LETA CYIRIMBUZI YA KAGAME MU KURIMBURA ABATURAGE YIFASHISHIJE CORONAVIRUS

Spread the love

Yanditswe na Kalisa Christopher

Leta y’u Rwanda mu kinyoma cyayo ikomeje guhisha ubukana by’icyorezo cya Coronavirus kandi iri kurimbura abanyarwanda. Mu gihe hari indi mibare y’abantu 6 yagaragaye mu karere ka Gicumbi, minisitiri w’ubuzima we akomeza gushimangira ko iri i Kigali gusa no guhisha ubukana byawo. Iyi mibare yatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Corneille mu kiganiro yagiriye kuri Radio Ishingiro yo mu karere ka Gicumbi ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2020.

Avuga ko abantu 6 basuzumwe bagasanga baranduye iyi ndwara barimo umushoferi w’akarere ka Gicumbi wakoraga muri iyi minsi aho yiriranywaga n’abayobozi batandukanye mu kazi, abantu 4 bo mu rugo rw’ umuyobozi wa I&M Bank. Uwundi wayanduye ni umuntu wari uvuye ku mupaka wa Gatuna ariko we yari asanzwe mu kato.

Ni ubwa mbere hatangajwe abantu banduye nyuma ya Kigali. Uyu muyobozi w’ibi bitaro  Dr Ntihabose yatangaje aba barwanyi agamije kubwira abantu bose ba baba barahuye n’aba barwanyi ngo bishyire mu kato byaba ngombwa bahamagara abaganga. Yakomeje agira ati: “Mu mbabarire ntago njyiye kwica amabwiriza y’ikiganga adusaba kugira ibanga. Hano ni ukuramira ubuzima bw’abaturage miliyoni 12 z’abanyarwanda by’umwihariko ubuzima bw’abaturage ibihumbi 440 b’akarere ka Gicumbi. Dufite abantu batandatu bamaze kwandura, uwaba yarahuye nabo harimo abo bakunda gusabana, abakozi b’akarere, abo imirenge aba Dasso n’abandi nawe yaduhamagara”.

Nyuma y’aya makuru y’uko Coronavirus yarenze Kigali, ikagera i Gicumbi. Leta y’abicanyi yakomeje ikinyoma cyabo cyirimbuzi. Mu kiganiro cya nyuze mu makuru y’ikinyarwanda ya saa mbiri (20h00) kuri televiziyo y’u Rwanda. Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel  na minisitiri w’ubutabera  Busingye Johnston bagiranye n’umunyamakuru Barore Cleophas.  Dr Ngamije yemeje ko icyi cyorezo cyiri i Kigali gusa kandi ko bakomeje kugihashya.

Ubu twandikire iyi nkuru bamwe mu baturage ba Gicumbi babonanye n’aba barwayi bari gushyirwa mu kato abandi bakishyira abaganga.

Umwe muri abo baturage yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko koko aba barwayi bahari kandi ko nabo baheruka guhura nabo ndetse n’abaturanyi nabo ko ubu bari kwishyira mu kato no kwishyikiriza abaganga. Yakomeje agaya Leta ko kudaha amakuru nyayo abaturage y’uko iyi ndwara yageze no mu cyaro ari ukwica imbaga y’Abanyarwanda. Ati :  «Uku ni ukurimbura abaturage, cyane ko abenshi mu baturage bumva ko itagera mu giturage, ari iy’abanyamujyi. Ubu rero iratumara kubera ubujiji bw’abaturage na Leta ibihishira ? Ese irabihishira iki ko ujya gukira igisebe akirata ?»

Umwe mu banyamakuru bakora kuri ino radiyo y’abaturage ya Gicumbi, tudatangaza amazina ye kubwo umutekano we. Yagaye Leta ikomeza  guhisha aya makuru, akavuga ko ibi ari bya bipindi bya  FPR Inkotanyi bamenyereye byo guhisha imibare no gutekenika ariko ko bigamije kurimbura rubanda. Ati « Urumva ko hari ikindi bagamije niba batavuga aho corona igeze ngo abaturage birinde. Barashaka kurimbura imbaga nta kindi

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru, ku rubuga rwa WhatsApp  ruhuriyeho Abanyamakuru bose bo mu Rwanda, iyi ngingo niyo yazindukiweho bibaza igituma Leta ikomeza guhisha iby’aya makuru. Bamwe bakavugako uyu muyobozi w’ibi bitaro bya Byumba Dr Ntihabose Corneille biza kumukoraho ko yabitangaje atabanje kubaza ibukuru, abandi nabo bakavugako nibanamwirukana araba agiye kigabo kandi ko araba nibura akijije imbaga y’Abanyarwanda.

Nk’uko Abaryankuna babyiyemeje, barakomeza gusaba aba banyamakuru gutangaza aya makuru arengera abaturage ndetse no kumva ko babereye ho kuvuganira abaturage. Babibutsa ko koko uyu Dr Ntihabose Corneille nazira aya makuru yatangaje bagakwiye guhaguruka bakamagana iyi Leta motozi.

Abaryankuna barakomeza gushimira Dr Ntihabose Corneille  utarabaye nk’aba bayobozi bari kurimbura imbaga, tumusaba kuguma ku mahame y’ikiganga yarahiriye. Ndetse basaba ko n’abandi bareberaho.

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Byumba arasaba abantu bose baba barahuye n’aba bantu muri ino minsi kubimenyekanisha vuba bagashyirwa mu kato ubundi bagasuzumwa ababa baranduye bakitabwaho kandi, akibutsa ko byose bazabikorerwa ku buntu.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda abantu 120 bamaze gutangazwa ko banduye iyi ndwara, aho abagera kuri 18 bamaze gukira bakaba baratashye. Iyi mibare ariko niyo kubeshya abantu kuko bigaragara ko irenga. Ni gute ku bitaro bya Byumba hagaragara abanduye Coronavirus 6 kuri uyu wa gatandatu, ariko Leta yo ikagaragaza ko kuri uwo munsi mu bipimo byafashwe byagaragaje ko ari abantu 2 gusa banduye. None se ibitaro by’i Byumba ntibiri mu Rwanda tubikeneye ?

Abaryankuna barasaba abaturage bose guhaguruka bakamagana Leta ya Kagame ikomeje icyinyoma cyirimbuzi cyabokamye cyigamije kurimbura abanyarwanda no guhishira amabi yabo. Abaryankuna kandi baragumya gukangurira abaturage kwirinda, n’abagaragaweho n’ibimenyetso bakajyanwa kwivuza hakiri kare.

Kalisa Christopher

Kigali

One Reply to “LETA CYIRIMBUZI YA KAGAME MU KURIMBURA ABATURAGE YIFASHISHIJE CORONAVIRUS”

Comments are closed.