TWABASOMEYE BIMWE MU BIVUGWA MU BINDI BITANGAZAMAKURU MU RWANDA.

Spread the love

KIGALI TODAY:

Inkuru ya 1: Congo Brazzaville: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Brazaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye inama y’ihuriro ya gatanu ku ishoramari muri Afurika (Investing In Africa Forum).

Inkuru ya 2: Nyamagabe: Bemereye Minisitiri Shyaka ko 423 barwaye amavunja bazaba bakize bitarenze Ukuboza

Mu ruzinduko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru gishize no ku wa mbere tariki 09 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamuhigiye ko bugiye gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abantu 423 barwaye amavunja, ingo 2 302 zisembera n’ingo zirenga ibihumbi 22 zifite ubwiherero butujuje ibyangombwa.

Inkuru ya 3: Abakozi b’amabanki bagiye kongererwa ubumenyi buzatuma batanga serivisi nziza

Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) rigiye gutangiza gahunda yo guhugura abakozi b’amabanki hagamijwe kubongerera ubumenyi, bityo banoze serivisi batanga kuko bazaba bakora badahuzagurika.

UMUSEKE

Inkuru ya 1: -Nakoreye igihugu wowe utaraza mu Gisirikare- Gen Rusagara abwira Umushinjacyaha umushinja

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara uyu munsi uri kwiregura mu rukiko rw’Ubujurire, yagarutse ku mateka ye mu ngabo z’u Rwanda, Umushinjacyaha umushinja amusaba kuvuga ku byo aregwa aho kujya hanze y’ikiburanwa, undi amusubiza agira ati “Ibyo nakoze nakoreye igihugu wowe wari utaraza mu gisirikare.”

Inkuru ya 2: Nyiratebuka wahoze muri FAR avuga ko kubohora u Rwanda byari bikwiye

Cpl (Rtd) Nyiratebuka Bernadette wahoze mu ngabo (FAR) zahoze ari iza Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyaberaga mu Rwanda muri kiriya gihe byari biteye agahinda ku buryo abanyarwanda babohowe babikwiye. Avuga ko RPF yagombaga gutsinda kuko yarwaniraga ukuri mu gihe bo barwanaga basahura banica abaturage.

Inkuru ya 3: Burera: Ababyeyi bababazwa n’uko abana babo barazwa irondo!!

Ababyeyi bo mu kagari ka Runoga murenge wa Gitovu  mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe no kuba abana babo nyuma yo kureka ishuri bashyirwa ku rutonde rw’abarara irondo, bivugwa ko ngo biba ari mu buryo bwo kubahana kuko bataye ishuri .Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitovu  butangaza ko butazi iki kibazo kuko byakozwe n’abo ku kagari!!

IMVAHO NSHYA:

Nkuru ya 1: Nyamagabe, urwishe ya nka ruracyayirimo…

Mu ruzinduko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru gishize no kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatunguwe no gusanga Akarere ka Nyamagabe kagifite ibibazo…

Inkuru ya 2: Dr. Munyakazi yasabye ko uku kwezi kwazarangwa no gukundisha umuryango gusoma

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac, avuga ko uku kwezi ko gusoma no kwandika kwatangijwe tariki ya 7 Nzeri 2019 gukwiye kurangwa no gukundisha umuryango mugari gusoma no kwandika.

Igihe.com

Inkuru ya 1:Musanze: Abasirikare bakuru biyemeje guharanira ko Afurika igira amahoro arambye

Abasirikare bakuru 34 baturutse mu bihugu icyenda by’Afurika, bari mu mahugurwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, biyemeje guharanira ko Afurika igira amahoro arambye mu gihe cyose bazaba bari mu butumwa bw’amahoro.

Inkuru ya 2: U Rwanda rwasabye Mozambique kwihutisha gukurikirana iyicwa rya Baziga wari uhagarariye diaspora

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko u Rwanda rwasabye Mozambique gukurikirana abishe Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, kugira ngo baryozwe ubwo bwicanyi bakoze.

Ibyanditswe mu mikino n’imyidagaduro

Inkuru ya 1: Abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’isi bibukije MINISPOC ko Amavubi atari yo yo gufashwa gusa

Abanyarwanda bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguro bazitabira Shampiyona y’isi muri uku kwezi kwa Nzeri barashinja Minisiteri y’umuco na Siporo kwita ku mikino irimo ruhago yonyine maze bo ikabatererana kandi habura igihe gito ngo iyi mikino ikinwe.

Inkuru ya 2: Amavubi yageneye ubutumwa abafana mbere yo guhura na Seychelles

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yasabye abafana kuzaza kubashyigikira ku bwinshi kuri uyu wa kabiri, dore ko bafite byinshi byo kubereka ku mukino wo kwishyura bahuriramo na Seychelles kuri stade ya Kigali.

Inkuru ya 3: Umutoza mushya wa Rayon Sports ategerejwe i Kigali

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko umutoza mushya azagera mu Rwanda muri iki cyumweru ndetse azakurikirana irushanwa ry’Agaciro Cup 2019 rizakinwa mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Inkuru ya 3: Dr Kim Ki Sung wamamaye muri filime “The Great to Be” agiye gusura u Rwanda

Umunya-Koreya y’Epfo Dr. Kim Ki Sung ufite inararibonye mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku myumvire n’imitekereze y’abantu, wanamamaye muri film zirimo “The Great to Be” ategerejwe mu Rwanda aho yatumiwe n’Umuryango International Youth Fellowship (IYF).

Inkuru ya 4: Sherrie Silver yasuye abana b’impanga bapfushije nyina bakivuka, yiyemeza kubafasha

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye ku Isi abikesha impano ye yo kubyina yiyemeje gufasha umuryango ufite abana b’impanga bapfushije nyina amaze kubabyara asaba n’abandi bose kumushyigikira muri icyo gikorwa cy’urukundo.

Mwabisomewe kandi munabisomerwa na,

RUBIBI Jean Luc

Umujyi wa Kigali.