IGITUGU CYA KAGAME NA BORIS JOHNSON CYATEWE ISHOTI MU BWONGEREZA; BORIS JOHNSON AREGUYE.

Spread the love

Yanditswe na Gashumba Gerard

Inkuru yazindutse ibica bigacika kuri uyu wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2022 ni iyo kweguzwa kwa Boris Johnson ku buyobozi bw’Ishyaka yari ayoboye ry’Abaconservateur. Gusa ntibyatinze kuko mu masaha y’umugoroba amakuru yaturutse mu Bwongereza yemeza ko Boris Johnson yemeye kweguzwa ku mirimo yose. Ni ukwegura kuje nyuma y’uko Abongereza bamaganiye kure ingendo Boris Johnson yadukanye ayikopeye kwa mushuti we Kagame Paul yo gutegekesha igitugu, ariko Abongereza bamubwira ko ibyo badashobora kubikozwa.

Nyuma y’uko Abongereza bamaganiye kure icyo gitugu, benshi mu bategetsi bakoranaga na Boris Johnson muri guverinoma no mu mu nteko inshinga amategeko batangiye kwegura urusorongo ku buryo mu minsi ibiri gusa ni ukuvuga kuva taliki ya kane kugeza kuya gatandatu heguye abategetsi bagera kuri 13 barimo na minisitiri w’ubuzima na Minisitiri w’imari ya Leta.

Ibi byatumye abagize ishyaka ahagarariye bamutegeka kwegura ku buyobozi bw’iryo shyaka kimwe n’uko Abaturage nabo bakomeje kumusaba kwegura akava ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Boris Johnson yazindutse atanga ibaruwa yo kwegura ku buyobozi bw’ishyaka yiyemeza gukaza umutsi arinangira ngo ntabwo yegura ku mwanya wa minisitiri w’Intebe ariko rwari rusibiye aho rugomba kunyura kuko nyuma y’amasaha umunani igitutu cyakomeje kumubana kinshi akamanika amaboko akegura.

Ni iki mu by’ukuri kihishe inyuma yo kwegura kwa Boris Johnson?

Nubwo hari byinshi bikomeje kuvugwa mu itangazamakuru byaba byabereye urusyo Boris akaba ari nabyo bitumye yegura, mutwemerere tubagezeho impamvu ya nyayo mutamenye. Gusa mbere y’uko twinjira mu mpamvu ya nyayo, reka tubanze dusuzume ibivugwa mu itangazamakuru.

Impamvu ya mbere yagarutsweho ni ugutegekesha igitugu:

Abenshi basanga Boris Johnson yarashatse kugenda ingendo ya Kagame n’abandi banya gitugu bose, ariko Abongereza bamwereka ko izo ari imbyino za kera cyane zidashobora gukora iwabo. Abaturage bamuhagurukiye none birangiye amanitse amaboko.

Impamvu ya kabiri yagarutsweho ni ukurenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo no kwirinda covid-19:

Ubwo Boris Johnson yarengaga ku mabwiriza ya Guma mu rugo mu kwezi kwa kane 2020 agakoresha ibirori ku ngoro y’ibiro bye yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu gihe byari bibujijwe,  Abongereza bararakaye cyane, icyo giye yahawe ibihano bikomeye birimo no gucibwa amande, ndetse anakorwaho amaperereza akomeye kuko bacyekaga ko amafaranga yakoresheje mu birori yari aya leta. Ibi byose byatumye Abongereza bagaragaza ko bamurambiwe basaba ko agomba kwegura. Gusa icyo gihe yakajije umutsi yanga kwegura.

Impamvu ya gatatu yagarutsweho ni ikinyabupfura gicye.

Nkuko  tuza kubigarukaho, Boris Johnson ni umugabo w’ikinyabupfura gicye n’imico y’ubunyamusozi, ibi bituma ntawe yubaha cyangwa ngo atinye, kugeza ubwo ashaka no kwisumbukuruza ku mategeko y’igihugu, ariko ibi byabaye akarusho ubwo yari atangiye gucudika n’umunyagitugu Kagame Paul. Ni umugabo utubaha, udashoboye kandi udashobotse. Ibi nabyo byababaje Abongereza cyane barasara barasizora banasaba ko agomba kwegura vuba na bwangu.

Nyamara hari ukundi twebwe tubisesengura.

Ku cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2022 mu gitondo cya kare twabagejejejo inkuru y’intambara ikomeye ishobora no guhirika umuryango wa Commonwealth iri hagati y’igikundi cya Kagame na Boris Johnson cyashyatse kwibasira Patricia Scotland, umunyamabanga wa Commonwealth, bamuziza ngo ko yanze gushyigikira gahunda yo kuvana abimukira mu bwongereza babajyana I Kigali. Ibi byatumye Boris Johnson na Kagame bahonda agatoki ku kandi bakavuga ko bagomba kumuhirika ku neza cyangwa se ku nabi.

Patricia Scotland akomeje gutsinda Kagame na Boris Johnson

Bagerageje inzira yo kumutera ubwoba, basanga umugore wawe nta nyama y’ubwoba imuteyeho, nibwo Kagame yongoreye Boris Johnson ko afite andi mayeri yo gukoresha igitugu, maze Johnson na we abyemera buhumyi batangira ubwo gukoresha igitugu, maze Patricia nawe aca inzira ya diplomacy.

Mu buryo bugaragarira buri wese, Patricia akomeje gutsinda ibitego by’umutwe. Yabanjye kubatsindira I Kigali aguma ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth mu gihe bo bashakaga kumukuraho, none bageze no mu Bwongereza abatsinze ikindi cyo kweguza Boris Johnson.

Ubwo Johnson yari atangaje ko atazashyigikira Patricia Scotland ngo akomeze kuyobora umuryango wa Commonwealth, abantu benshi baratangaye cyane ndetse batangira kuvuga ko yaciye inka amabere, ko yakoze ibidakorwa, kandi ko bishobora guhita bishyira iherezo ku butegetsi bwe.

Gusa ibyo we ntiyumvise uburemere byari bifite kuko Paul Kagame yari yamwumvishije ukuntu umugore umwe atabananira ari abantu b’abagabo babiri bategetse ibihugu, ariko icyo batamenye ni uko indyarya ihimwa n’indyamirizi.

Ariko se ubundi Boris Johnson ni muntu ki?

Alexander Boris Johnson ni umugabo w’imyaka 58 kuko yavutse kuwa 19 Kamena 1964 avukira mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Ise ni Stanley Johnson naho nyina ni Charlotte Fawcett.

Yize amashuri yisumbuye muri Eton College kuva muri 1977 akaba ari naho yakuye imico ye idahwitse kandi ibura ikinyabupfura.

Johnson yaje gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Oxyford yiga iby’Ubuvanganzo bwa kera n’ubugezweho aza no kwinjira mu itsinda rya Bullingdon Club kuva ubwo atangira gukoresha izina rya Boris.

Muri iryo tsinda kandi niho yatangiriye kwinjira muri politike ubwo yahuraga n’abaje kuba inshuti ze bakanokaranye mu ishyaka ry’Abaconservateur zirimo David Cameron, wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza ari na we wamuhuje na Paul Kagame dore ko na we yari inshuti ye, Cameron yaje gusimburwa na Theresa May  akaba ari we uyu munyagitugu Boris Johnson yaje asimbuye mu mwaka wa 2019 kugeza ubu.

Boris yabaye umunyamakuru, nubwo ntaho yakoraga igihe kirekire kuko ikinyabupfura gike cyakomeje kumuranga kitatumaga aramba mu kazi ndetse hari n’aho bamwirukanye kubwo gukoresha inyandiko mpimbano mu kinyamakuru cya The Times.

Boris Johnson ubwo yari afite imyaka 23 mu mwaka wa 1987 yashakanye n’umugore we wa mbere witwa Allegra Mostyn baje gutandukana mu mwaka wa 1993.

Nyuma y’umwaka umwe yashakanye na Marina Wheeler babyarana abana bane.

Mu mwaka wa 2001 yatangiye kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry’Abakonservateur mu gace ka Henley yegukana amajwi 8500 yinjira mu nteko ishinga amategeko atyo.

Mu mwaka wa 2006 yarongeye aratorwa ariko nyuma y’imyaka 2 muri 2008 yatorewe kuyobora umujyi wa London atsinze Ken Livingston bari bahanganye ku majwi 55% kuri 47%. Aho niho yadukanye umushinga wa Boris Bikes anashyiraho amabwiriza abuza abantu kunywera inzoga mu modoka rusange. Yaje kongera gutorerwa kuyobora uwo mujyi muri 2012.

Muri 2016 yigaragaje nk’umwe mu bari bashyigikiye cyane ko Ubwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse agira ikizere ko agiye gusimbura inshuti ye David Cameron ubwo yari yeguye ku mwanya wa minisitiri w’intebe, ariko ntibyamuhira kuko Theresa May yamukubise inshuro.

Yahise agirwa umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa Theresa May, aza kwegura mu mwaka wa 2018 ajya kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry’Abaconservateur bituma yiyamamaza nyuma y’uko Theresa May yeguye mu mwaka wa 2019, maze aratorwa aba minisitiri w’intebe w’ubwongereza kuwa 24 Kamena 2019.

Mu kwezi kwa 12 yatsindiye imyanya 80 mu nteko ishinga amategeko, aca agahigo ko gutsindira imyanya myinshi kuva mu mwaka wa 1987.

Kuwa 29 Gashyantare 2019 yatangaje ko yisanze mu rukundo n’undi mugore witwa Carrie Symonds ndetse ko yamaze kumutera inda, bakaba bitegura kwibaruka umwana baje kubyara kuwa 29 Mata 2020, nyuma y’amezi 18 bibaruka undi mwana w’ubuheta mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2021.

Kubera ikinyabupfura gicye, Johnson yatangaje guma mu rugo kuwa 23 Werurwe 2022 ariko we ananirwa kuyubahiriza binamuviramo kurwara Corona virus ajyanwa mu bitaro kuwa 05 Mata 2020 amarayo iminsi 7 avayo kuwa 12 Mata 2020.

Gusa ibyo nta somo byamwigishije kuko yaje gufatwa yakoreye ibirori by’akataraboneka iwe mu gihe cya guma mu rugo, bituma abantu benshi basaba ko yahita yegura ariko we akaza umutsi yanga kwegura. Ibi byatumye bamwe mu bo bakoranaga begura baramubisa.

None se niba inzira y’igitugu yigishijwe na Kagame imubyariye amazi nk’ibisusa, Kagame we azakomeza kuyoborana Commonwealth na Patricia Scotland bikunde?

Ese ahazaza ha Kagame mu muryango Commonwealth biraza kumera gute?

Ese niba abaturage b’ubwongereza bamagana igitugu bidakunda, Abanyarwanda bo bishyize hamwe ntibakamagana igitugu cya Kagame?

Ni ukubitega amaso.

Gashumba Gerard