MILIYALI 8,6 AMAFARANGA ATURUKA MU MITSI Y’ABATURAGE YABURIWE IRENGERO MU RWANDA MURI 2019

Spread the love

Yanditswe n’Ahirwe Karoli

Mu mwaka wa 2019 amafaraga miliyali 8,6 yasohotse mu imari ya Leta mu buryo butemeranyije n’amatego kuri ubu akaba yaraburiwe irengero. Obadiah Biraro Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatangaje ko ayo mafaranga yasesaguwe, yasohotse  nta nyandiko zo kuyaherekeza kandi zifite impamo zikozwe nkuko amategeko abisaba.

Ubushinjacyaha buravuga ko amafaranga akabakaba miliyali 1,944 yagarujwe nabari barayanyereje bitanyuze mu rubanza. Ariko ibyo abaturage benshi ntibabishyigikiye aho umujura yakwiba yarangiza akagarura ibyo yibye, ntakurikiranwe. Imwe mu mpuguke m’ubukungu yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko : “Buriya bujura n’ubundi ni Leta ibushyigikira. Nonese umuntu yibye bakamusaba gusubiza ibyo yibye kandi bigaragara ko yabishyize mu bikorwa bye bwite (kubaka etage, mu bucuruzi)…icyambere mbona ni ugusubiza ibyo wibye, noneho inteko ikiga ibyo ukwiriye”.

Ku baturage babikomojeho, kuri bo uwabikoze yari akwiriye kugarura iyo mari ya Leta kandi akanabibazwa. Nkuko umwe muri bo yabyivugiye  ni “amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage”, kutabahana ni ukubashyigikira.

Biratangaje ko mu Rwanda bamwe bumvikana n’ubushinjacyaha bakagarura amafaranga bibye ntibahanwe, ese baba bari hejuru y’amategeko ? Mu gihe umuturage wibagiwe kwambara agapfukamunwa atanga izahabu y’amafanga ibihumbi 10, uwibagiwe gutanga umusoro w’umutekano agakubitwa na Dasso za Kagame.

Ibi biri mu byo Abaryankuna babona bigomba guhinduka mu miyoborere y’u Rwanda, Abanyarwanda bose bagafatwa kimwe, icyo cyenewabo kimitswe kigacika, twese tukangana imbere y’amategeko.

Ahirwe Karoli