TWAGIRAMUNGU YAKUBITIYE IKINYOMA CYA KABAREBE AHAKUBUYE: “SINAKIJIJWE N’INKOTANYI…”

Spread the love

Kabarebe aranze abaye Rusisibiranya! Akomeje kugaragara mu mugambi w’Icurikabwenge n’Igwingizabitekerezo, rikorerwa urubyiruko rw’u Rwanda, barworeka ngo bararwigisha amateka yarwo!

James Kabarebe, Umujyanama wa Kagame mu by’umutekano, yaraherutse kwifatira urubyiruko, arwemeza ko Ingabo z’Inkotanyi ko ari zo zarokoye Faustin Twagiramungu warokotse kubwa Nyagasani kuko yashakishwa bikomeye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kuko yafatwaga nk’umugambanyi kw’isonga! Kabarebe yirengagije ukuri,yirengagije uruhare rwa Twagiramungo mu kuborohereza urugamba, yagiyeho abeshya ku manywa, maze abeshyera n’uzi kwivugira… Ahari wabeshyera Bizimungu Pasteur da, kuko we menya n’ururimi rwaragobwe! Umuntu yikorereza Twagiramungu…bakunda kwita Rukokoma! Rubanda ntibagira n’isoni!

Mu kiganiro Imvo n’imvano cyanyuze kuri Radio BBC-Gahuzamiryango kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2019, Twagiramungu yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo, abeshyuza ibyo binyoma bya Kabarebe, aboneraho no kumwiyama kutazongera kumubeshyera no guhagarika kubeshya no kuyobya urubyiruko ngo ararwigisha amateka!

Kabarebe asanzwe azwiho “gusiga imva,  igwa yera” (Menya ari cyo Kagame amukundira), Kuko yumvikana akenshi avuga ibintu bihabanye n’ukuri kabone n’ubwo kuba kuzwi na benshi! Ibizwi cyane ni uburyo ashimagiza icyo yita ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwa Kitona, mu gihe bizwi ko zahakubitiwe inshuro ku buryo bukomeye cyane… kubwe ngo kuba harapfuye ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare,ariko we akahava ari muzima yumva bihagije! Aherutse kuvuga ko abanyarwanda bajya muri Uganda iyo yakuriye kandi yize, baba bagiye guhunahuna! None ati nitwe twakikijije Twagiramungu!

Kubatabashije kumva ikiganiro kirambuye mwagishakira ku rubuga rwa BBC-Gahuzamiryango.

Gukubitira ikinyoma ahakubuye, ni kimwe mu bihashya politiki y’igwingizabitekerezo na nshurikabwenge!

NTAMUHANGA Cassien