NTA MUNTU WEMEREWE GUSHYIRA AMASHANYARAZI MU NYUBAKO ATABIHEREWE UBURENGANZIRA NA RURA

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ka FPR, ikomeje gufata ibyemezo bibangamiye abaturage, igamije inyungu zayo. Iyi Leta itita ku muturage, irarambiranye. Harabura iki ngo abaturage bayivaneho ? Itangazo rya RURA rimenyesha by’umwihariko abantu bose bafite, bari kubaka cyangwa bateganya kubaka inyubako zo guturamo mu Mujyi wa Kigali, ko guhera tariki ya 01 Werurwe 2021, nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako ye, yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ufite uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA. Kugira ngo rero ubone ubu burenganzira, RURA igomba kuguca ayatubutse. Aya  mafaranga azajya avahe nko ku muntu ukirangiza ishuri cyangwa se undi mushomeri wese wiboneraga ikiraka cyo mu giturage cyangwa muri karitsiye (quartier)?

Amakuru agera ku jisho ry’Abaryankuna yemeza ko aya ari amayeri badukanye yo gushakira  amasosiyete ya FPR n’abantu bayo ibiraka. Kuko hari n’abantu bazajya banga ngo aba n’aba barabona iri soko batarishoboka. Ibyo akaba ari ukunaniza abaturage, maze kubaka byabananira iyi ngirwa Leta ikegukana ibibanza byayo.

Mu gihe kandi iyi Leta ya gatsiko k’ibisambo, ikomeje kwiba no kutita ku muturage, igeze n’aho yibagirwa ibyo iba yabwiye abaturage. Imaze iminsi ikangurira abaturage by’umwihariko urubyiruko kwiga imyuga . None rurayiga ngo bazakure he akazi ko wumva batangiye gushakira amasoko abantu bamwe kandi babo? Uru rubyiruko ruri kwiga ibyerekeranye n’amashanyarazi ruzarangiza kwiga ruhite rubona ubushobozi bwo kwishingira amasosiyete azahita ajya gupiganirwa n’abandi aya masoko? Ese umuntu we ku giti cye azabona ibi byangombwa iyi RURA isaba?

Abashyira amashanyarazi mu nyubako bazajya babanza kugaragaza icyemezo kibemerera gukora ako kazi gitangwa na RURA. Ibi byose birabangamira umuturage, nta kuntu waba uri kwiyubakira inzu y’ibyumba bibiri ngo ujye gushaka aba bantu bafite ibi byangombwa kandi mu baturage hari hari abashyiraga izi nsinga z’umuriro w’amashanyarazi bitagoranye. Uyu muturage ntazabona amafaranga azishyura aba bantu:  bizamuhenda kuko iyi misoro bazaba bishyura, ibyi byemezo bya RURA byose bizajya byishyuzwa umuturage, uzajya uhabwa icyi kiraka rero azajya ahenda umuturage uri kwiyubakira inzu kugira ngo akuremo ibi byose Leta izaba yaramwegetseho.

Ibyemezo bihatwa bite? Ese hari inyigo yakozwe yerekana ko inzu zishya ziba ziterwa n’aba baba badafite ibi byangombwa bya RURA?

Muri iri tangazo ryasinywe tariki ya 13 Mutarama 2021 n’umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Erenest Nsabimana, ritangira riti : “Mu rwego rwo gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi” Nta hantu nahamwe havuga ko inkongi z’amashanyarazi  ziba mu Rwanda ziba zatewe n’uko bashyizwemo umuriro n’abantu baba badafite uruhushya rwa RURA.

Dr Dr Erenest Nsabimana, umufatanyabikorwa na FPR mu kunyunyuza imitsi y’abaturage

Abakora  mu by’amashanyarazi babigize umwuga ibi babiteye utwatsi nk’uko tubikesha igitangazamakuru cyaka gatsiko Igihe.com. Aba bakora muby’amashanyarazi bavuze ko ataribo ntandaro y’inkongi z’imiriro zibasira inyubako mu Rwanda.

Mudaheranwa Jean Baptiste yize iby’amashanyarazi, yabwiye Flash FM  ko hari ubwo ibikoresho biba intandaro y’inkongi. Yagize ati: “Njye 80% sinemera ko inkongi ziterwa no gushyira nabi amashanyarazi mu nyubako (installation) ahubwo birengagiza ibikoresho dukoresha.” Niragire Jean Paul nawe ntiyemera ko abakora amashanyarazi bari mu bateza inkongi, ko ahubwo hari ubwo ziterwa n’uko bagenda bakatakata umuriro bya hato na hato (coupure d’électricité) Ati : “Rimwe na rimwe imiriro yacu dukoresha ishobora guteza ikibazo, uko igenda ihindagurika, igenda igaruka, nabyo bishobora geteza ikibazo ariko ntabwo nemera ko ari abakora mu by’amashanyarazi bayashyiramo nabi.”

Amakuru anagera ku Jisho ry’Abaryankuna aremezako aya ari amayeri yo kumenya no kuneka abantu bose, mu gihe umuntu nyir’inzu agiranye ibibazo na FPR bazajye bahita bamutwikira inzu bitabagoye kuko bazajya baba bazi uko inzu ye iteye mu myubakire.

RURA ivuga ko ibi bigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi. None se ko izi ngirwa abayobozi bafata ibyemezo nk’ibi bibangamiye abaturage bashingiye kuki? Niyihe nyigo bakoze? Mwibuke umwaka ushize uko iyi ngirwa RURA yafashe ibyemezo byo kuzamura ibiciro by’ingengo henshi bakenda gukuba kabiri ku biciro byariho mbere ya corona, abaturage batera hejuru bigasubirwamo, bikaza guhinduka nyuma y’ingirwa nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, nkaho biba byafashwe bose batabizi.

Baturage murasabwa guhaguruka mugaharanira uburenganzira bwa nyuma. Iyi Leta mwabonye bihagije ko ititaye ku nyungu zanyu, ahubwo igamije kwiba no kubacuza utwanyu. Abaryankuna barabibutsa ko buri wese ahagurutse akarengera ibye iyi Leta itamara kabiri.

Kalisa Christopher

Kigali