RWAMAGANA : INYITURANO YO KUBITSA MU MURENGE SACCO NI INKONI.

Spread the love

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro, mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukuboza 2020 nyuma yaho bagiye kubikuza amafaranga yabo bagacunaguzwa ndetse bagakangishwa inkoni, bahise babona ko ishyamba atari ryeru barigaragambya cyera kabaye bahabwa amafaranga yabo.

Ibi bije nyuma yaho aba baturage b’agize rimwe mu matsinda y’abanyamuryango b’iyi SACCO ya Nyakariro agashami ka Rugende bari bamaze iminsi babeshywabeshywa  umunsi wo kuza gufata amafaranga amaso agahera mu kirere,ibi bikaba byarabateye guhita bahagurukira hamwe bagafata umwanzuro  wo kuryoza SACCO amafaranga yabo bubi na bwiza nayo ikirukira kuri Banki ya Kigali dusanzwe tuziko  ifatanya na FPR  kunyunyuza  imitsi y’abaturage.

Ujya kuvuga aba atarabona FPR isanzwe yima abaturage serivisi bishyuye itangiye no kubima ayo bizigamiye !Nyamara iyo ibakangurira  kwizigama ikagera naho ibigira itegeko ikabategera ku myaka yabo bihingiye n’umushahara uva mu biraka bakora hirya no hino ubonako hari ikibyihishe inyuma nyamara bikitwa kurebera abaturage.

Abaryankuna niturwanya kwizigamira,turwanya umuco wa FPR yigize bihehe rusahurira mu nduru, tukaba dusaba abanyarwanda  gushirika ubwoba bagahugurukira kwirengera.

Byamukama Christian