UWIMBABAZI IRENE YAHATSWE KWICWA UBUGIRA KABILI: AREMBEYE MU BITARO BYA KIGALI CHIK.

Spread the love

Abicanyi bidashidikanywa ko boherejwe n’uwahitanye umugabo we mu kwezi gushize,  Mu ijoro ryo kuya 04 Kanama 2020, abo bagizi banabi bongeye gutera UWIMBABAZI mu rugo iwe, bamufata ku ngufu, baramukubita, banamucyebagura ku matwi barangije bamufunga igitambaro ku maso banamupfuka umunwa, bamujugunya mu rutoki ruri imbere y’iwe bamusiga ari ntere!

Ni nyuma y’aho akurikiraniye urupfu rw’umugabowe Nzayisenga John wakubiswe na Majyambere Simon arikumwe n’umukozi we Nyandwi Innocent bikamuviramo gupfa, ariko aba bishi bagakingirwa ikibaba n’abambari ba FPR mu Karere ka Ruhango ndetse na RIB yahoo kugeza ubwo atanze amafaranga urukiko rukamurekura by’agateganyo, MAJYAMBERE akigera hanze yakoze uko ashoboye ngo yicishe n’uyu mubyeyi ariko Imana igakinga akaboko!

Nkuko twabibakurikiraniye kandi tukabibagezaho, kuwa 26 Nyakanga 2020 abo bicanyi ba Majyambere baje mu rugo rwa Irène Uwimbabazi birara mu rutoki rwe ruhereye mu Mudugudu wa Muhororo ya I akagali ka Buhoro, umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango bararutemagura mugitondo asanga insina ziri hasi!

Mu ijoro ryo kuwa 27 Nyakanga 2020 abo bicanyi bateye urugo rw’uyu mudamu Uwimbabazi Irène  ruherereye muri uwo Mudugudu baramukubita, baramunigagura barangije bajya kumujugunya mu mugezi uherereye hepfo y’urugo rwe. Mu gitondo yaje gutabarwa n’umuturage wahanyuze akamubona ari hafi y’inkombe ahita yihutanwa ku bitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango.

Uwimbabazi asohoka mu bitaro

Aho aviriye muri ibyo bitaro bidateye kabili Majyambere uyu yongeye kohereza abo bicanyi ngo bamuhahamure bamufata ku ngufu, bamukorera n’ayo mabi yose twavuze haruguru!

Abaturage bo muri uwo Murenge bose bamenye iyo nkuru baremeza ko uri inyuma y’iri hohoterwa ntawundi ari Majyambere Simon wishe umugabo we, agatungurwa no kubona umugore we amuhagurikiye akamujyana mu nkiko. Kubera ko uyu mugabo asanzwe ari umunyamafaranga kandi akaba n’umuntu FPR ikoresha mu bikorwa byayo byo guhemukira abaturage, inzego zose kuva kuri RIB kugeza ku bucamanza zamukingiye ikibaba aho gufungwa atanga ibipfurumba by’amafaranga, none arashaka kugarika ingongo!

Majyambere Simon uvugwaho kohereza abicanyi bazengereje UWIMBABAZI nyuma yo kwivugana umugabo we.

Umwuka mu baturage wabaye mubi nyuma y’aho baboneye ibiri gukorerwa uyu mubyeyi bakaba bibaza ugomba kumutabara uwo ariwe! Uyu mugabo Majyambere Simon azwiho guhemukira abaturage afatanyije n’uwitwa Nsengimana Abel. Kuri ubu hari amakuru avuga ko RIB yohereje abakozi bayo guturuka i Kigali abaturage bakaba bategereje kureba ko aka gatsiko k’aba bagabo gakanirwa urugakwiye!

Iyo igihugu kidatanga ubutabera ibishyize kera abaturage barabwiha, ibyo akaba aribyo bikurura akavuyo n’ingaruka zikomeye. Reka twizere ko bitazageza aho!

Emmanuel Nyemazi

Akarere ka Ruhango.