KAGAME TWAMUKORERA IKI?

Spread the love

Mugihe Satani yageze mu isi ahaciriwe yirukanywe mu ijuru. Ubwo yamanukaga, Bibiliya igaragaza ko yamanukanye n’abamarayika bari bamuyobotse bangana na ¼ (Yesaya 14:12-15). Kuva icyo gihe kugeza ubu, ntiturumva ko Satani hari umumarayika mubo bamanukanye yishe,yafunze cyangwa wamuhunze!  Kagame we yaje mu Rwanda avuye muri Uganda aho yari yarahungiye, azana na bagenzi be barwana ndetse baza no gufata igihugu. Amaze gufata ubutegetsi yadukiriye bagenzi be, bamwe arica,abandi arafunga,abandi barahunga n’abasigaye yabatesheje agaciro, ntibifitiye icyizere kandi nta n’umuturage ukibafitiye!

Niba Abemera bose bafite inshingano zo kurwanya satani (Yakobo 4:7), mu Rwanda tukaba  dufite usumba Satani, mbese ntitwakamurwanyije kurutaho?

Ko atunamura icumu, akaba abeshejeho abaturage bose mu cyoba, akaba atubaha ikitwa ikiremwamuntu, tumworoyemo iki? Umuntu nk’uyu twamukorera iki? TUMURWANYE MU BURYO BUSHOBOKA BWOSE.

Ni inshingano zacu! Ni uburenganzira bwacu! Ntawe ubitubereyemo!

UBWANDITSI

Ijwi ry’Abaryankuna.