RUTONGO MINES Ltd YAGARUYE UBUCAKARA I RULINDO? ABATURAGE BAFITE IMPUNGENGE ZO KWICWA N’INZARA

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Masoro, akagali ka Nyamyumba bamwe mu baturage bari baratijijwe imirima yo guhingamo bafite impungenge ko inzara izabica nyuma yuko inzego z’ibanze zibabujije kongera gukandangira muri iyo mirima igihe bijejwe kitaragera.

Nkuko abo baturage babwiye TV1 dukesha iyi nkuru, umuzungu bise “Jyajya” yashyize abaturage mu imodoka abajyana mu mashyamba ya RULINDO MINES LTD abaha imirima yo guhingamo. Abahaturiye nabo babikubise amaso bajya kuri icyo kigo nabo batirwa aho guhinga. Amasezerano yari uko abaturage bahinga iyo mirima bagasarura kungirango iyo mirima ivemo ibihuru abajura bihishagamo bagiye kwiba icyo kigo, abaturage bakaba bari bemerewe guhinga kugera mu kwezi kwa cumi aho nyuma yaho RUTONGO MINES LTD yari kuzateramo inturusu.

Abaturage batungujwe nuko inzego z’ibanze zabakuye muri iyo mirima ntakubateguza kandi bari baramaze gushyiramo imbaraga n’amafaranga menshi.  Umubyeyi waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko :  “Ifumbire yamutwaye amafaranga ibihumbi 50, guhingisha bikamutwara amafaranga ibihumbi 20 n’ibindi kuburyo amafaranga yashyizemo agera ku bihumbi 400”.

Abaturage babajwe nuko ukandagiye mu murima agirirwa nabi kandi akamburwa isuka : “Mbonye agiye kuntwarira isuka nasimbutse umukingo  nari ngiye no kuvunika, k’uburyo nasimbutse ngwa k’umuhanda moto imfungira ho, agira ati  “icyo dushaka ni isuka kungirango bayijyane”, kugeza ubu inkweto nari nambaye barazijyanye kuko zo narasize”. Umubyeyi wagiriwe ako karengane yavuze ko ari agoronome w’akagali wabikoraga.

Akagali na RUTONGO Mines LTD baritana bamwana kandi bakanashyira amakosa ku baturage, aho akagali kavuga ko icyo kigo cyakoze amakosa yo guha abaturage amashyamba ngo bayahingemo kandi bibujijwe naho Rutongo Mines yo ikemera ko yatiriye ubutaka abaturage noneho bagatandukira bagafata n’ubundi, inzego z’ibanze zikabuza abaturage no guhinga ubutaka yari yarabahatiriye!

Inzego z’ibanze ziravuga ko abaturage bemerewe gusarura ibyo bahinze ariko bakaba babujiwe gushyiramo imbuto nshya. Abaturage bo baravuga ko babujijwe gukandagira muri iyo mirima k’uburyo badashobora no kubagara, umuntu akaba yakwibaza uko bazashobora gusarura niba batemerewe gukurikirana ibyo barangije gutera.

Ikigaragara ni uko icyari ibihuru ubu ari imirima izaterwamo inturusu!

Birababaje ukuntu FPR ikomeje kwimika abacanshuro abaturage bagakoreshwa nk’ibikoresho, icyitwa ubuyobozi bwagombye kubavugira bukabakorera akarengane. Kera Umunyarwanda yari atunzwe no guhinga none ubu arahinga akabizira. Kera umunyarwanda yari afite uburenganzira ku butaka bw’igihugu nne ubu umuzungu niwe utunze ubutaka bw’igihugu!

Nema Ange