COLONEL SEMAHURUNGURU WA GUMINO YAGUYE MU MIRWANO IYISHYAMIRANYIRANYIJE NA MAYI-MAYI, RED TABARA BISHYIGIKIWE N’INGABO Z’U RWANDA RDF.

Spread the love

Colonel  SEMAHURUNGURU w’Umutwe w’abarwanyi b’Abanyamurenge  “GUMINO” yarashwe n’imbunda ya mudahushwa iyi bita Sniper ubwo yari mu Muhana wa Kivogerwa aje atabaye    ingabo za Mayi-Mayi ya General Ebwila, Mayi-Mayi ya Kutumba  ndetse na Red Tabara ya General Aloys Nzabampema byose bishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda RDF, zagabaga ibitero bigamije gutwika insisiro zose z’Abanyamurenge arizo bakunda kwita “Imihana”.

Iyi ntambara yatangiye kuwa gatandatu taliki ya 07 Nzeli 2019, ubwo iyi mitwe twavuze haruguru yateye iturutse mu mashyamba ya Itombwe batera imihana y’Abanyamurenge iri mu Karere ka Mibunda.  Ubwo bari bageze aho mu Mibunda Conel SEMAHURUNGURU yaje aje kugerageza kubuza izo ngabo gutwika iyo mihana, arinzwe bisanzwe n’abamucungiye umutekano, nibwo umurashi ukoresha imbunda ya Mudahushwa (Sniper) yamurashe  isasu ntibabasha kumenya aho rivuye, ari hagati mu bamurindira umutekano aba ariwe wenyine rifata, yemwe ntihagira n’undi uraswa mubari hafi ye uruswa!

Col Semahurunguru wa Gumino yarashwe na Mudahushwa bikekwa ko ari RDF yamurashe.

Uyu murashi ntagushidikanya ni umusirikare w’ingabo z’u Rwanda RDF zihishe inyuma y’aba ba Mayi-Mayi n’iyi Red Tabara. Col Semahurunguru ntiyahise apfa ako kanya ahubwo yashizemo umwuka bukeye bwaho ku cyumweru kuya 08 Nzeli 2019. Usibye uko kuraswa na Sniper, ambilance y’ibitaro bya Minembwe yari imeze nk’iryamiye amajanja yahise yoherezwa n’ingabo za Congo ihita iza gufata Col Semahurunguru. Byahise byerekana ko urupfu rw’uyu Semahurunguru harimo n’akagambane ka Leta ya Congo.

Kuva kuru uwo wa gatandatu kugeza ubu twandika iyi nkuru intambara ikomeye iri kubera mu gace ka Kigazura. Ikiri kubabaz abantu ni uko izi nyeshyamba ziyobowe n’ingabo z’u Rwanda RDF, ziri gukikira ibirindiro bya Gumino zikajya gutwikira abaturage badafite intwaro, zigasahura inka zabo ndetse zikanabica. Ikindi giteye agahinda n’impungenge ni uko ingabo za Leta ya Congo ziri muri ako gace ntacyo ziri gukora,ahubwo ziri kubererekera iyo mitwe ikajya gukora ibya mfurambi Abanyamurenge. Gumino niyo yonyine iri kugerageza gutabara abaturage ariko nayo ntibiyoroheye.

Iyi ntambara yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize yibaziye Akarere ka MIBUNDA yatwitse imihana (Insisiro) nyinshi zirenga 20 aho hatwitswe uwa Rinjanja-Bijanda-Ruvumera-Imbogo-Tulambo- iya Marunde-Kigazura-Gatenga-Kivogerwa-Rushasha-Bijanda- Nkango-Bakura- Maranda-Nyarurambi-Bikuba n’indi myinshi.

Usibye insisiro zatwitswe kandi, kuva aho iyi ntambara yuburiye mu mezi make ashize kugeza ubu, inka zimaze kunyagwa zimaze kurenga ku nka 682. Mu baturage banyazwe inka nyinshi Ijisho ry’Abaryankuna ryashoboye kumenya harimo nka NDABAGOYE wanyazwe inka 250, NTIHABOSE wanyazwe 120 BUREGEYA na RUGANIRWA banyazwe 50- mirongo itanu, SEMUKIZA 40, n’abandi benshi!

Kagame yihereranye Tshisekedi none atangiye kubatiza amuvika mu maraso!

Aba baturage b’Abanyamurenge barazira akagambane kakozwe na Kagame wihereranye Etienne Tshisekedi bakemeranya kubarimbura ngo kuko baba bashyigikiye General Kayumba Nyamwasa. Kagame kandi utavuga rumwe na Petero Nkurunziza w’u Burundi, ashaka gukuraho abaturage batuye mu Minembwe kugira ngo azahifashishe agaba ibitero ku Burundi yifashishije inyeshyamba yihimbiye zitwa Red Tabara.

Ikibabaje ni ukubona, Abaturage b’Abanyamurenge bari kuba ibitambo by’Abanyarwanda n’Abarundi, akaba ntacyo abo banyarwanda cyangwa Leta y’u Burundi ndetse n’umuryango mpuzamahanga bari kubikoraho. Kagame na Tshisekedi bo ntakabuza amaraso bari kumena azabagaruka byanze bikunze!

Alan Doss, Intumwa yihariye y’umunyamabanga wa ONU muri Congo yaramaze ibyumweru bibiri gusa avuye mu Minembwe!

 Ibi kandi biri kuba nyuma y’igihe gito cyane Alan Doss intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo Kinshasa ikubutse mu Minembwe ikagirana ibiganiro n’ingabo za MONUSCO  zikomoka muri Pakistan ziri aho mu Minembwe akanahamagarira igipolisi n’igisirikare bya Congo kunoza uburyo bw’itumanaho n’ubwikorezi mu rwego rwo kujya bitabara abaturage b’abasivili vuba na bwangu! ONU ubu se nayo nta maso ifite ra!!!

Itsinda ry’Abaryankuna

Rishinzwe kuvuga amacumu