AMBASADERI CLAUDE NIKOBISANZWE ATARAMARA KABIRI ATANGIYE GUSHYIRWA MU MAJWI MU KWINJIZA ABICANYI MURI MOZAMBIQUE.

Spread the love

Ingeso ntirara bushyitsi koko ! Nyuma y’ukwezi kumwe gusa atangiye akazi ke nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique, uyu mugabo wirukanywe muri Afurika y’Epfo kubera gufasha mu kwinjiza muri icyo gihugu  abicanyi  bahitanye Col Patrick Karegeya  ndetse nabashatse kwica Gen Kayumba Nyamwasa, ubwo yari Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Pretoria, hari amakuru ko atangiye kwinjiza abicanyi muri Mozambique.

Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna” rikorera iperereza aravuga ko mu cyumweru gishize abakabakaba 20 binjiye muri Mozambique bamwe bavuye muri Africa y’Epfo, abandi baturutse muri Zambia.

Kubera ko Abanyarwanda benshi batuye i Maputo mu murwa mukuru kandi bakaba bahamaze igihe,  abicanyi mu rwego rwo kujijisha ngo bakoresha amazu yaguzwe n’abambari ba FPR ahitwa Bilene ( Bilene Beach), hafi y’inyanja mu Ntara ya Gaza ihana imbibi na Maputo, bakaba bagomba kujya bajya muri ubwo bukozi bw’ibibi bwose bavuye aho!

Claude Nikobisanzwe yatangiye akazi ke nka Ambasaderi kuwa 03 Mata 2019.

Ambasaderi NIKOBISANZWE Claude uri inyuma y’itegurwa ry’ibi bikorwa byose, si ubwa mbere  kuko asa nk’ubitemo uburambe! Afatanyije n’uwitwa  Didier RUTEMBESA, bafashije abicanyi kwinjira ku butaka bwa Afurika y’Epfo, kubashakira aho baba ndetse no kubafasha gusohoka muri icyo gihugu! Abo bicanyi inzego z’iperereza za  Afurika y’Epfo zivuga ko bitinditse mu Rwanda ni Appolo Kirisisi GAFARANGA, Alex SUGIRA, Samuel NIYOYITA na Vianney NSHIZIRUNGU.

Amakuru atugeraho aturuka i Maputo aravuga ko kuba Mozambique yaremeye kwakira uyu mugabo wirukanywe shishi itabona mu gihugu cy’Abaturanyi, atari uko yari imuyobewe cyane ko inzego z’iperereza z’ibyo bihugu byombi zikorana bya hafi!

Uyu mugabo n’abo ayoboye bashora kuzakura muri Mozambique imbwa yiruka!

UWAMWEZI Cecile

Intara y’Uburengerazuba.