IPEREREZA: DR RICHAD SEZIBERA YABA ARI KUZIRA IKI?

Spread the love

Ubwo Dr Richard SEZIBERA yari mu kazi ke gasanzwe nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yiyemeje gukora ibyananiye bagenzi be bamubanjirije maze agerageza gufungura ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Australia. Aho kugira ngo agere ku ntego, Australia yamutahuye ku rutonde rw’abayoboye ubwicanyi mu nkambi y’impunzi ya Kibeho. Mu Urugwiro bamenye amakuru ko ahubwo aramutse ahonyoje ikirenge muri Australia ashobora gutabwa muri yombi nkuko byagendekeye Gen Karenzi Karake mu Bwongereza . Kagame abonye “araburije” wa mugani w’imvugo y’iki gihe, ahita ashakisha uburyo bwose yamwikiza hakiri kare, dore ko yibuka icyuya yabize kubwa Karenzi! Uyu mugabo Nadahitanwa n’indwara arasezererwa muri guverinoma vuba bidatinze! (Kuraburiza=gutahurwaho ikintu kibi wari warahishe kandi kikakwangiriza)

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko Dr Richard SEZIBERA, yagerageje amadosiye 2 areba igihugu cya Australia ariko yose akarangira nta n’imwe ashoboye ahubwo bikamubyarira amazi nk’ibisusa. Usibye kugerageza gufunguza ambasade muri icyo gihugu, Richard SEZIBERA yanakurikiranye ndetse anashyira imbaraga ku banyarwanda baregwaga kwica ba mukerarugendo 8 barimo Abanyamerika, Abongereza n’abandi biciwe muri Pariki ya Bwindi iri mu gihugu cya Uganda muw’1999, Leta zunze ubumwe za America zahanaguyeho ibyaha zikaza no kubohereza muri Australia nyuma y’ubwumvikane bw’ibihugu byombi. Abo ni Bwana  Leonidas BIMENYIMANA na Gregoire NYAMINANI urukiko rwarekuye nyuma yaho umucamanza muri Leta zunze ubumwe za Amerika asangiye baremeye ko bakoze icyaha cy’iterabwoba kubera iyicarubozo bakorewe n’u Rwanda, ahubwo akemeza ko uwabakoreye iryo yicarubozo ari we wahitanye abo ba mukerarugendo. U Rwanda ntirwishimiye ibyo bintu maze KAGAME yoshya nyagucwa SEZIBERA ngo abikurikirane nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Aho kubaha inzego n’ibyemezo by’inkiko ndetse n’iby’ibindi bihugu,uyu mugabo yateye hejuru avuga ko Australia yakoze ishyano kwakira abo bicanyi ku butaka bwayo!

Australia ngo ibyumve, iti reka ariko turebe uwo mutagatifu uri mu butegetsi bw’u Rwanda uri gushinja abandi kuba abicanyi ruharwa! Ngo barebe basanga Dr Richard SEZIBERA kuwa 22 Mata 1995, yari Major mu ngabo za APR arizo z’Inkotanyi kandi akaba yari mu bafasha ba General  Fred IBINGIRA,(icyo gihe yari Colonel) akaba aribo bayoboye ubwicanyi bwabaye kuri iyo taliki mu nkambi ya Kibeho aho abantu basaga 8.000 biganjemo abana n’abagore bahasiga ubuzima ako kanya, abandi bicwa urusorongo bari mu mayira basubira iwabo. Abanyamakuru ba CNN bakurikiranye ubwo bwicanyi bavuga ko abantu bose babuguyemo bagera ku 25.000 mu gihe Leta ya Australiya ivuga ko ari ibihumbi 40,000 bahasize ubuzima. Tubibutse ko aha i Kibeho Australia yari ihafite ingabo zari muz’umuryango wabibumbye (MINUAR) zari zihagarariye amahoro mu Rwanda. Zigeze mu gihugu cyazo zatanze amakuru menshi,ndetse bamwe muri zo babyanditseho ibitabo.

Kuwa 22 Mata 1995 Ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe na Col Fred Ibingira afatanyije na Major Richard Sezibera , Australia ivuga ko bahitanye inzirakarengane zigera ku 40.000!

 Bakimara gutahura izina rya SEZIBERA kuri urwo rutonde, bagasanga ari gica inshuro 1000 ugereranyije n’abo yaregaga, byahumiye ku mirari. Igihugu cya Australia ni igihugu giha agaciro kandi kemera imico itandukanye. Ntikihanganira abajyana amacakubiri ku butaka bwacyo. Byaje gutahurwa kandi ko Richard Sezibera yashakaga kujya kongerera imbaraga Diaspora nyarwanda ikorana n’ubutegetsi bwa FPR, afatanyije n’uwari uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia KAVARUGANDA Guillome  wari Ambasaderi muri Singapore.  Hari amakuru avuga ko iyi diaspora irangwamo amacakubiri n’ubundi butiriganya ikomora ku isoko,dore ko bene Samusure bavukana isunzu! Kagame abonye ko iyo dosiye SEZIBERA atumye imenekamo amazi yihutiye no guhindura ambasaderi muri Singapore ari nawe ukurikirana inyungu z’u Rwanda muri Australia maze yoherezayo Ambasaderi UWIHANGANYE Jean de Dieu. Uyu nawe biramusaba kugendera ku magi kuko atitonze nawe ashobora gushiduka izina rye ryangirikiye mu isayo ya FPR-Inkotanyi.

Amb. Guillome Kavaruganda(ibumoso) na J. D Uwihanganye (iburyo)…Kagame yabonye isosi Sezibera ayihyizemo inshishi,arabahinduranya muri Singapore!

Paul KAGAME uzwiho koshya abasirikare bakimarira mu bikorwa bihemukira abanyarwanda, n’inyoko muntu muri rusange, ingaruka zabageraho akabigarika, yatekereje ukuntu yazakira inama ya  Commonwealth afite umuminisitiri nk’uwo wahagurukiwe n’igihugu kigihangange muri Commonwealth ari nacyo nkingi ya mwamba muri uyu muryango, ashaka uko amwanzuranya. Hari amakuru ahwihwiswa ko ngo yaba yararozwe imana zigakinga akaboko, ariko nubundi naho yakira amahirwe yo gusubira muri guverinoma, noneho by’umwihariko ku mwanya wa minisitiri w’ububanyinamahanga  yo arabarirwa ku ntoki!

Dr Richard SEZIBERA, arangiye nabi! Amambere namubajije ibibazo none byaramuhagamye. Soma iyo nkuru hano:

Yavugaga ko umupaka wafunzwe hagati ya Uganda n’u Rwanda ari imirimo y’ubwubatsi ko mu kwa gatanu uzaba wafunguwe… bibaye mu kwa munani! Muri Gucurasi bemeje ko bamaze kugera 97% ariko 3% gasigaye kanze kuzura! Rosa KABUYE, Gen Karenzi KARAKE, Dr Richard SEZIBERA n’abandi bose KAGAME yoheje bakihindanya bugurube, bakivuruguta mu maraso no mu bundi buhemu,uwo banuganuze wese,ahita ajugunya iyo! No gushaka kubica rugeretse! Abasigaye murareba cyangwa ntimubona? Ko bambwiye ngo “Jeshi anakadilia umbali!” Mwe bite byanyu?

“Guca ku nda na Kagame ni ugusigira abana Impyisi ugasinzira!”

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.