NAIROBI: NYUMA Y’UKO ABA GP BA KAGAME BASHATSE KURWANIRA MU MUHANGO WO KUNAMIRA ARAP MOI, MUSEVENI YAMWIBUKIJE AKAZINA KE KA KERA!

Spread the love

Abashinzwe kurinda umutekano wa Paul Kagame berekanye ya myitwarire isanzwe ibaranga ariyo ikinyabupfura gike, agasuzuguro urugomo, n’iterabwoba mu muhango wo kunamira uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kenya Nyakwigendera Daniel Arap Moi wabereye kuri Nyayo National Stadium i Nairobi ku itariki ya 11 Gashyantare 2020.

Nk’uko bigaragara ku mashusho yakwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ubwo Kagame yageraga muri uwo muhango, abashinzwe protocole bamaze kumuyobora aho anyura, uruhuri rw’aba GP bashinzwe kumurinda bakoze umuvundo bashaka kwinjirana n’intore yabo aho abakuru b’ibihugu bagenewe ariko abashinzwe umutekano ba Kenya bababera ibamba. Mu kinyabupfura gike gisanzwe kibaranga bashatse gukoresha imbaraga ariko basanga abo basore bo muri Kenya nabo bafite imyitozo ihagije kandi bakora kinyamwuga bababuza kwinjira.

Twabibutsa ko kubera ubwoba ahorana, ingendo za Kagame zibanzirizwa na ba maneko benshi cyane baba biyoberanyije, n’abamugendaho bashinzwe kumurinda batagira ingano, ibyo byose bikaba bitwara igihugu amafaranga y’umurengera mu ngendo zirenga 50 akora buri mwaka. Abo ba GP ba Kagame ntibatinya kuzindukana iterabwoba ryabo mu mahanga. Kubera ubwoba umwami wabo ahorana, bahora bikanga ko hari uwamwishyuza amaraso yirirwa aramena y’inzirakarengane. Ababa i Kigali cyane cyane mu bice byegereye mu Kiyovu, Kacyiru na Kimihurura, bazi neza urugomo, agasuzuguro, n’iterabwoba biranga abo ba GP, arizo ndangahaciro bari bahururanye i Nairobi ariko bikapapfira ubusa. Inzego zishinzwe kurinda abakuru b’ibihugu za Kenya zaberetse ko zizi gukora akazi kazo mu buryo bw’umwuga.

Akandi gashya karanze uruzinduko rutunguranye rwa Kagame i Nairobi, ni ijambo rya Perezida wa Uganda, Mzee Yoweli Kaguta Museveni yavugiye muri uwo muhango. Abamenyereye imbwirwaruhamwe ze, bazi neza ko akunda kuvuga asetsa ariko afite icyo agamije kuvuga.
Mu ijambo rye yavuze mu rurimi rw’igiswayili, Museveni yagize ati:
“Gupfa ni ikintu gisanzwe ku kiremwamuntu (kufa kwa binadamu ni lazima). Itandukaniro ni inkuru uba usize i musozi. Niba warakoze ibintu bibi (mambo ovyo), turakwibagirwa. Cyangwa tukakwibukira ku mabi wakoze.” Perezida Museveni yakomeje agira ati: ”Muri Bibiliya twibuka cyane Potio Pilato kuko yicishije Yesu” (Tunamukumbuka Potio Pilato kwa kunyonga Yesu). Izina Pilato rikaba rizwi n’ababaye i Kampala mbere ya za 1990 cyane cyane abanyuze ku meza ye mu rwego rw’iperereza!

Museveni yakomeje avuga ko abakuru b’ibihugu ari nk’abaganga. Ko bagomba kumenya indwara ibihugu byabo birwaye bakayishakira umuti nyawo. By’umwihariko yatanze urugero kuri Perezida Arap Moi na Perezida Jomo Kenyatta ukuntu yasanze bari bafite imiti itatu yashoboye gukiza Kenya ikaba igihugu kitaranzwemo intambara kugeza ubu, kandi iyo miti ikaba yanabera urugero umuryango wa East Africa wose.
Perezida Museveni yavuze ko iyo miti ari:

(1) Gukunda igihugu no guharanira ubumwe bwacyo (Uzalendo) aho yatanze urugero rw’ ukuntu ishyaka rya KADU, Kenya African Democratic Union rya Arap Moi ritavugaga rumwe na KANU Kenya African National Union ya Jomo Kenyatta, yishyize hamwe muri 1964 maze bakubaka Kenya izira amahane n’intambara kugeza uyu munsi,

(2) Gukunda no guharanira ubumwe bwa East Africa Aho yatanze urugero rw’ukuntu mu biganiro yagiye agirana na Arap Moi, ngo yahoraga aharanira ubumwe bwa East Africa kandi akabigaragaza mu buryo bwa politiki ndetse no mu marangamutima ye (Politically and Emotionally),

(3) Ubushobozi bwo kwiyunga nyuma y’amakimbirane (Capacity to reconcile) aha Museveni yadomye urutoki ku makimbirane yigeze kuranga igihugu cya Uganda n’igihugu cya Kenya bigatuma Kenya ifata icyemezo cyo gufunga umupaka mu mwaka wa 1987. Ayo makimbirane yatumye ubuhahirane hagati ya Kenya na Uganda buhagarara ndetse hari n’abemezaga ko ibyo bihugu byombi byari biri hafi gutana mu mitwe. (Bisa neza n’amateka ari kubera i Gatuna!) Perezida Museveni akaba yashimiye Perezida Moi kubera kureba kure kwe, bicaranye bakaganira maze ayo makimbirane agakemuka burundu.

Utagiye gushakira kure, ubu butumwa bwa Museveni mu muhango wo kunamira Perezida Arap Moi, bufite umuntu bwari bugenewe, kandi ntidushikanya ko yabwumvise. Twizere ko atazabukerensa nka bumwe Jakaya Mrisho Kikwete yamuhanuriye. Umunyarwanda ati urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa!

Ijambo rya Perezida Museveni

Kayinamura Lambert.