IBARUWA YANDIKIWE NIYOMUGABO NYAMIHIRWA : “UBU HASHIZE IMYAKA IBIRI UMUKURU W’ABANYABYINSHI ATABONEKA MU RUHAME”

Spread the love

Tugushuhuje tukwifuriza kugira Imana y’i Rwanda, Muvandimwe Nyamihirwa.

Tukwandikiye uru rwandiko nk’ishyanga rinini ry’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo benshi mu Rwanda rwa Gasabo, tukaba dutwaye rwa rumuri wasize wakije, tukaba tugenda turuhererekanya twararahiriye kutazarureka ngo ruzime kugeza abanyabyinshi n’abanyabungo batanze ituze.

Tukwandikiye uru rwandiko twuzujwe kwa kwemera kwawe twagize ukwacu k’uko abanyabyinshi n’abanyabungo badashobora kugucecekesha, n’ubwo bagucira i Kamembe cyangwa i Moba aho wagera ukaruhuka ukazagaruka wariye Karungu.

Muvandimwe Niyomugabo, kuri iyi tariki wavukiyeho, iyi tariki u Rwanda rwagize amahirwe yo kukugira nk’umwe um bana beza barwo, tukwandikiye uru rwandiko muri kwa kwemera kwawe na bwa buhanuzi wavuzemo ko nibibeshya bakibwira ko bagucecekesheje, na mbere yo kugaruka kwawe hazavuka abandi bazabamenera umunyu mu ijigo.

Tukwandikiye uru rwandiko tukumenyesha kugirango tuguhumurize ko rwose urumuri wakije rukimuritse kandi rudashobora kuzima kuko duhari, turushyize ahirengeye kandi abarwakira bakaruhererekanya bamaze kuba benshi.

Akira indangamutso z’Abaryankuna, abatwararumuri bavutse utakiri hano, dushaka kukubwira uburyo urumuri wacanye rurikumurikira urungano n’ukuntu iriya mbuto wabibye iri gutanga umusaruro w’akataraboneka n’ubwo abanyabyinshi barushaho kwinangira. Reka duhere ku amakuru atari meza  kuko burya inkuru nziza ni irangiye neza, twemera ko iyi nkuru yose yo gutinyuka no kuzamuka mu myemerere no gukunda igihugu  wasize utangiye izarangirira mu byishimo.

Muvanimwe Niyomugabo, hano mu rwa Gasabo urwishe ya nka ruracyayirimo, abanyabungo binangiye imitima ntibumva. Baracyamamaza imiturirwa baracyasenya umuco n’uburezi baracyashora akayabo mu kwikora munda. Abo bohereje aho i Moba, barimo umusangirangendo wawe Kizito ni benshi turibaza ko mwabonanye. Barakomeje baracyacira abavandimwe i Shyanga, inyuma y’ishyamba haruzuye, bamwe wagiye ubazi abandi warutarabamenya bari mu bavutse nyuma, ni bamwe wababwiraga ko bazababwira ibikomeye.

Umunyabungo yiyemeje kuzasiga u Rwanda nta muhanzi cyangwa umunyabwenge urubazwamo!

Rwa rumuri Ntamuhanga yararuzamuye ararumurika aho bamujyanye henshi habi hose yasigaga umucyo. Mu gahinda kenshi turakumenyesha ko tutazi aho aherereye ubu. Nkuko wabibabwiye ariko, batoteza umwe hakavuka icumi, ubu barikumirwa aho bukera baracurishiriza buri munyarwanda ingufuri yo kumunwa. Umenya utaramenye uwitwa Karasira ubu bamubitse inyuma y’ishyamba niho bamucunaguriza. Nyuma ye havutse umubyeyi utikanga witwa Idamange, nawe ubu bamubitse ishyanga inyuma y’ishyamba niho ababwirira ibyo badashaka ko byumvwa na Rubanda. Nyuma ye havutse Shyaka baramushimuta, ubu abagezweho ni Rachidi na Omar ariko barabagenza ntawuzi niba urugendo rujya Kamembe cyangwa Moba. Abahanzi n’abanyabwenge bamaze kumenyeshwa ko nta mwanya bafite hano, ufite inganzo iyo ariyo yose baramumamanika umunyabwenge bakamuhanura hejuru yaya miturirwa, uwo bakibeshya ko yahinduka cyangwa bakimushakira ibirungo bamucumbikira mageragere. Nyuma ya Kizito, Bahati nawe yaburiwe irengero, ejo bundi Jay Polly twaramushyinguye. Abanyabyinshi ntibanyurwa, barasenya bagasahura bakikebera, ubu kangondo yahindutse igikingi cy’abatware abaturage bacirwa urwo kurara um mbeho barya umubusa bakarenzaho umuyaga.

Mwenedata Niyomugabo, reka tukubwire n’amakuru meza turangize inkuru nk’uko aya mateka azarangira. Mu Rwanda rwa Gasabo ibintu birahinduka umunota k’uwundi. Ubu hashize imyaka ibiri umukuru w’abanyabyinshi ataboneka mu Ruhame, yihishe nk’intare yakutse amenyo nawe igihugu akibwirwa nk’abari i Shyanga. Ubu imyumvire yarazamutse ndetse abatabazi bariyongereye, benshi rwose batagifite ubwoba bwo kurwanya akarengane, baharanira ubutabera no kubaka igihugu n’ubwo byabasaba kugipfira. Ugezweho ubu ni Safari wagwiriye DASSO amubuza gushorera izo atoroye.

Urubyiruko rwarakangutse, rurabareba rukicecekera bakibeshya ko rutabona ariko tubishatse ubu dushobora kuzamura ibendera ry’abaryankuna mu uturere twose tw’u Rwanda. Ibyo batashakaga ko uvuga ubu babyumvana benshi babibabwirira hose buri mwanya. Ubu RIB yaratagangaye yirirwa ibirukaho.  Turangije tukwifuriza ikiruhuko gihagije, tukumenyesha ko tukwiyumvamo tukanakwibonamo muri buri munota w’ibihe n’ibikorwa byacu. Ntituri mubakubona nk’uwapfuye cyangwa wacecetse, dore ko nk’uko wabitubwiye kandi na twe tubyemera, ibyo atari ikibazo, cyane cyane iyo rugusanze mu byo wahisemo, wemera kandi wiyemeje. Tugusezeyeho tugusezeranya kukwandikira vuba aha tugutumira mu umuhango wo gukubita icyuhagiro abanyabyinshi baziyemeza kuyoboka inyigisho zawe no gufata ijambo rya nyuma muri wa muhango wo kurangiza icyunamo no guca inzigo burundu kugira ngo abana b’abanyarwanda bibone gutyo kivandimwe.

Gira Imana.

Abaryankuna

One Reply to “IBARUWA YANDIKIWE NIYOMUGABO NYAMIHIRWA : “UBU HASHIZE IMYAKA IBIRI UMUKURU W’ABANYABYINSHI ATABONEKA MU RUHAME””

Comments are closed.