LT GEN BYIRINGIRO VICTOR PEREZIDA WA FDLR YATANGAJE KO COL MUHIRE WA RDF N’ABANDI BARENGA 20 BAGUYE MU GITERO BAGABYE KU BIRINDIRO BYAYO.

Spread the love

Mu ibaruwa yageneye Abacunguzi, Abacunguzikazi, n’inshuti z’Urugaga rwa FDLR, Perezida wa FDLR Lt Gen Byiringiro Victoir yatangaje ko babashije gusasira umuyobozi w’ingabo zabo FOCA imirambo myinshi y’ingabo z’u Rwanda (RDF) harimo na Col Muhire.

Mu kuvuga amacumu Lt Gen Byiringiro yagize ati: Dore muri make uko byagenze kugira ngo mugendere k’ukuri mwirinda impuha n’ibinyoma biteye isoni n’agahinda umwanzi ari gukwirakwiza.

Mu rukerera rwo kuya 18 Nzeli 2019, umwanzi yagabye igitero gitunguranye ( icyo bita RAID mu gifaransa) kibasira aho Komanda FOCA Jenerali Mudacumura yabaga kiramuhitana we n’umukuru w’ibiro bya Perezida w’Urugaga Bwana Ndayambaje Sixbert wari aho ku mpamvu z’akazi.

Mu mirwano yabereye aho, ingabo za FDLR zatesheje umwanzi gutwara umurambo wa Komanda FOCA kandi zimwicamo abasirikare barenga 20 harimo Col Muhire wari ufite ibirindiro i Nyanzale, hakomereka n’abandi barenga 15 ari naho twamenyeye ko abateye bari ingabo z’u Rwanda RDF bari kumwe n’ingabo za Kongo FARDC. Naho ku ruhande rwacu, twatakaje bariya bayobozi 2, hakomereka umusirikali 1, undi 1 afatwa n’umwanzi. Aho umwanzi yanyuze yagaragaje ubugome bukabije atwika amazu y’abaturage, aranabasahura.”

FDLR nyuma yo gusasira umuyobozi wayo ngo initeguye no kusa ikivi…

Lt Gen Byiringiro yakomeje avuga ko ibirenze ibyo ari ikinyoma cy’umwanzi. Yaboneyeho kwihanganisha no guhamagarira abagize FDLR bose kurushaho kuba maso no kwitegura kusa ikivi batangiye.

Itsinda ry’Ijisho ry’ Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu