IPEREREZA. (Igice cya 1): INTORE NYINSHI ZINJIYE MU BIHUGU BITANDUKANYA ZIHINDUYE ABARUNDI CG ABANYEKONGO ZISHOBORA KWISANGA ZIRUKANYWE !

Spread the love

Ni nyuma y’aho inyinshi muri izo ntore zibagiwe ubwenegehigu n’izindi mpamvu zavuze ubwo zageraga mu bihugu zituyemo cyangwa se zinaka ubunguro! Celestin Ngoga (uwa gatatu kuri iyi foto iri hejuru aha uva ibumoso ujya iburyo) Umukobwa we Leila Ngoga (Uwa kabiri wambaye gisirikare ahagaze imbere ya se ndetse n’undi muhungu we nawe wambaye gisirikare) bari kumwe n’abandi banyarwanda batuye muri Australia ni bamwe mubashobora kuba baribagiwe impamvu babwiye abashinzwe abinjira n’abasohoka, kwakira impunzi cyangwa abashinzwe abimukira!

Ngoga Celestin winjiye muri Australia nk’umurundi, akahabyarira abana bakaba bafite ubwenegihugu bwa Australia, yagaragaye i Gabiro ari kumwe n’abo bana bambaye gisirikare yabajyanye mu ngando z’intore  za kagame. Hakaba hari impungenge ko hari Abanye-ositaraliya bari kujyanwa kwiga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Si Ngoga gusa kuko hari n’abandi benshi binjiye ku butaka bwa Australia ndetse n’ubw’ ibindi bihugu binyuranye byaba ibyo muri afurika, Uburayi na Amerika, bavuga ko ari Abarundi cyangwa Abanyekongo, bakaba nabo baragaragaye mu ngando za Kagame i Gabiro, Gako n’ahandi hatandukanye, bambaye Gisirikare nk’abanyarwanda b’Intore zikomoka muri Diaspora Nyarwanda mu bihugu bitandukanye,. Hanagaragayemo kandi abavuye mu gihugu bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Leila Ngoga (uwa kabiri uturutse ibumoso) Kimwe n’aba bandi bana b’abakobwa bari kumwe, bose bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Australia. Hari gukurikiranwa niba u Rwanda rudaha inyigisho za giterabwoba abanegihugu b’ikindi gihugu!

Ijisho ry’Abaryankuna ryabakoreye iperereza ku bantu boherezwa mu mahanga bakagenda biyitiriye inkomoko z’ibindi bihugu cyangwa bahimbye impamvu zitarizo z’ubuhunzi, nyuma y’iminsi mike bakagaragara mu bikorwa bibangamira impunzi za nyazo  biyoborwa n’umutwe wa Diaspora Nyarwanda. Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru tugiye kwibanda kuri uyu Ngoga wagaragaraye n’abana be i Gabiro.

IGICE CYA MBERE: NGOGA CELESTIN UMUHUZABIKORWA WA ZA DIASPORA NYARWANDA MURI AUSTRALIA, ASHOBORA KOHEREZWA I BURUNDI MU MINSI YA VUBA.

NGOGA Celestin ni muntu ki?

Ngoga Celestin ni umugabo w’igikwerere w’umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 55  na 60, bikaba bitoroyoroshye kumenya imyaka ye y’ukuri  kuko abamuzi bavuga ko akunda kugenda yiyoberanya. .Yageze muri Australia muri za 90 ariko nanone mbere ya jenocide, kuko yabaye aba muri Australia. Abamuzi neza bavuga ko uyu mugabo  yahageze avuga ko ari Umurundi wari warahungiye muri Zaïre (R D Congo y’ubu). Yamenyaniye n’uwaje kuba umugore we wa mbere Mariya Pia  mu gihugu cya Uganda mu myaka ya za 90 muri yankubiri inkotanyi zariho zishakisha amaboko ngo zitere u Rwanda. (Ngoga yari umwe mu bakada) .  Uyu Maria Pia ni mwishywa w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Yaje kuva muri Uganda asigayo Ngoga  asanga nyirarume muri America, ariko agenda atwite inda yatewe na Ngoga yaje kuvukamo umuhungu wabo w’imfura witwa Patrick Ngoga.

Mugihe Marie Pia yari muri Amerika Ngoga yaje kujya muri Australia  nk’impunzi y’UMURUNDI . Igihe cyarageze Maria Pia aza gusanga Ngoga muri Australia ndetse yaramaze no kwibaruka  barabana nk’umugabo n’umugore. Marie Pia na Ngoga ntibarambanye kuko bamaranye igihe gito babyarana undi mwana w’umukobwa (Aline Ngoga). Baje  gutandukana kubera ko Ngoga yajyaga aca inyuma Maria Pia akigira mu Burayi mu gihugu cy’Ubusuwisi aho yasenye urugo rw’umuzungu wari warashakanye  n’umunyarwandakazi  witwa Rosa. Uyu muzungu na Rosa baje gutandukana bagabana ibyo bari batunze byose maze arahambira asanga Ngoga muri Australia nawe wari umuze gutandukana n’umugore anamutanye abana  babili bato ajya gushyingiranwa n’uyu Rosa amubera umugore wa kabiri.

Rosa Ngoga (umugore wa kabiri wa Celestin Ngoga) arikumwe n’abana be Leila Ngoga na musaza we.

Ngoga yaje kubona akazi mu rwego rw’Abinjira n’abasohoka rwa Autralia ahakora igihe ariko Ubuyobozi bwa Australia buza gutahura ko amakuru yose yerekeye abanyarwanda binjiraga muri Australia baba abahasaba ubuhungiro cyangwa undi munyarwanda wese uhatembere yose yayoherezaga mu Rwanda. Leta yaje kandi kumutahuraho ko ari umuhezanguni ufite ingengabitekerezo y’urwango kuko yasubizaga inyuma amadosiye menshi y’abanyarwanda bahasabaga ubuhungiro aho yavugaga ko Australia niramuka ihaye ubuhungiro abanyarwanda bo mubwoko bw’Abahutu, izaba yikoreye ishyano kuko bazashiduka batangiye  kwica abenegihugu ba Australia. Mu Ukuboza kwa 2012 Ngoga, murwego rwo kwereka Abanya-ositarariya  ko Abahutu ari babi ko badakwiye kwakirwa muri Australia, yafashe umuyobozi w’umuryango utabogamiye kuri Leta (NGO) wita kubimukira  witwa “Edmund Rice”  hamwe n’umwe mu bayobozi ba Polisi wayoboraga agace kakiraga impunzi nyinshi, abajyana mu Rwanda agamije ngo kujya kubereka ibyo abo bahutu bashaka kwikorereza bakoze mu Rwanda.

Ngoga afatanyije na Leta y’u Rwanda nk’uko bisanzwe bafashe abo bayobozi uko ari babili barabarandata babereka ibyo bo bashaka ko bareba gusa. (Urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, n’ahandi hatandukanye ariko hose mu mujyi wa Kigali). Nk’abantu bakuru kandi bazi ubwenge, nyuma yo kwirebera bagashishoza, bagasanga aho basuye hose ari ahantu bari bateguriwe gusa bagize amakenga, mu mpera za 2013 bitegurira urundi rugendo rwabo batari kumwe n’uyu Ngoga. Bazenguruka igihugu cyose baragisura bikorera ubushakashatsi bifuzaga bwose bagarutse batangariza Leta ko Abo banyarwanda Ngoga avuga ngo bagenderwe kure, ahubwo aribo babayeho nabi kurusha abandi, ko bafashwe nabi bikomeye n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ahubwo bakaba bakwiye gufashwa ntayandi mananiza. Kuva icyo gihe bahita bakomorera impunzi z’abanyarwanda zo mumoko yose .

Hagati ya 2009 kugezamuri 2011, Leta ya Australia yavanye  impunzi z’Abarundi zo mu bwoko bw’Abatwa zabaga mu nkambi z’impunzi za Tanzaniya ijya kuzituza muri Australia. Ngoga yajekwegera aba Batwa abumvisha ko bagomba gusaba Leta ko yabavana iruhande rw’izindimpunzi z’Abahutu kuko ngo aribo babashuka bakabashora mu bwicanyi, no mubindi bibi byose bityo ko baborohereza bakabajyana ukwabo bagafashwa kwikorera imirimo y’ububumbyi basanzwe bamenyereye. Leta ibinyujije muri muri wa muryango wa Edmund Rice, yajyanye abo Batwa gutura ahitwa Katanning WA mu gace k’icyaro batangira kubumba . Bahageze ubuzima bwo kuba bonyine bwarabananiye.  Leta yaje gukurikira icyo kibazo isanga bari barohejwe na Ngoga ari mu buryo bwo kubashakamo indonke aho yari yarakoze umushinga wo kujya agemurira abo Batwa ibumba, arikuye mu Rwanda n’ahandi hose hatandukanye . Abo batwa baje kugaruka mu bandi nan’ubu baraturanye nta kibazo.

Leta ya Australia yaje kubona ko Ngoga ahubwo afite ibindi agambiriye batangira kumukoraho iperereza ryimbitse.  Muri iryo perereza batahuye ko: Ngoga yitwaje umwanya yari afite n’amakuru yabonaga, akikinga inyuma y’amasezerano  “Kaminuza ya Murdoch” yari ifitanye n’u Rwanda yo korohereza abanyeshuri b’abanyarwanda kuyigamo maze aho kugira ngo haze abanyeshuri ba nyabo, Ngoga atangira kuzana abandi abaciye akayabo k’amadorali aho umwe yagombaga guha Ngoga hagati y’Ibihumbi  icumi (10,000 $)n’ibihumbi mirongo itanu (50,0000$) by’amadorali ya Australia.  Si abo gusa kuko yakoranye n’inzego z’iperereza z’u Rwanda akajya yinjiza abakozi bazo abita abanyeshuri kandi ari intasi. 

Iperereza ryaje gutahura ko Ngoga yiyitiriye ikigo cy’ubucuruzi (Company)  cy’abandi bantu akoresha ibirango byacyo, maze abeshya abantu ko afite company igurisha inyama ku isi hose maze abashishikariza kuguramo imigabane (Shares). Abantu barayiguze bamuha ibihumbi za magana by’amadorari nyuma biza kugaragara ko byari ikinyoma n’ubwambuzi bushukana. Batangira kwitabaza inkiko.  Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye akazi ubu twandika iyi nkuru amakuru aravuga ko iki kibazo kiri  mu bushinjacyaha.

Ngoga, ngo “urucira mukaso rugatwara Nyoko”. Ingengabitekerezo y’urwango niyo yatumye akorwaho iperereza. Ashobora umunsi umwe kuzisanga i Burundi!

Amafaranga yavanye mu banyeshuri yinjije muri Australia n’ayo yavanye mur’ubwo butekamutwe bwo kuguraisha imigabane ya baringa, yabaye akayabo maze atangira kwigurira amazu kandi akajya ayariha kashi. Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize yagerageje gushyira amwe muri ayo mazu ku isoko. ariko birananirana. Turacyakurikirana niba ari urwego rwa Leta rwabitambamiye cyangwa niba ari ikindi kibazo.

Ibi byose byagaragaje ko uyu mugabo Ngoga Celestin atari inyangamugayo, ko ashobora kuba afite abandi akorera hanze ya Australia bituma bamuhagarika ku kazi ko gukora mu kigo cy’abinjira n’abasoka . Ubu akaba ari gukorwaho iperereza karundura rishobora kuzamuviramo ibihano bikomeye birimo no kuba yasubizwa i Burundi mu gihugu cye cy’amavuko igihe ibi byaha byose byamufata.

Igice cya kabiri  mu bice byinshi by’iri perereza nacyo ni mu minsi mike!…..

Umurundi Ngoga ari kumwe n’abana be bombi (Abambaye gisirikare) Umukobwa wa Mike Byusa n’inshuti yabo… Abagiye ari ukwishakira ubuzima mwirinde ibyo by’intore bitazababyarira amazi nk’ibisusa mukabura byose!

Niba uri mugihugu cy’abandi warabeshye ko uri Umurundi, Umukongomani cyangwa ko wahunze ubutegetsi bwa FPR-Kagame, ukaza kugaragara uri mu “ntore” no “mubyazo” niba warabyibagiwe urakeka na bandi barabyibagiwe? Aho wahungiye ho se, ntubona ko bakubaza bandika! Mwagendeye kure y’ubutegetsi bwahumanye! Ni gute uyobora Diaspora-nyarwanda, warakiriwe nk’Umurundi!!?

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna

2 Replies to “IPEREREZA. (Igice cya 1): INTORE NYINSHI ZINJIYE MU BIHUGU BITANDUKANYA ZIHINDUYE ABARUNDI CG ABANYEKONGO ZISHOBORA KWISANGA ZIRUKANYWE !

  1. Kuraje ntamuhanga kasiye kutugezaho amakuru atomoye ariko abeshi turacyafite impungenge ko izinyandiko atarizawe kuko byaravuzweko waburiwe irengero nibyizako wazashyiraho akavi deo tukakubona ariko nimureke gukina numwobo winzoka nibibangombwa mube munzu ubutagaragara kuko biragaragarako ibitekerezobyanyu nkabakiribato bikenewe ariko nimubaho nkicakura zinararibonye bigatuma babacacyira buriya nawe siwe ariko sankara yaraduhemukiye kuko yaciyebeshi intege amazegufatwa ikizere cyimpinduka cyirakama baca umuganingo uwambaye ikirezi ntamenya kocyera mukomere mukomeze umurego muharanira ibyiza murakoze

  2. Mwarasaze gusa ntimuzi ibyo muvuga. Mbere yo kwandika ibifuti mujye mubanza gushakisha amakuru nyayo.

Comments are closed.