NTA LETA YA FPR NTA CORONAVIRUSI; FPR IRATSINDWA GUFASHA ABATURAGE

Spread the love

Yanditswe na Byamukama Christian

umunyarwanda azarengerwa n’undi mur’ik’igihe cya kato n’ibiza byibihekane.

Uretse kwirukira mu madeni, kwitanabamwana, gupfukamira ba mpatsibihugu, gutanga amategeko yo gukana umushara w’ukwezi kwa Mata no kwitambika hagati yaho umunyarwanda ari gufasha undi Leta ya FPR yagaragaje ko ititeguye gufasha no gutabara umunyarwanda mu gihe cy’amajye cyane cyane muri iki gihe isi yose ndetse n’u Rwanda byugarijwe na Koronavirusi.

Kuva u Rwanda rwatangaza  ko rwiyunze ku bihugu bitandukanye byo ku isi mu gufata ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19  kuri 17 Werurwe 2020  imaze kugaragaza mubarenga 120, Abanyarwanda bataribake nti bavuze rumwe ku ngamba zafashwe zo guharika imirimo, serivisi n’ubuzima hafi yabwose bwa buri munsi kuko abenshi mu banyarwanda babaho mu buzima bwo kurya ar’uko bakoze ibiraka,bacuruje yaba ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’ibiryo cg serivisi.

Abaturage ntibatinye kwereka Leta ya FPR ko icyorezo cyije gisanga ikindi cy’inzara cyirengagijwe kuko nyuma y’umunsi umwe batangiye gusaba Leta kubabera  umubyeyi nkuko yahoraga ibibabwira,batangira gusaba ko amafaranga yo mu kigega agaciro yakusanyijwe na Leta aherwaho abagoboka kugeza naho Leta ifashe umwanzuro wo guhagarika burundu ikigega agaciro abaturage bari batezeho amakiriro.

Abanyarwanda bamaze kubona ko imfashanyo y’ubutegetsi bwa FPR ari urusenda ko kandi n’abakozi ba FPR bayijyanira mungo zabo kuko naho rukinga babiri bamenye ko akimuhana kaza imvura ihise kandi inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo batangira gufashanya hagati yabo ,ariko n’ubundi Leta ishaka gushyiramo akaboko kayo kungufu ,kugeza naho bamwe bazize ko batanze izo nkunga inzego z’uboyobozi zitabigizemo uruhare.

Mu gihe Leta ya FPR yivuga ibigwi ibeshya umuhisi n’umugenzi ko u Rwanda ari Singapuru ya Afurika, kurwanaya icyorezo cya COVID 19 nk’izindi gahunda zose za Leta ya FPR byabaye umuyoboro wokongerera amadeni abanyarwanda bazishyura imyaka n’imyaniko ndetse no gupfukamirizwa imbere y’amatsibihugu  kugirango itere kabiri muri iy’iminsi ya kato kugarije isi ibeshyabeshya abaturage ko iri kubaha iby’ubuntu!? Aha twavuga nk’ideni ry’ingoboka ry’ikigega mpuzamahanaga cy’Imari  angana na  Miliyoni 109.4 z’Amadolari ni ukuvuga arenga Miliyari 105 z’amafaranga y’u Rwanda; miliyoni 14,25 z’amadolari nukuvuga angana na Miliyari 13.3 z’amafaranga y’u Rwanda z’ideni rya Banki y’isi n’impano ya miliyoni 52 z’amayero, ni ukuvuga agera kuri 52.8 Frw  yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , EU, muri gahunda yawo yise “Team Europe” igamije guhanga n’ingaruka za Coronavirus bitewe n’ifungwa ry’ibikorwa byinshi byatungaga abantu hirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo .

Aha twabibutsako kandi Leta ubwayo yakase umushahara w’ukwezi kwa Mata y’imishahara y’abakozi bakuru asaga Miliyari ebyiri n’igice.

Mu gihe kandi ibihugu cya Nijeriya gishize imbere kwifashisha abaherwe bacyo mu guhangana n’iki cyorezo ,umuherwe uzwi RUJUGIRO Tribert wa meneshejwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame  mwizina rya kompanyi ze  ebyiri yafashishije Leta ya Uganda Miliyoni ijana na Mirongo itanu z’amashilingi ,ibi bikaba bigaragaza ko virusi ikomeye ari FPR idahari abanyarwanda bakwishyira hamwe ntibirirwe baka amadeni buri munsi.

Nubwo Leta ikomeza kwaka amadeni n’abampatsibihugu bakomeza kuyinyuzaho inkunga z’abanyarwanda ,abanyarwanda  bakomeje kwicira isazi mu maso;twizere ko iz’inkunga zitazaba nk’izindi zose hatangwa inica n’ikize byagakingirizo banyirikurikubita umufuka barigejeje kuri za konti zibanga cyera.

Mu muco nyarwanda tuvuga ko nta wuhana uwahanutse ariko icyo twabwira FPR nk’Abaryankuna ni ukureka Abanyarwanda bakifashirizanya uko bashoboye ntibabangamire muri iki gihe kandi ikagerageza kubashyikiriza inkunga zikubiye mu madeni ifata n’izindi bayishyikiriza itarindiriye kwikomanga kugatuza ngo ibereke ko ariyo ibavanye aho umwami yakuye Butsete! Abanyarwanda muri rusange dukomeze dusobanukirwe n’ibiza byose uko bitwugarije ari FPR,inzara yaduteje,Coronavirus n’umwiryane ihora itubibamo bityo dufatanye urunana tubyirinde kandi twibuke bose,twiyunga kandi  twiyubaka.

Byamukama Christian