kubyandika mu magambo asobanura ifoto.”

Umuryango watewe n’ubukene

Uyu muryango wa Hitimana ni umuryango utifashije wo mugiturage wari utunzwe no guca inshuro no gushakisha ibiraka hirya no hino, ndetse uyu Hitimana akaba yarageraga mu mujyi i Muhanga ashakisha ibiraka. Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna yemeza ko uyu Hitimana yahisemo kwigumira mu rugo we n’umuryango we ko aho yajyaga gushakisha akazi yahindukaga ruvumva. Yahisemo kwigumira iwe kuko yabonaga  yagirirwa nabi mu nzira. Umuryango we urakena ukeneshejwe n’ino nkenya y’ifoto yakoreshejwe igerekwaho ubundi busobanuro butaribwo kuri we. None akaba yarabuze kirengera.

Hitima n’umugore we Mukamana. Kimwe n’abana babo, ubukene bwarabazonze. Ifoto ifitemo uruhare runini!

Annonciata Mukamana, umugore wa Hitimana, aganira na BBC yayitangarije ko n’abana babo ku ishuri bagiye bagira ipfunwe no kubwirwa na bagenzi babo ko babonye se kuri televiziyo yerekanwa nk’interahamwe. Hitimana avuga ko atongeye kwisanga aho abandi bari, ndetse ibikorwa bimwe yakoraga yabiretse kubera kwitwa interahamwe aho ageze, bivuye ku ifoto yageze kure cyane. Madamu Mukamana ati: “Twumva perezida wa Repubulika ari we waturenganura kuko twarababaye, twarakomeretse”.

Bwana Hitimana ati: “Numva n’iyo foto yamanurwa, nanjye nkerekwa icyemezo ko yamanuwe.”

Amakuru agera ku jisho ry’ Abaryankuna, aremeza ko  ubu amezi agera kuri 3 Leta y’u Rwanda nta gisubizo irageza kuri uno muturage wemeye urwaje, yigumira iwe i Shyogwe. Abana be baba gicibwa mu rundi rubyiruko, ndetse nyuma yo kumenyekana ukuri kwino foto yaba ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa ubwa Karere nta numwe uramugeraho ngo anamuhumurize.

Abaryankuna bakomeje kubagezaho akarengane abanyarwanda bakomeje kugirirwa n’ubwo bakigirirwa n’iyi Leta mpotozi ndetse n’abaturage babuze kirengera, aho Leta itita ku buzima bw’abo irengera ahubwo ikarushaho kubasonga. Umunyarwanda wese akwiye guhaguruka akabona akarengane ka mugenzi we nkake, kuko buracya nawe FPR ikakugeraho ikakurenganya kakahava.

Kalisa Christopher