PEREZIDA MUSEVENI YATANZE AMABWIRIZA YO KUVUGUTIRA UMUTI UKWIYE IGISIRIKARE CY’U RWANDA KIGERAGEZA KWINJIRA BUCENGEZI KU BUTAKA BWA UGANDA.

Spread the love

Nk’uko tubikesha ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa 04 Kanama 2020, yandikiwe Intumwa za Perezida wa Uganda zikorera mu turere zizwi ku izina rya RDC (Residents Districts Commissioners) ndetse n’izungirije, Perezida Museveni wa Uganda yatanze amabwiriza yo kubuza abanya-uganda kujya mu Rwanda anaboneraho atangaza ko yatanze amabwiriza yo kuvugutira umuti abacengezi b’abasirikare b’u Rwanda binjira ku butaka bwa Uganda.

Muri iyo baruwa ifite umutwe ugira uti “ICENGERA RY’ABASIRIKARE B’U RWANDA KU BUTAKA BWA UGANDA”  (Border incursion by  Rwandan security forces on Ugandan territory), ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Uganda byanditse bigira biti:

“Nyiricyubahiro Perezida yatanze amabwiriza kuri ba RDC mwese cyane cyane abakorera mu turere duhana imbibe n’u Rwanda, yo gusobanurira abanyagihugu ibikorwa byica amategeko bya politiki ya Leta y’u Rwanda byo kurasa abacuruza magendu kandi nta ntwaro bitwaje n’ubwo abayikora baba bica amategeko.

Abanya-uganda bagomba kureka gukomeza kujya mu Rwanda, ubirinzeho akaba akajyayo akaba yiteguye no kwirengera ingaruka zabyo ku giti cye.”

Iyo baruwa ikomeza igira iti “Naho kubirebana n’abasirikare b’u Rwanda bacengera ku butaka bwa Uganda bagashimuta abantu, inzego bireba zamaze guhabwa amabwiriza y’uko zizahangana n’ako gasomborotso” (ubushotoranyi).

Ibaruwa isoza ivuga ko Perezida yahaye inshingano ubunyamabanga  bw’ibiro by’umukuru w’igihugu zo gukurikirana ko aya mabwiriza yubahirizwa akadomo ku kandi.

Ibi bije bikurikira ubushotoranyi bukorwa n’igisirikare cy’u Rwanda ku mabwiriza ya Kagame mugihe yibwira ko ashobora kuba azi kurasa kurusha Uganda. Ashobora kuba yari bagiwe ko ariho yigiye kurasa!

Umugaba mukuru w’Ikirenga wa UPDF, YK Museveni yatanze amabwiriza yo kuvugutira RDF umuti uyikwiye!

Ibi biragaragaza kandi ko icyizere cyo kongera kugirana imigenderanire myiza hagati y’ibihugu byombi ikiri kure nk’ukwezi! Hepfo baravuguta no haruguru bavuguta! Aho bukera indwara Kagame arwaye iraza gukira burundu!

Umurungi Jeane Gentille