MZEE TITO RUTAREMARA NTIYAVUZE UKURI

Spread the love

Nyuma yaho Tito Rutaremara abibye urwango ku urubuga rwa Twitter nkuko twabibagejejeho, tudasubiramo amagambo ye, uyu munsi tugiye kubasangiza ibyo Jean Claude Nkubito yavuze kuri bimwe mubyo Mzee Rutaremara yavuze. Turabibagezaho ntacyo duhinduyeho. Twabibasomeye kuri Facebook.

“N’ubwo nshyize izina ry’umuntu mu mutwe w’ibyo nanditse singamije kumuvugaho kuko jye ntabikunda. Ndagira icyo mvuga ku byo yatangaje ku ngingo nibura eshatu ku birebana n’ibyo yise inyigisho z’ivanguramoko mu ngo no mu mashuri.

1/ Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi ku ishyiga, bakabakuraho ikirago baryamye bakabyitirira abatutsi, bakabambura inkooko bariraho mu mwijima ( mu kizima) bakabyitirira ingegera z’abatutsi.

Aha ndatekereza ko Mzee Tito atari akwiye kubyandika kuko atari ibintu yahagazeho. Narebye imyaka avuga byabereyemo nsanga atari ari mu Rwanda, nsanga yari akwiriye gushidikanya ku wamuhaye aya makuru mbere yo kuyatangaza kuko arimo ubumara bwica kandi kwica ni bibi. Ikindi natekereje nti n’iyo aba mu Rwanda ntiyari kubimenya kuko avuga ko byakorwaga n’abantu bo mu bwoko atabarurwamo, kandi ntiyavuze niba yarigeze ahakwa muri ubwo bwoko ngo abimenye nk’umuntu uba muri urwo rugo, ntiyanavuze niba yarahabyawe muri batisimu ngo bibe yaraye kwa se wa batisimu, kubera iyo mpamvu nsanga Mzee Tito yarahemutse kwandika ibintu nk’ibi adashobora kubonera gihamya. Yari akwiye nibura kwigengesera nk’umuntu warenganijwe kubera ubwoko mu bihe bye ibi byose avuga bitagombye kuba, akibaza icyo byatanga noneho yageretseho ibi yanditse.

2/ Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi mu mashuri abanza bagahagurutsa abatutsi abahutu bakabaseka. Ibi na byo nsanga uwabibwiye Mzee Tito yaramubeshye kubera impamvu ntanga. Ayo mashuri nayizemo hagati ya 1976 na 1984. Inyandiko zose zo mu butegetsi zabaga ziriho ubwoko ndetse n’amafishi y’ishuri yariho ubwoko. Buri mwaka bakoraga ibaruramibare(statistiques) ry’abanyeshuri hashingiwe ku bwoko n’igitsina bikoherezwa muri ministere. Mwarimu yabaga afite igipapuro kiriho umwaka w’ishuri n’utuzu turiho ibisobanuro yuzuzamo imibare: abakobwa, abahungu hanyuma hakabaho abahutu abatutsi abatwa. Mwarimu yahagurutsaga abana akurikije ubwoko, hutu, tutsi, twa. Mu gihe cyanjye hari amashuri yarimo abatwa bane babiri bavaga inda imwe. Umwe muri abo yanarangije abanza aza no gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye. Ntabwo byakorwaga n’umwarimu ugamije gukoza isoni abatutsi, oya. Kuko mu barimu banyigishije harimo abatutsi batatu barimo n’uwayoboye ikigo ndi mu wa karindwi n’uwa munani. Yari na data wa batisimu. Abo barimu na bo bahagurutsaga abana bakababarura nk’ibintu bisanzwe. Ushobora kumbaza uko abanyeshuri babyakiraga. Birumvikana abatutsi byabateraga ipfunwe kuko babaga ari bake. Byari mu bihe bibi kuko « TURUBULE» zo muri 1973 zari zikiri mu mitwe y’abantu, bamwe mu banyeshuri bazirukanywemo bakicaye iwabo mu ngo basa n’abafite ikimwaro kandi nta cyaha bafite aha ndavuga abatutsi, birumvikana ko nko ku ishuri ryacu ako kababaro kari kagihari. Hari abaseminari babiri bari bakicaye iwabo bagenzi babo b’abahutu barasubijwe mu ishuri. Umwe yanatwigishaga asimbura mu wa gatatu kandi barirukanywe mu nkundura yo kwirukana abatutsi muri 1973. Yewe na we yaraduhagurutsaga rwose. Ubu baramwishe muri 1994. Aha rero kuvuga ko yari gahunda yo gukoza isoni abatutsi, ukirengagiza ko abanyeshuri b’abatwa bane bahagurukaga bonyine, ndavuga ku kigo cy’i Nyakibingo aho nize, byaba ari ukuvuga ibitari byo. Aha uwahaye Mzee Tito amakuru yamubeshye nkana na we akora ikosa ryo kubyemera atabanje gusobanuza.

Jean Claude Nkubito ni umunyamakuru

3/Muri secondaire abana b’abahutu bigishwaga kwanga abatutsi.

Ibi si byo. Jye nize mu iseminari ku Nyundo kuva ku itariki ya 08/09/1984 kugeza ku irariki ya 26/06/1990. Nahasanze nyakwigendera padiri Nyiribakwe ari we Recteur umwaka urangiye asimburwa na padiri Edouard Nturiye. Abo bombi umwe yiciwe i Kabgayi muri génocide undi afungiye génocide i Gisenyi. Sinahize jyenyine hari benshi bari busome ibi nanditse. Mu myaka yose nahamaze nta kibazo hutu tutsi nigeze mpabona. Ni byo benshi mu barimu bari abatutsi baranabishe muri 1994. Benshi ndetse bari barabaye impunzi muri Congo/ Zaire mbere yo kugaruka bakigisha mu iseminari. Muri iyo myaka yose nta kibazo hutu tutsi nahasanze nta n’icyari cyarahabaye mu myaka nka 10 yari ishize. Ikibazo cy’amoko cyari cyarabaye muri 1973 Habyarimana akuraho Kayibanda maze Kanyarengwe akayobora iseminari bakirukana abanyeshuri b’abatutsi. Ikibazo cy’amoko cyongeye kugarurwa n’intambara ya 1990. Twahavuye muri Kamena 1990, Ukwakira 1990 haba intambara, radio Rwanda na Kangura yandikirwaga i Gisenyi ni byo byashyuhije imitwe. Abanyeshuri bavuye muri vacances za Noheli uw’umuhutu yiyumvise nk’umuhutu, umututsi yiyumvise nk’umututsi. Umwana w’umututsi hari ubwo se yabaga afunze mu byitso, umwana w’umuhutu na we akumva ko ufunze ari umwanzi w’igihugu ushaka kugishyira mu icuraburindi akikeka mugenzi we. Pentekosti ya 1992 najyiye ku Nyundo nsanga umwuka ari mubi, ba barimu bose barara mu kigo badatinyuka gutaha mu ngo zabo kubera gutinya kwicwa. Nyakwigendera Mugengano we yari yarahisemo kwimukira mu mujyi wa Gisenyi kuko ho byari byoroshye kuhabana n’abandi baturage banyuranye barimo n’aba zairois kurusha kuba mu Bagoyi utabavukamo. Kuri jye, umwuka mubi uturutse ku ntambara ni wo wari wakongeje ikibazo cy’amoko. Abanyeshuri b’abaseminari nabonyemo nka batatu bari basimbuje ibirangashuri byo ku ishati ( insigne) umudari wa Habyarimana. Nyamara nabonye padiri Nturiye ahamagara babiri muri bo yari arabutswe abambura iyo midari. Nkumva rero kuvuga ko hari hariho gahunda yo gukongeza inzangano z’amoko mu gihe cy’amahoro atari byo.

Reka ngire icyo nibutsa abo dusangiye amateka : Mwaba mwibuka ko iyo umwana bamwirukaniraga umusatsi kuko atogoshe umubyeyi wa mbere bahuye yamwogoshaga atitaye ku bwoko bwe agahita asubira ku ishuri akaza gutaha iwabo yogoshe kandi ntibibatungure kuko bumvaga umwana wese ari uw’ababyeyi bose? Mwaba mwibuka ko iyo umubyeyi yakubonaga mu ikosa yafataga umunyafu akakuzibagura kandi ababyeyi bawe bakabimushimira? None se na byo byakorwaga hashigiwe ku bwoko?

Hari ibindi mwese muzi neza. Iyo umwana w’umututsi cyangwa umuhutu yagiraga amahirwe akemererwa kujya mu mashuri yisumbuye, mwibuka ko abarimu bateranyaga udufaranga bakamufasha bumva ari ishema ry’ikigo? None se ubwo abarimu b’abahutu ko ari na bo bari benshi, bateraga umututsi iyo nkunga ngo azamuke bagira ngo mu myaka runaka bazamuteme? Kuki abantu baza kuduhatira kwemera ko twabanaga nabi mbere ya génocide cyane cyane mbere y’intambara ya 1990 kandi atari byo?

Nirinze kugaruka ku byo Mzee Tito yavuze kuri Kanjogera n’inkota ye ngo yitwaga Ruhuga, kuko nzi ko iki atari ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kuko atari na bo bamburanye ubutegetsi Ku Rucuncu. Ibibazo bya coup d’Etat y’i Rucuncu ntaho mbona bihurira n’amoko hutu tutsi. Kubizana mu mibereho y’abahutu n’abatutsi ba mbere ya 1990 ni ukuzura izindi nzika zisanga izisanzwe na zo zigoye gukemura. Kugeza ubu umwami Rutarindwa mwene Rwabugiri nta na hamwe numvise ko ari umuhutu, n’abicanywe na we nta muhutu numvisemo ngo bibe intandaro y’uko abahutu babikira Kanjogera inzika.

Birakwiye ko abantu bumva ko kubaho ari ukubana ntibahore bashakisha icyahanganisha abantu byanze bikunze. Guhora hashakishwa icyakwibutsa abantu ko bafitanye inzika nta n’umwe bifitiye akamaro. Nasozereza ku magambo umufaransa Lionel Jospin yavuze yiyamamaza agira ati ” l’insécurité, c’est quelque chose qu’il faut combattre, ce n’est pas quelque chose qu’on peut exploiter”. Nanjye nti” Les dérives et les mensonges qui ont entaché notre passé, c’est quelque chose qu’il faut combattre par la vérité et l’honnêteté, ce n’est pas quelque chose qu’on peut malhonnêtement exploiter”. Nifuzaga ko n’utagira ubutwari bwo kunenga bene ibi yajya agira ubwo kwinumira aho kubishyigikira kuko biratujyana habi. Kubaho ni ukubana.

Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda

Jean Claude Nkubito

09 Ukwakira 2021