KAGAME UTAGIRA ISONI YAGIYE “GUSHUNGERA” AHO LETA YA MOZAMBIQUE ISINYANA N’ABATAVUGA RUMWE NAYO AMASEZERANO YA BURUNDU YO GUHAGARIKA UBUSHYAMIRANE!

Spread the love

Hashungera umuntu ureba ibintu atazi,atumva cyangwa atemera, atanateganya kugira icyo abyigiraho cyangwa ngo bimugirire undi mu maro uwo ariwo wose, icyakora akahatakariza umwanya munini. Urugero: Paul Kagame mu muhango wo gusinya amasezera y’amahoro hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO.

Kuri uyu wa 06 Kanama 2019, Guverinoma ya Mozambique yasinyanye amasezerano yo guhagarika burundu ubushyamirane n’ishyaka RENAMO ryarwanyije ubutegetsi mu gihe kirenga imyaka 16. Ayo masezerano yiswe “Acordo final de Paz e Reconciliação Nacional de Maputo” (Amasezerano ya burundu y’amahoro n’ubwiyunge bw’igihugu ya Maputo.) yashyiriweho umukono i Maputo na Filipe Nyusi perezida wa Repebulika ya Mozambique na Ossufo Momade Umuyobozi mukuru wa RENAMO, arateganya gushyira mu gisirikare no mu gipolisi abari abarwanyi ba RENAMO maze bagakora igisirikare kimwe n’igipolisi by’igihgu. Aje nyuma y’aho RENAMO yari imaze igihe igira uruhare mu matora kuko ubu iri mu nteko ishinga amategeko muri guverinoma no mubuyobozi bw’’intara n’imijyi ndetse no mubw’inzego z’ibanze!

Filipe Nyusi na Ossufo wa Renamo nyuma yo gusinyana amasezerano y’Amahoro.

 Uyu mahango witabiriwe n’abanyacyubahiro  benshi harimo Joaquim Chissano (wigeze kuba perezida wa Mozambique) , Mirko Manzoni ( Wayobeye akanakurikiranira hafi ayo masezerano) Dom Mateo Zuppi ( w’Umuryango Santo Egídio wayoboye ibiganiro bya mbere 1992),  Jakaya Kikwete (Wigeze kuyobora Tanzaniya, akaba yarigeze no gusaba Kagame ko yashyikirana n’abatavuga rumwe nawe, Kagame akamutuka, ubu akaba atahwa n’ikimwaro aho bahuriye hose…) Edgar Lungu (Prezida wa Zambiya) Hage Geingob (Perezida wa Namibia akaba ari nawe uyoboye SADEC muri iki gihe), Cyril Ramaphosa (Perezida wa Afurika y’Epfo), Federica Mogherini (Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ushinzwe ubutwererane)  Moussa Mahamat (Umunyamabanga w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika) abadiplomate batandukanye bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango inyuranye, ndetse na Kagame Paul (wari uhari ashungereye  kuko atazi ibyo gusinyana amasezerano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi icyo bivuga!) Igisekeje yahakubitaniye na Jakaya Kikwete wamubwiye kuvugana n’abatavuga rumwe nawe akavuga azamukubita ntamenye ikimukubise! Ubu asigaye amureba agahonga nk’urukoma rwakubiswe n’umuriro!

Aya ni amasezerano ya 3 asinywe hagati y’izi mpande zombi kuko aya mbere yasinyiwe i Roma mu 1992, aya kabiri yo guhagarika ubushyamirane bwa gisirikare asinywa 2014 none hasinywe amasezerano ya burundu y’amahoro n’ubwiyunge  2019!

Nyusi na Ossufo, Kagame yakabagiyeho! Ariko se ubu yahoberana atya na Kayumba Nyamwasa ra?

Twibutse ko uyu Kagame  twateruriyeho inkuru,yasiribanze amasezerano y’amahoro (ku Rwanda) ya Arusha ahanura indege y’uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana intambara ikubura ubwo , jenoside igatangiriraho. (Ibyo kumenya ko ari we wabikoze ntidukeneye amaperereza ntituri abanyamahanga. Ntawe uyoberwa umwibye,…) Mu mwaka ushize Impuzamashyaka P5 ihuriyemo amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, ku isonga RNC  yandikiye Leta ya Kagame ayisaba imishyikirano ngo bakemure ibibazo ku bwumvikane, Kagame abitera utwatsi, Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga Richard Sezibera avuga ko abo barwanya ubutegetsi ntabo azi! Kereka ngo babakubise ikibatsi!

Kagame umeze nk’uwaguye ikinya aba ari ahantu hose! Iyo bashimiye umuperezida warekuye ubutegetsi vuba atabugundiriye, aba ariyo (Ubuheruka bashimira Perezida wa Liberia bwo byanabereye mu Rwanda, )! Bashima utegura amatora atarimo uburiganya akaba yahageze… (Ariwe uyiba, ubundi akiha 98%) none no gusinyana amasezerano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabwo yahateye amatako! (Abatavuga rumwe nawe bamwandikira akabaninira)! Ibi usibye umuntu waguye ikinya mu myumvire ya politike iboneye cyangwa akaba ari ukutagira isoni, ntawundi wabikora utari Kagame!

Mbibarize Kagame n’abjyanama bawe, iyo mubonye abandi basinya n’abatavuga rumwe n’abo kubw’ineza y’igihugu cyabo, mwe mwibaza iki?  Ubwo wajyanywe muri Mozambique no gushyigikira abarangiza ibibazo byabo ku buryo bw’amasezerano? Cyangwa hari ikindi cyakugenzaga! Ubwo se warebaga Nyusi, Ossufo na Kikwete ukumva umeze ute?  Rubanda nta soni bagira!

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.