RBB IRASABA UBUHOLANDI N’IBINDI BIHUGU KUDASHYIKIRIZA U RWANDA ABAKEKWAHO IBYAHA, AHUBWO BAKABIBURANISHIRIZA.

Spread the love

Mu ibaruwa y’impapuro 5 iherekejwe n’umugereka wa memorandum y’impapuro 10, RBB (Rwanda Bridge Builders) Abubatsi b’ibiraro, akaba ari umuryango uhuza imiryango, amashyaka ya politiki na sosite sivile bitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bandikiye Minisitiri w’ubutabera n’umutekano w’Ubuholandi Bwana Ferdinand Grapperhaus, RBB irasaba icyo gihugu kimwe n’ibindi bihugu by’amahanga guhagarika kohereza mu Rwanda abanyarwanda babihungiyemo bashakishwa n’u Rwanda, haba bari ibyaha bakekwaho ibyo bihugu bikaba byabiburanishiriza kuko ubutabera bwabyo bwizewe mu gihe ubw’u Rwanda ari munyumvishirize aribyo bise mu rurimi rw’icyongereza “Kangaroo Court”

Abubatsi b’ibiraro RBB mu gutangira ibaruwa yabo, bibukije Ubuhollandi ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu u Rwanda ruvuga ko bahunze ubutabera ibyo ataribyo kuko no mu Buholandi buhari, ko ahubwo bahunze igihugu cyabo bagasiga inyuma byose nk’imitungo yabo, umuco wabo n’icyubahiro cyabo kubera gutinya ihohoterwa ry’ubwoko bwose nk’iyicarubozo, iterabwoba no gufungirwa akamama nk’uko byagizwe umuco na Leta ya Kagame.

Ambasaderi JMV Ndagijimana umuvugizi wa RBB

Muri iyo baruwa, Abubatsi b’ibiraro RBB bakomeje bibutsa uyu mu minisitiri w’Ubuholandi ko amaraporo menshi y’umuryango w’abibumbye nk’iya “The UN Special Rapporteur on civil rights, freedom of speech and assembly” n’iyiswe “The Human rights report 2020” zombie zahuriye ku myanzuro imwe kandi ishaririye ariyo ko mu Rwanda abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu n’abanyamakuru n’abandi bose banenga Leta muri rusange bibasirwa n’ubutegetsi baterwa ubwoba, bagahohoterwa ndetse bakujugunywa mu magereza bagacirwa impanza zishingiye kuri politiki. Bakomeza bagaragaza ko bamwe mu banyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishwe biciwe mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

Mu gutanga abagabo, RBB muri iyi baruwa yahaye uyu mu minisitiri urutonde rurerure ririmo abishwe n’abafungiwe ibyaha bishingiye kuri politiki. Urwo rutonde ruriho Kizito Mihigo, Boniface Twagirimana, Anselme Mutuyimana, Eugène Ndereyimana, Jean Damascène Habarugira, André Kagwa Rwisereka, Jean Chrysostome Ntirugiribambe, Patrick Karegeya, Major John Sengati, Eric Hakizimana, Déo Mushayidi na Dr Christophe Mpozayo. Aha bibukije ko abo bashyize muri iyo baruwa ari bagarutsweho cyane n’Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) n’umuryango mpuzamahanga wita ku burengaznira bwa muntu (Human Rights Watch) ko naho ubundi urutonde ari rurerure.

Ambasaderi Mukankusi Charlotte umwe mu bagize komite mpuzabikorwa ya RBB.

Mu ibaruwa yayo kandi RBB ntiyariye umunwa. N’ubwo yashimiye Ubuholandi inkunga yabwo buha u Rwanda yo kwita ku bikorwa by’iterambere nk’amazi meza, kurwanya inzara no guteza imbere abikorera ku giti cyabo, kurundi ruhande Abubatsi b’ibiraro babwiye ubuhorandi ko inkunga yabwo igamije umutekano, uburenganzira bwa muntu no gufasha mu gushyiraho intwaro igendera ku mategeko bashyigikira ubucamanza no gukumira amakimbirane, ko aho bakubise igihwereye kuko ubutegetsi bwa Kagame bwafashe iyo nkunga ahubwo bukayikoresha mu gutsimbataza igitugu cyabwo kigeze abanyarwanda ku buce.

Gilbert Mwenedata umwe mubagize komite mpuzabikorwa ya RBB.

RBB yifatiye ku gahanga bikomeye Ubuholandi nk’aho yanditse iti: “Birababaje cyane kumva mu bihugu by’isi yose, Ubuholandi nk’igihugu kimwe rukumbi ku isi cyashyize mu itegeko nshinga ryacyo guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, aricyo gihindukira kikagirana imishyikirano yo gutanga uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimuha igihugu cyashinjwe na raporo ya deparitema ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ya 2019 guta muriyombi cyangwa kwica binyuranyije n’amategeko bikozwe n’inzego z’umutekano; gushimuta no kuzimiza abantu bikozwe n’inzego z’umutekano; iyicarubozo rikozwe n’inzego z’umutekano za Leta, kwivanga binyuranye n’amategeko mu buzima bwite bw’abantu no kuba kimwe mu bihugu bibangamira bikomeye ubwisanzure, kuvuga icyo ushaka , kuniga itangazamakuru na internet”!

Daphy Nkundwa, umwe mubagize komite mpuzabikorwa ya RBB.

Abubatsi b’ibiraro RBB babwiye uyu muminisitiri ko kuwa 28 Nzeli 2020, Human Right Watch yatangaje ko u Rwanda rwaciye agahigi mu gukoresha inzira n’amayeri bitemewe mu kwibasira no mu kugera ku bantu rubona ko babangamiye ishyaka riri ku butegetsi. Bagize bati “Ibi byatangajwe nyuma y’aho hashimutiwe umwe mu batavuga rumwe n’u Rwanda bakomeye Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri Film Hotel Rwanda yerekana uko yarokoye Abatutsi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” RBB yemeza muri iyo baruwa ko ibyo byaje nyuma y’aho Paul Kagame we ubwe yivugiye ko igihugu cye gifite ubutabera bubiri: “Dufite ubwoko bubiri bw’ubucamanza: Ubusanzwe bukurikiza amategeko yanditse n’ubundi bwoko dukoresha duhangana n’abadutesha umutwe”. Aha hakaba herekana kuburyo budasubirwaho inzira FPR ikoresha iyo ishaka kugerekaho ibyaha abatavuga rumwe nayo.

Pierre Claver Nkinamubanzi, umwe mu bagize komite mpuzabikorwa ya RBB.

Mugusoza ibaruwa yabo Abubatsi b’ibiraro RBB, bibikije Ubuholandi ko bemera jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ibihumbi n’ibihumbi by’ubuzima bw’abantu ariko banibutsa ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha raporo yiswe “Mapping Report” ivuga ko bishobora kwitwa ibyaha bya jenoside igihe bigejejwe imbere y’urukiko rubifitiye ubusha.

Charles Ndereyehe, umwe mu banyarwanda bashakishwa n’u Rwanda RBB isaba Ubuholandi kutoherezwayo.

Iyi baruwa yandikiwe Minisitiri w’Ubutabera n’umutekano w’Ubuholandi kopi yayo ikanahabwa benshi mu bategetsi bakomeye b’icyo gihugu, yashyizweho umukono n’imiryango, amashyaka ya politiki na sosiye sivili bitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda 36 n’Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna rurimo.

Cassien Ntamuhanga.