NYUMA Y’URUPFU RW’UMWISHYWA WE, PEREZIDA MUSEVENI ARASABA KO IJISHO RIHORERWA IRINDI.

Spread the love

“ Nkuko nabibabwiye aba bicanyi ni INGURUBE. Umuntu wese wica umuntu atari mu gihe cy’intambara aba ari ingurube… Tugomba kuvugurura inkiko… bagomba kwihutisha ibi birego by’ubwicanyi…bagakaza ibihano bakanashyiramo kujya bamanika abicanyi! Ibi tugomba kubisobanurira neza inkiko ko ‘Ijisho rigomba guhorerwa irindi’ ibitari ibyo ntituzabyemera!…” Ayo ni amagambo akarishye yatangajwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, nyuma y’iyicwa ry’Umwishywa we Joshua RUHEGYERA NTEYIREHO

Kuri uyu  wa gatatu taliki ya 11 Nzeli 2019, abinyujije ku rubuga rwe, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yanditse ko agiye gusaba inkiko gukaza umurego mu guhana abicanyi bakajya bamanikwa hakurijwe ihame ry’ Ijisho ku rindi n’iryinyo ku rindi (an eye for an eye and a tooth for a tooth) iri akaba ari ihame ryo guhora aho amaraso agomba kwishyurirwa andi.

Ibi Perezida Museveni abitangaje nyuma y’aho Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Maj Gen Leopold Kyanda, atangarije ku cyumweru taliki ya 08 Nzeli uyu mwaka ubwo yari mu muhango wo gushyingura Joshua RUHEGYERA NTEYIREHO wabereye i Kayanga muri Disrtict ya Kazo, ko abishi be bari bagambiriye guhungabanya amahoro n’umudendezo bya Uganda! Yagize ati: “tuzabamenya neza, tumenye n’icyo bagambiriye! Bakomeje kwica abantu, bakomeza kugerageza guhungabanya amahoro ya Uganda ariko ntibazi ibyo bakina nabyo…”

Maj Gen Leopold Kyanda, Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yavuze ko abishe Joshua bashakaga guhungabanya Uganda.

Aya magambo akomeye y’aba bayobozi bombi aje nyuma y’icyumweru Josua yishwe bivuze ko babanje kwitonda kugira ngo bamenye neza imvo n’imvano na ba nyirabayazana b’urupfu rw’uyu musore. Joshua Nteyireho wavukiye i Rwenjeru ho muri Division ya Nyakabirizi muri Minisipalite ya Bushenyi-Ishaka mu mwaka w’1981, ni mwene Joyce Kyoheirwe na Eliezari Rushegyera akaba Mwishywa wa Perezida Y.K Museveni. Nkuko yabyitangarije we ubwe ubwo yamugarukagaho mu ibaruwa yandikiye abaturage ba Uganda akaboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Joshua Nteyireho, Mwishywa wa Museveni wishwe, atumye nyirarume agiye kujya ahora ijisho ku rindi!

Reka natwe tubonereho tubabwire ko amazina y’umugore wari kumwe na Joshua yaje kumenyekana neza, akaba atari Frorence Maya  KAMIKAZI ahubwo ari Merina Tumukunde.

Perezida Museveni muri iyo baruwa ye,hari aho yagize ati “ Nkuko nabibabwiye, aba bicanyi (abanyabyaha) ni ingurube. Umuntu wese wica undi atari mu gihe cy’intambara aba ari ingurube. Usibye n’ibyo abenshi ni n’ibicucu. Bibagirwa ko buri cyaha gisiga igisare kandi ko impera n’imperuka umunyacyha acakirwa. Kugeza n’ubwo  bica Kaweesi, Kiggundu na Abiriga. Inzego z’umutekano zabigendagamo biguruntege. Muribuka ko nyuma ya buriya bwicanyi  kuwa 20 Kamena 2018 nagejeje ku Nteko Ishinga amategeko ingamba 10 z’umugambi wo guhashya ibyaha. Nubwo tumaze gukoreshamo nkeya, muri iki gihe cyavuba abenshi mu bicanyi batawe muri yombi. Agaco ka Kiddawalime ka Masaka katsembweho (Barishwe cyangwa barafatwa), SERUGO Paul na sendeka ye y’i Masaka, KANYESIGYE Julias bakunda kwita MWESIGYE Amon ba Rwizi na Kampala, abicanyi bakoreraga mu Musigiti wa Usafi nabo baburijwemo…”

Muri iyo baruwa Museveni yanenze bikomeye abapolisi bajenjetse, abakorana n’ibyihebe kimwe n’abakora kuri za Kamera zicunga imihanda (CCTV) bisinzirira bagakanguka zibereka amashusho y’ibyamaze kuba. Yavuze ko ababigizemo uruhare bose bafashwe akaba yarategetse ko bacirirwa imanza, bagafungwa, bagahanwa, bakazirukanwa mu gipolisi kandi ntibazongere kwemererwa guhabwa akazi aho ariho hose muri Leta. Yavuze ko agiye kuzabasimbuza urubyiruko we yita mu mvugo ye “ABUZUKURU”.

Ifoto y’umwicanyi washimuse Maria NAGIRINYA n’umushoferi we Ronald KATAYIMBWA uko yafashwe na CCTV camera. Abazikoresha ngo bari basinziriye!

Andi makuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna ni ay’uko mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa 12 Nzeli 2019 mu rukerera ahagana mu ma saa cyenda, Igipolisi cya Uganda gifatanyije n’Igisirikare byarasanye n’agaco kabantu bari bayobowe n’uwitwa  Francis Odello kari kihishe mu mazu y’amacumbi (Lodge) ahitwa Nateete muri Kampala. Nyuma y’uko kurasana, igipolisi n’igisilikare byataye muri yombi abantu bagera kuri 200 bari muri ayo macumbi no mu kabari gafatanye nayo.

Abakurikirana ibintu n’ibindi muri Uganda, baravuga ko ubu bwicanyi bwongeye kubura muri iki gihugu bushobora kuba bukomoka ku bisigisigi by’uduco tw’abicanyi bari barashinzwe bagamije guhungabanya amahoro ya Uganda nkuko biherutse kugarukwaho n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Ababizi bemeza ko ari umugambi wari uhuriweho na Kagame na Kayihura wayoboraga igipolisi cya Uganda. Nyuma y’aho Museveni yeguriye ibikwasi akanahigira kubura hasi no hejuru abo yita “Ingurube” ninabwo umwuka wakabije kuba mubi hagati y’ibigugu by’u Rwanda na Uganda.

Ntibiramenyekana niba haba hari akaboko k’u Rwanda kaba kari muri ubu bwicanyi bwongeye kubura bwahitanye Mwishywa wa Museveni Joshua Nteyireho na Merina Tumukunde ndetse n’ ubwahitanye Maria NAGIRINYA GATENI washimutanywe n’umushoferi we Ronald KATAYIMBWA ubwo bari bageze ku muryango w’urupangu rwabo ruri i Lungujja muri Busega, kuwa 28 Kanama 2019 mu ma saa tanu z’ijoro, nyuma imibiri yabo ikaza kugaragara bishwe i Nakitukuli muri Districk ya Mukono.

Maria NAGIRINYA washimutiwe ku muryango iwe n’umushoferi we bakaza kugaragara bashizemo umwuka!

Ukurikije imvugo ya Museveni n’abasirikare be bakuru, ngo aho umwicanyi azagaragara hose, ijisho rizahorwa irindi n’iryinyo ku rindi.

CYUBAHIRO Amani

Ijwi ry’Abaryankuna.

One Reply to “NYUMA Y’URUPFU RW’UMWISHYWA WE, PEREZIDA MUSEVENI ARASABA KO IJISHO RIHORERWA IRINDI.”

  1. Ibyo mutugezaho ni true
    Kabisa turabasabira ku Mana mukomereze aho tuzajya tubaha amakuru natwe.

Comments are closed.