KIGALI : ABATURAGE BARAHUNGA INZARA BABUZE UKO BAVA MU MUJYI

Spread the love




Yanditswe na RUBIBI Jean Luc

Ejo ku i tariki ya 18 Mutarama 2021, inama y’abaminisitiri byatangajwe ko yari iyobowe na Paul Kagame mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko nta kimenyetso gifatika ko koko yari ari muri iyo nama yongeye gufata ingamba zihubutse hitwajwe Covid-19 harimo no gusubiza umujyi wa Kigali muri guma murugo.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna nuko ubu abatuye I Kigali bashaka uko bahunga umujyi, bahunga inzara. Kuri gare ya Nyabogogo abantu barahunga i Kigali, nkuko bigaragara kuri iyi foto ariko babuze icyibacyura. Umuturage waganiriye n’Ijisho ry’Abaryankuna yagize ati : “Muturebere namwe, twabuze ikiducyura, turahunga inzara, iyi nayo ni intambara nk’izindi “.

Twakomeje kubagezaho amafaranga y’akayabo agatsiko kagizwe n’abicanyi n’amabandi kakiriye mu izina ry’Abanyarwanda binyuze mu myenda cyangwa mu nkunga ngo gafashe abaturage guhangana n’ingaruka ziturutse ku ngamba za Covid-19, ariko biranze abaturage baricwa n’inzara.

Rubibi Jean Luc

Kigali