LANTOS FOUNDATION IRASABA MINISITERI Y’UBUBANYI N’AMAHANGA Y’ U BWONGEREZA KUTEMERERA BUSINGYE GUHAGARARIRA U RWANDA MU BWONGEREZA.

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nyuma yaho Leta ya FPR ihisemo Busingye nku uzayihagararira mu Bwongereza, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no guca umuco wo kudahana “Lantos  Foundation” urasaba guverinoma y’u Bwongereza gukora byihuse  iperereza k’uruhare rwa Busingye mw’ishimutwa  rya bwana Rusesabagina kandi agashyirirwa ho igihano cya Magnitsky. 

Duherutse kubabwira ko Paul Kagame yohereje Busingye mu Bwongereza kugirango agerageze ba Mpatsebihugu aho bahagaze k’ urubanza rwa Paul Rusesabagina, none dore nubwo tutari abahanuzi, mu bushishozi bwacu  ibyo twababwiye biratashye kuko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri leta Zunze ubumwe za America Lantos Foundation wasabye u Bwongereza kutakira uyu mwambari wa Kagame. Reka tubagezeho iyo nyandiko ntacyo duhinduye ho.  

NIKI KIHISHE INYUMA YABANTU BABA BAMAZE KWIJANDIKA MUBYAHA BYA GATSIKO BAKOHEREZWA MUMAHANGA ?

Inyandiko yuwo muryango itangira igira iti : Ku i tariki  ya 9 Nzeri 2021 – Fondasiyo ya Lantos iharanira uburenganzira bwa muntu nu  Ubutabera yahamagariye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yu Bwongereza kwanga ibyangombwa by’ambasaderi w’u Rwanda uherutse gushyirwaho mu Bwongereza, Johnston Busingye, ahubwo igakora iperereza ryimbitse ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu yakoze, rishobora kumuviramo gushyirirwaho ibihano byitiriwe Magnitsky. 

Ikomeza yongeraho ko Perezida wa Fondasiyo ya Lantos, Dr. Katrina Lantos Swett, yandikiye umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab, amushishikariza kwanga ibyangombwa bya Bwana Busingye ashingiye ku bimenyetso byerekana ko yagize uruhare runini mu gufata no gushimuta bidasanzwe Paul Rusesabagina, intwari ntagushidikanya kuko ariwe ubuzima bwe buvugwa muri filime Hotel Rwanda. Mu mu mpera za Kanama 2020. Iyo nyandiko yibutsa ko igihe Bwana Rusesabagina yashimutwaga , Bwana Busingye yari minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, akagira uruhare rurerure muri iryo fatwa rya Rusesabagina, ifungwa ndetse n’urubanza rw’urukozasoni. Iyo nyandiko yibutsa ko Minisitiri Busingye yemeye mu kiganiro kuri televiziyo Al Jazeera muri Gashyantare 2021 ko guverinoma y’u Rwanda yishyuye indege yatwaye Bwana Rusesabagina, atabishaka kandi atabizi, i Kigali. Bwana Busingye we ubwe akaba yarivugiye ubufatanyacyaha bwe mu ishimutwa rya Bwana Rusesabagina nta mukungungu ashyizeho. 

Umuryango Lantos Foundation ukabona ko hashingiwe ku bimenyetso bigaragara byerekana ko Bwana Busingye yagize uruhare mu ishimutwa Fondasiyo ya Lantos yashyikirije Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Minisiteri y’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Gicurasi 2021 ibasaba ko ibihano Magnitsky byafatirwa Bwana Busingye n’undi wo mu rwego rwo hejuru, umukozi wo mu biro bishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB). Iyi myanzuro yatanze ikaba yaravugaga ko abo bagabo bagize uruhare runini mu ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu kandi ko bagomba kubiryozwa. Iyi myanzuro ikaba kandi yaragejejwe icyarimwe no kubuyobozi bwu u Bwongereza (U.K) kugirango isuzumwe. Gusa nta gihugu na kimwe cyafashe ingamba zo gushyiraho ibyo bihano, kugeza ubu. 

Inyandiko ikomeza ivuga ko ku tariki  1 Nzeri 2021, aribwo Paul Kagame  w’u Rwanda, yirukanye Bwana Busingye mu nshingano ze  nka Minisitiri w’ubutabera nta no gutangaza  umusimbuye muri Minisiteri y’Ubutabera, naho  Busingye agahita ahabwa inshingano  nk’ Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bityo aba amukuye  mu gihugu nk’ubufindo mbere ho  y’ibyumweru bike ku munsi witangazwa  ry’umwanzuro w’icanamico ry’urubanza  rwa Bwana Rusesabagina rumaze hafi amezi arindwi.

Dr. Katrina Lantos Swett yagize ati: “Perezida Paul Kagame ashobora kwizera ko mu kohereza Johnston Busingye i Londres, ashobora kurangaza cyangwa kwibagiza ibikorwa by’urukozasoni uwahoze ari Minisitiri wu Ubutabera yakoze aho yahungabanije bikabije uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu nyamara ibihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu ntibishobora kwemerera Kagame kugerageza kubica mu cyuho kugira ngo   asibanganye   ayo makosa  abikoresheje. Turahamagarira umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga Raab hamwe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga byu Ubwongereza, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere kutemera ko  Bwana Busingye ahagararira  U Rwanda mu gihugu cyabo. Ahubwo   Guverinoma y’Ubwongereza ikwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’ishimutwa rya Bwana Rusesabagina n’uruhare rwa Bwana Busingye muri iryo shimutwa bityo  mu gihe basanga ibyo tubagejejeho bifite ishingiro, kandi ndizera rwose ko bazabikora, ni ngombwa ko bahita batekereza ku bihano bya Magnitsky byafatirwa Bwana Busingye na bagenzi be. ” 

Mugusoza inyandiko bibutsa   Rusesabagina uwo ariwe n’icyo azira : “Bwana Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba n’Umuturage uhoraho muri Amerika, yanenze byimazeyo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uhonyora uburenganzira bwa muntu, akibasira abanyamakuru ndetse n’abanyepolitiki batavuga rumwe nawe mu Rwanda no mu mahanga ibyo byerekana ko ari umunyagitugu w’inkazi. Bwana Rusesabagina yari yatangaje mu ruhame inshuro nyinshi ko adashobora gusubira mu gihugu cye kavukire kubera gutinya urugomo yakorerwa kandi mu kwezi kwa  Kanama gushize igihe yari avuye iwe muri Texas yari yizeye ko agiye mu Burundi. Private Jet yinjiyemo I Dubai imujyana i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ari naho yaburiwe irengero mu gihe cy’iminsi itatu mbere yuko yongera kugaragara mu maboko ya RIB.  

Anongera ho  ikibabaje ar’uko Bwana Rusesabagina atari we wa mbere wanenze guverinoma y’u Rwanda wahuye n’iki kibazo cyangwa n’ibindi bibazo bikomeye kurushaho. Mu myaka irengeje gukabya Perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda, guverinoma y’u Rwanda yerekanye uburyo buteye ubwoba bwo gucecekesha abayinenga  ikoresheje  kwangiza uburenganzira bw’ikiremwa muntu nko kuburirwa  irengero bya burundu,  gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ubwicanyi ndengakamere. 

U Bwongereza buzasubiza iki ? Uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyangwa inyungu zabwo!

Ese Leta ya FPR izongera umuryango Lantos k’urutonde rw’abapfobya bakanahakana Jenoside!?

 Tubitege amaso.

Mutimukeye Constance