PASTOR GREGG SCHOOF ARAGIRA INAMA PEREZIDA MUSEVENI YO KUBA MASO, IGIHE ASHYIKIRANA N’U RWANDA.

Spread the love

“Please remember this in your dealings with Rwanda: If they willingly close churches, arrest Pastors, and toss aside their own laws; then they cannot be trusted…” Pastor Gregg Schoof.

Ni mu ibaruwa uwo mushumba yandikiye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 17 Gashyantare 2020, Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kubonera kopi, aho Pasitori Schoof yagarutse kubyamubayeho ubwo yirukanwaga n’ubutegetsi bwa Kagame nyuma yo kumufungira Radio (Amazing Grace) n’urusengero (Cornerstone Baptist Church).

Muri iyo baruwa Pasitori Schoof atangira ashimira Perezida wa Uganda uburyo ki yita ku baturage be, akunda Imana kandi akaba arajwe ishinga no kugira igihugu gifite ubwisanzure cyabasha guhabwa umugisha n’Imana. Akomeza avuga ko yanejejwe no kubona Uganda irengera ubwisanzure bw’ibijyanye n’iyobokamana ndetse n’ubw’abapasitori babwiriza ukuri kwa Bibiriya.

Agakomeza avuga ko bihabanye n’ibyo yabonye mu Rwanda aho insengero zirenga 7000 zafunzwe, abapasiteri bagatabwa muri yombi, byose bigakorwa nta tegeko rikurikijwe, ahubwo hirengagijwe itegeko nshinga ry’u Rwanda.

“… I have heard that you truly care about

your people, that you love God, and that you wish to promote a free country that can be blessed by God. It is also so admirable that you promote freedom of religion and freedom for pastors to simply preach the truth from the Bible.

This is in stark contrast to what has happened in Rwanda – where 7000+ churches were illegally closed. Then pastors were arrested for having church and simply doing what God called them to do. In all of this, Rwanda did not follow any law! Instead, rules were made and enforced contrary to the constitution of Rwanda.”

Pastor Gregg Schoof akomeza atekerereza Museveni amateka ye kuva yagera mu Rwanda mu wa 2003 kugeza yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Schoof yibukije Museveni iby’uko Radiyo Amazing Grace yafunzwe n’ibinyoma bikabije ubutegetsi bw’u Rwanda bwakwirakwije nk’impavu y’urwitwazo yo gufunga iyo Radiyo.

Mu gusoza ibaruwa ye Pastor Schoof, yibukije Museveni abantu arimo ashyikirana nabo. Akomoza no ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Yagize ati: “ Ndakwinginze ujye uzirikana ibi mu gihe ushyikirana n’u Rwanda: Niba bafunga ku bushake insengero, bagafunga abapasitoro, bakanica amategeko yabo bwite, abo bantu si abo kwizerwa. Dore n’umucuranzi Kizito Mihigo yiyongereye ku rutonde rurerure rw’abantu bishe. Ndahamya ko twemeranya ko atiyahuye. Ndakwinginze ujye ubakurikirana mu bwitonzi.”

Pastor Schoof ati umuntu utubahiriza n’amategeko ye bwite si uwo kwisukirwa!

“Please remember this in your dealings with Rwanda: If they willingly close churches, arrest Pastors, and toss aside their own laws; then they cannot be trusted. And now the singer Kizito can be added to their growing list of people killed. I am sure you would agree that he did NOT commit suicide. Please be careful.”

Cassien Ntamuhanga