PEREZIDANSI, NISS NA MINECOFIN BYAKINGIWE IKIBABA MU IKINAMICO RW’URUBANZA RW’IBIFI BININI.

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile.

Ni urubanza rukomoka ku nyubako y’umunyemari Aloys Rusizana, umugabo uvuka i Nyanza ariko agakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu, kubera ukuntu yashyizwe ku ibere n’ingoma y’igitugu itegeka u Rwanda. Uru rubanza rwaravuzwe cyane mu binyamakuru byandika ariko ibikorera kuri YouTube birarutinya kubera ibifi binini biruvugwamo. Aba YouTubers bari bahawe gasopo ko uru rubanza ari injyanamuntu, ariko amaradios amwe namwe akajya aruvugaho aruciye hejuru, ntarwinjiremo cyane.

Ni urubanza rwarimo ibikomerezwa byo muri za Minisiteri n’Ikigo gikomeye cya Leta, rwatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ariko hagenda hakomeza kubaho kujurira, rukimurirwa mu zindi nkiko. Byaje kurangira bamwe mu barezwe bakatiwe, abandi bagirwa abere, haza no kubamo abari abere mbere nyuma byasesengurwa nabo bagatirwa, ariko wabireba neza ugasanga ubwisanzure bw’inkiko buracyari hafi ya ntabwo, ahubwo hafatwa ibyemezo hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na FPR ivuga ko ari moteur ya Leta.

Iki rero ni kimwe mu  binyoma twiyemeje gukubitira ahakubuye n’ahakoropye, ntabwo twatereye iyo ngo imitungo y’Abanyarwanda ikomeze iribwe, nibigera mu nkiko badukine nk’agapira, bamwe bahamwa n’ibyaha abandi bakaba abere, hakabaho kujurira abari abere bagahinduka abanyabyaha, umunyarwanda utazi igihugu kirwana n’ikindi agahora mu rujijo, atazi ikijyambere. Niyo mpamvu twiyemeje kubacukumburira nyir’izina ikiri muri uru rubanza, kugira ngo narwo rwinjire mu mateka y’andi makinamico abera mu nkiko za Kagame. Ubu bucukumbuzi rero buribanda ku byabereye mu nkiko n’ibyemezo bya nyuma byafashwe.

Abaregwaga muri uru rubanza bose bafashwe mu kwezi kwa 5 kwa 2020, mu gihe Abanyarwanda bari bahangayikishijwe na Guma mu rugo ya mbere yamaze amezi abiri, bituma ibinyamakuru byinshi bitaruha agaciro, kuko inkuru yari igezweho yari Covid-19 ndetse n’ibyamamare byafungiwe kurenga ku mabwiriza yo kuyirwanya. Hakiyongeraho inkuru z’abantu bahohoterwa abandi bakicwa, bazira kurenga kuri ayo mabwiriza.

  • Imvano y’Urubanza rwahitanye ibifi binini

Umushinga ujya gutangira wari uwo kugura inyubako ndende y’umunyemari Aloys Rusizana, iherereye ku Kacyiru, imbere ya Hôtel Merdien-Umubano, kugira ngo izakorerwemo Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (NISS). Iyi nyubako yagombaga kugurwa na Leta, binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yayobowe mu bihe bikurikiranye na Amb. James Musoni, wasimbuwe na Amb. Claver Gatete, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority-RHA). Ubwabyo kumva urubanza rujemo ibi bikomerezwa byo muri FPR byatumye buri munyamakuru arutinya, ngo ejo atikura n’aho yari ari, akisanga mu gihome azira kwangisha ubutegetsi abaturage cyangwa kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu, bimwe mu byaha bijya bihimbwa.

Muri uru rubanza haburanagamo uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho  muri Minisiteri y’Ubukungu n’Imari (MINECOFIN), Rwamuganza Caleb. Ubusanzwe iyi Minisiteri inengwa n’inzobere mu by’ubukungu ko icunga ubukungu bubyara imari, yamara kuboneka igakoreshwa nta gahunda (Planning) ihamye ihari. Impuguke zivuga ko yagombaga kuvamo Minisiteri ebyiri cyangwa eshatu hakabaho iy’Ubukungu (Economy), iy’Imari (Finance) n’iy’Igenamigambi (Planning), nu buryo butandukanye. Nyamara ibi FPR ntibikora kuko hajemo Igenamigambi ntiyabona uko yiba, kuko yibira mu bikorwa biba bihutiweho, ibyo bita ko bicanye maremare.

Harimo kandi uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Rwakunda Christian. Iyi minisiteri, ku badaheruka mu Rwanda, yahoze ari MINITRAPE mbere ya 1994, yabarizwagamo Imirimo ya Leta n’Ingufu. Havuzwemo na none uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Serubibi Eric, uwahoze ari Umuyobozi muri MINECOF, Kabera Godfrey, umunyemari Aloys Rusizana, n’umugenagaciro Munyabugingo Bonaventure, bafatanyije kwiba Leta. Nk’uko byumvikana aba si abantu boroshye na busa, ari nacyo cyakomeje urubanza.

  • Uko ikirego cyari giteye

Abaregwaga bose uko ari 6, Caleb Rwamuganza, Christian Rwakunda, Eric Serubibi, Godfrey Kabera, Bonaventure Munyabugingo na Aloys Rusizana bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo:

(1) Gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro; (2) Gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko; no,

(3) Kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

Iki kirego gishingiye ku kuba Leta yaraguze inzu na Rusizana Aloys, binyuze muri Kompanyi ye, A&P Limited, agera kuri miliyari icyenda na miliyoni magana inani na mirogo itanu (9,850,000,000) Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze miliyari 7 na miliyoni 600 (7,600,000,000) Frw. Ibintu byatumye Leta ihomba arenga miliyari 2 Frw, yigira mu mifuka y’ibifi binini.

  • Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo

Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo abaregwa baburana ifungwa n’ifungurwa, bakatirwa iminsi 30 y’Agateganyo, rukomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho baburaniye kuri Skype bari muri Gereza ya Mageragere, rukomereza mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Urukiko rw’Ikirenga rwangiye abanyamukuru gufata amafoto n’amashusho, bitwaje umutekano w’imiryango y’ibi bifi binini.

Aburana ifungwa n’ifungurwa, Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko adashobora kuburana hadahamagajwe Amb. Claver Gatete kuko ariwe wamushoye mu byaha. Uyu yari akiri Minisitiri wa MININFRA, nyuma aza kugirwa Ambassadeur muri UN. Byasabaga ko FPR ibanza kumutera icyizere.

Christian Rwakunda, nawe yasabaga ko Amb. James Musoni, uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe, azanwa mu rukiko, kuko ariwe ukwiye kubazwa ibi byaha, kuko we yavuye muri MININFRA kandi yasize akoze remise et reprise, akavuga ko niba atararezwe icyo gihe, ntacyo akwiye kubazwa. Birumvikana ko Amb. James Musoni atari kuza mu rukiko kuko afite ubudahangarwa (immunité diplomatique).

Aba baburanyi bombi, Rwamuganza na Rwakunda bashinjaga aba ba Ambassadeurs ko aribo babahaye

« Go ahead » kugira ngo bakore ibyo urukiko rwitaga ibyaha. Aho byakomereraga cyane ni uko Amb. Claver Gatete yasimbuye Amb. James Musoni muri MININFRA avuye muri MINECOFIN, kandi ikibazo nyir’izina cyarebaga izo minisiteri uko ari ebyiri. Ntabwo iki kibazo cyari kuzamo Minisitiri wa MINECOFIN wari uriho bafatwa, Dr Uzziel Ndagijimana, kuko yasimbuye Amb. Claver Gatete, ikibazo cyarabaye, mu 2018. Byose bihita bigaruka kuri PS Rwamuganza Caleb, wari ushinzwe Imari yose y’Igihugu na bagenzi be.

Serubibi Eric, Godfrey Kabera, Bonaventure Munyabugingo na Aloys Rusizana bahakanaga ibyaha, bakavuga ko ntaho bahuriye n’amasoko ya Leta, bagasaba kwitahira. Bonaventure Munyabugingo akongeraho ko umugore we atwite akeneye kumwitaho by’umwihariko, yaje no kubyara umugabo afunzwe.

  • Kwizera abantu kurenza ibikomerezwa bya FPR byakoze ku baburanyi

Mu 2018, NISS yakoreraga mu nzu ya Caisse Sociale du Rwanda iri inyuma ya MININFRA, ku Kacyiru, kandi kuva kuri MININFRA kugeza kuri Village Urugwiro nta kindi gihari uretse ubusitani bwa Présidence. Mu gihe cyo kwagura inyubako za Présidence, byabaye ngombwa ko MININFRA na NISS zimuka kandi NISS ntijye kure harenze 3 Km, ku nyungu zo kugira ngo ikomeze yegere Perezida Kagame.

Inyubako rero yarambagijwe ngo ikorerwemo na MININFRA na NISS ni iy’umunyemari Aloys Rusizana, wahise asabwa kuyigurisha na Leta yanze akunze. Amb. Claver Gatete yabwiye PS Rwamuganza Caleb na Amb. James Musoni abwira PS Rwakunda Christian ko Umukuru w’Igihugu yabahaye amezi 3 ngo MININFRA na NISS bibe byimutse, kandi NISS ntijye kure ya Présidence, nyamara bari babizi neza ko amezi 3 adahagije ngo habe hakurikijwe amategeko ajyanye no gutanga amasoko ya Leta (Tendering).

Ba PS bombi ntibigeze bagaragariza aba Minisitiri ko hari imbogamizi y’amategeko mu gutanga amasoko ya Leta, ahubwo bahise bajya kwishakira Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Serubibi Eric, batangira kuganira uburyo muri icyo kibazo kije ari emergency bazaryamo akantu gatubutse. Umugambi wo kwiba barawunoza.

Bamaze kubona icyuho cyo guseseramo ngo bigwizeho indonke, bahise bandikira Urugaga rw’Abagenagaciro, rubaha umugenagaciro witwa Munyabugingo Bonaventure, ngo aze yemeze agaciro k’inzu ya Aloys Rusizana, ayigenera amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 11 na miliyoni 500 Frw.

Iyo aza kuba undi utari Aloys Rusizana uri mu nda y’ingoma ya FPR, bari guhita bamuhimbira ibyaha bakavuga ko akorana na FLN cyangwa RNC, bagahita bamufunga, Rwanda Revenue ikabara imisoro itarigeze ibaho, inzu ye igahita igurwa na Denis Karera, akayikodesha Leta. Ibi rero byaranze kuko Rusizana akomeye muri FPR. Baza kumvikana mu ibanga rikomeye ko inzu ifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 850 Frw, nyamara agaciro k’inzu ari miliyari 7 na miliyoni 600 Frw kugira ngo bazaryeho injyawuro ya miliyari 2 na miliyoni 250 Frw.

Uku gushaka gukira batavunitse rero nibyo byabakurikiranye kuva mu kwa 5 kwa 2020 kugeza uyu munsi. Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ababuranyi bose basabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, barajurira, biba iby’ubusa bajyanwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho baburanishijwe mu kwezi kwa 10/2020.

  • Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo

Ku itariki ya 31/03/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa gasabo rwahamije ibyaha bitatu Caleb Rwamuganza, Christian Rwakunda, Eric Serubibi na Godfrey Kabera, bahanishwa gufungwa imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni imwe buri muntu, ndetse uko ari 4 bagafatanya kugarura mu isanduku ya Leta 1,804,727,200 Frw. Abandi babiri, umugenagaciro Bonaventure Munyabugingo n’umunyemari Aloys Rusizana bagizwe abere, urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa bagataha.

Aba baburanyi bane bakatiwe imyaka itandatu bahise bajuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, Ubushinjacyaha nabwo bujurira kuri Aloys Rusizana na Bonaventure Munyabugingo ngo nabo bahamywe ibyaha.

  • Mu Rukiko Rukuru rwa Kigali

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakiriye ubujurire ku mpande zombi maze ruburanisha urubanza rw’ubujurire, ari na rwo rwa nyuma kuri iki kirego, rugumishaho, runahindura bimwe mu byemezo by’Urukiko Rwisumbuye.

Ku mpamvu itaramenyekanye, ku wa 14/06/2022, abanyamakuru bazindukiye ku Rukiko Rukuru, kuko isi yose yari ifite amatsiko y’isomwa ry’urubanza rw’ibifi binini, ryari riteganyijwe uwo munsi. Gusa bakubise igihwereye kuko basanze urubanza rwarasomwe mu cyumweru cyabanje ku wa 07/06/2022, barumirwa.

Urukiko Rukuru rwagumishijeho ibihano byari byarahawe Caleb Rwamuganza, Christian Rwakunda na

Eric Serubibi. Ni ukuvuga igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw buri muntu.

Rwanzuye ko Godfrey Kabera abaye umwere kuko uretse guhagarira Minisitiri Amb. Gatete Claver mu nama, nta handi yari guhurira n’iki kibazo, haba mbere na nyuma y’inama yitabiriye. Yahise arekurwa arataha.

Bonaventure Munyabugingo nawe yagizwe umwere, ahita arekurwa, arataha, kuko yagiye kugena agaciro yoherejwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro rwemewe, kandi ntiyari ashinzwe kumvikanisha ugura n’ugurisha.

Nyamara, Umunyemari Aloys Rusizana yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha n’abakozi ba Leta mu kugurisha inzu ye bidaciye mu isoko ryemewe, ndetse akemera gusinyira ko ahawe amafaranga arenze ayagaragajwe n’umugenagaciro kugira ngo asaguka arigiswe. Yahanishijwe nawe gufungwa imyaka 6 akishyura n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Ikirenze kuri ibyo, Kompanyi ye A&P Limited, yemeye kugurisha inzu kuri Leta bidaciye mu ipiganwa, yahamijwe ibyaha. Yahanishijwe kwishyura ihazabu ya miliyoni 3 Frw ndetse ikagarura mu isanduku ya Leta 1,804,727,000 Frw, yagombaga kwishyurwa na Rwamuganza, Serubibi, Rwankunda, na Kabera. Amagambo aba ashize ivuga bane bajya gufungwa, babiri barataha.

Ngayo nguko rero uko ikinamico mu rubanza rw’ibifi binini yagenze, birangira Aloys Rusizana azize inzu ye yahatiwe kugurisha atabirabutswe, abandi nabo bazira gushaka gukira batavunitse bitwaje icyuho muri Leta.

Uwamwezi Cecile