GEN JAMES KABAREBE ATI “NI ABANZI”, KARASIRA AIMABLE ATI “NI AB’INGENZI”!

Spread the love

Nyuma y’imvugo rutwitsi  ya Kabarebe yibasiye Abanyarwanda n’urubyaro rwabo baba hanze, benshi muribo akaba ari abahunze ubwicanyi cyangwa akarengane bakorewe na FPR na Kagame wayo, mu Rwanda bararuciye bararumira nta n’umwe wigeze nibura abinenga nk’uko tubona bose bahagurukiye nyagucwa Evode Uwizeyimana wahiritse umugore, agasaba imbabazi akagira ate, ariko ntibivaneho kumwogeraho uburimiro! Umuhanzi-muhanuzi Aimable Karasira yongeye kwerekana ko igihugu kitabyaye imbwa gusa, maze abo Kabarebe yita abanzi bo kwirindwa, abahimbira indirimbo ibatera iteka yise Diaspora.

 Muri iyo ndirimbo, Aimable Karasira yerekana urundi ruhande kandi rwiza rw’Abanyarwanda baba hanze aho avuga ko bafasha abari mu gihugu mu bikorwa binyuranye nko kubishyurira za mutuelle, amashuri, kubatwera mu bukwe, kubatabariza n’ibindi byinshi; akarangiza abifuriza guhorana ishema n’amahirwe, ubugingo n’ubugiri!

Dore iyo ndirimbo mu majwi no munyandiko:

ooooooh oooooh  

ooooooh oooooh  

Chorus

Diaspora Diaspora

Murakaramba murakagwira  

Diaspora  Diaspora 

Muragahaha  murakaronka

ooooooh oooooh  

Muragahaha  murakaronka

ooooooh oooooh  

Muragahaha  murakaronka

Verse1

 Diaspora aho mu Burayi         

Amerika no muri Aziya    

Oseyaniya no muri Afurika

Abumva uru rurimi nkoresha

Abavuye i Rwanda na Uganda

Abavuye i Burundi na Congo

Muhorane ishema n’amahirwe

Muhorane ubugingo n’ubugiri

Diaspora

Chorus(x1)

Verse2

Icyabajyanye sicyo tureba

Icyo mumaze nicyo dushima

Niyo mwaterura amakarito 

Icyo dushima ni urwo rukundo

Icyo dushima ni izo mfashanyo

Zivura abagushije ishyano

Muhorane ishema n’amahirwe

Muhorane ubugingo n’ubugiri

Diaspora

Chorus(x1)

Verse3

Ibikorwa byanyu ni indashyikirwa 

Kwishyura amashuri na mituweli

Gutwerera ibirori n’ubukwe

Gutabariza ababuze kivugira

Karasira we byaramurenze ati:

Mwabaye umuryango w’ukuri

Muhorane ishema n’amahirwe

Muhorane ubugingo n’ubugiri

Diaspora

Chorus(x1)

Umuhanzi, umuhanuzi n’Umwarimu Aimable Karasira, akomeje kuba indashyikirwa mu bahanzi aho ahanga indirimbo zifite icyo zimariye u Rwanda rw’ubu n’uruzaza, mugihe abahanzi benshi dufite mu gihugu kugeza ubu birirwa baririmba urukundo rukurura irari n’iruba, mugihe urukundo nyarwo rwayoyotse kugeza ubwo Karasara amaburaburize arubona muri Diaspora Kabarebe we areba iry’ingwe!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.