KAGAME ARAKOMEREWE . AUSTRALIA IRAMUSHINJA KUGERAGEZA KWINJIZA MANEKO KU BUTAKA BWAYO NO GUTERA UBWOBA ABO YAHAYE UBUHUNGIRO.

Spread the love

Ikinyamakuru ABC (Australian Broadcasting Corporation) cya Leta ya Australia cyahagurutse n’iyonka maze gikoresheje amashami yacyo yose (Radiyo, Televiziyo, n’ibyandikirwa kuri murandasi) byose byashyize hanze amakuru y’uburyo Paul Kagame yaremye imitwe ya maneko mu micungararo ya Australia ifite imigambi yo kugirira nabi abahunze u Rwanda cyangwa ababa batavuga rumwe narwo bahungiye muri icyo gihugu. Ni inkuru ndende yahawe umutwe ugira uti  “Maneko mu nkengero zacu” (Spies in our suburbs).

Iki kinyamakuru gikomeye kandi cy’igihugu cy’igihange ku isi by’umwihariko muri Commonwealth kikomye Kagame na maneko ze nyuma y’igihe gito gusa, Ijisho ry’Abaryankuna ribagejejeho inkuru zo mubwoko bw’itohoza, aho twababwiraga ko mubyatumye Minisitiri Sezibera, Kagame yaragerageje kumwambura ubuzima amuroze, ku isonga byari ikibazo cya Australia. None bidateye Kabiri dore ikinyamakuru cya Leta kirabihamije.

Iki kinyamakuru kegeranyije amakuru menshi ashoboka maze kereka abaturage ba Australia amafuti n’agasuzuguro bya Paul Kagame utinyuka guhangara igihugu nka Australia! Mu nyandiko yabo ndetse n’inkuru yaciye Televiziyo, bagarutse ku magambo yavuzwe n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore ari nawe ukurikirana inyungu z’u Rwanda muri Australia na New Zealand, Guillome KAVARUGANDA, wabwiye umwe mu banyarwanda wahungiye muri Australia ndetse wanamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Australia ko “Hari imbunda imutunzeho, ngo ikiruta ni uko yakwitonda!”, Ngaho nimwumve amagambo ya ambasaderi wa Paul Kagame. (Si uw’u Rwanda ntibikabe i Rwanda). Police ya Australia ivuga ko yakabaye yaramutaye muri yombi ariko akaza gukizwa n’ubudahangarwa yari afite nka Ambasaderi bumukingira mu rwego rw’amategeko.

Kalisa Mubalak yahawe ikiraka…asanga ugomba kwicwa ni inshuti ye! ..ngo azashiduka aryamye mu kidendezi cy’amaraso ye!

Bibanze kandi k’undi munyarwanda Bwana KALISA Mubarak, wari warahungiye muri Afurika y’Epfo,ariko akaza guhungira muri Australia nyuma y’aho inzego z’ubutasi za Kagame zimwegereye zishaka kumuha akazi, maze agatangazwa no gusanga umwe mubo bashakaga ko abafasha kwica ari inshuti ye. Ntakindi yakoze yayabangiye ingata ahungira muri Australia. Agezeyo byose yabishyize ahagaragara. Nubwo yakekaga ko yageze aho yizeye umutekano, ngo yakiriye ubutumwa kuri telephone ye ngendanwa bugira buti: “ Tukuriho…uzashiduka uryamye mu kidendezi cy’amaraso yawe bwite… nitukubura umwana cyangwa umugore wawe ntituzabura uwo ducakira!”! Mubarak abibonye yabimenysheje Polisi ariko anahindura telefone, ariko ngo amakuru Polisi yamuhaga y’uburyo agomba kwirinda ngo niyo yamuhahamuraga kurutaho. Mubarak kandi  yashyikirije polisi, gasete iriho amajwi Televiziyo ABC yashyize ahagaragara aho maneko (yari muri Singapore )yari iriho iganyira indi iyibwira uko bari kunanizwa mu kazi kabo. Mu magambo ye yagize ati: “ Ubusanzwe iyo ahantu hari ambasade, Ambasaderi niwe uba ushinzwe Maneko. Ariko (undi bavugagaho) ntahamagara hano, ahubwo ahamagara i Kigali, nabo bagahamagara hano. Ubu ambasade iribaza icyo kuba badufite hano bimaze!” Iki cyari ikimenyetso gishimangira kubaho n’imikorere ya za maneko muri za ambasade z’u Rwanda.

Prof Greg Barton aravuga ko izi maneko zitera ubwoba,zishimuta kandi zica!

Iki kinyamakuru kandi cyagarutse no kuri Dr Richard Sezibera, aho urugendo rwe rwari rwakuruye urwikekwe mbere y’uko anahonyoza ikirenge ku butaka bwa Australia. Sezibera ubwo yari muri Leta ya Gold coast yafashe ijambo mu nama yigaga iby’imiyoborere (Leadership Forum) ariko ngo sicyo muby’ukuri cyamugenzaga! Ababikurikiranye bakareba n’igihe aziye, hakubitiyeho ko ari we munyapolitike w’u Rwanda wo kuri urwo rwego wari uhageze, bemeje ko ikimugenza ari amakuru afitwe na za mpunzi bari barageretseho urusyo, Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje muri Australia.  Bafite ubwoba ko azazitamaza kurushaho! Ngo akaba yaragenzwaga no kugerageza kureba uko yabakanga ngo kubwa bene wabo baba bari hirya no hino mu bihugu bya Afurika. Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko Sezibera yaje gutahurwa ku rutonde rw’ingabo z’Inkotanyi zahitanye impunzi i Kibeho, hakab haratangiye iperereza ryimbitse.

Inzego zitandukanye muri Australia harimo Polisi ya Queensland , Urwego rw’ubutasi rwa Australia,  ASIO ( Australian Security Intelligence Organisation), Impuguke muri Kaminuza ya  Australia ( Australian National University) n’indi kaminuza zinyuranye, Urwego rw’igihugu rwa Australia rushinzwe ububanyi n’amahnga (Australian Institution  of International Affairs), Federal Minister  Stuart Rober n’abandi benshi babajijwe kuri iki kibazo cy’u Rwanda mu buryo bunyuranye no ku bibazo binyuranye. Ukurikije ibiri muri iyi nkuru, bose bigaragara ko bakizi kandi ko kibaraje ishinga.

Prof John Blaxland wa Kaminuza ya Australia avuga ko impunzi zibasirwa mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bazirimo.

Igihangayikishije ni abanyarwanda bagiye muri Australia nk’impunzi bagahindukira bakajya gukorana na Leta bahunze. Muri iyi nkuru havuzwemo uwitwa Emmanuel Karekezi uhagarariye Diaspora nyarwanda muri iki gihugu, wagiye kurahirira indahiro ya FPR muri Ambasade y’u Rwanda muri Singapore muwa 2017!  Karekezi ufite sitati y’ubuhunzi n’abandi bameze nkawe mu minsi iri mbere bashobora kwisanga burijwe indege basubijwe i Rwanda.

Igihugu cya Australia kije nyuma y’ibindi byinshi byagaragaje ko u Rwanda  nako Kagame yohereza intasi ze kugirira nabi impunzi n’abatavuga rumwe nawe  baba bahawe ubuhungiro n’ibihugu byigenga kandi byiyubashye. Usibye Uganda byaje gufata indi ntera kugeza aho Kagame afunze imipaka ubu akaba yarabuze aho ahera ayifungura, Australia yo ntiyigeze ishira amakenga ubutegetsi bwa Kagame na kera na kare, kuko nta ambasade u Rwanda rugira muri Australia.

Ngicyo igihugu kiri gusibana ngo cyakire inama ya Commonwealth, kitumvikana kandi kifatiwe mu gahanga na bimwe mu bihugu bahuriye muri uwo muryango! Ubushotoranyi n’ubwicanyi bwa Kagame ntibimwemerera gukomeza kuvuga ko ariwe uramutswa abanyarwanda. Abarambiwe ibyo, ndabashishikariza kuba ABARYANKUNA, mukuubura igihugu. Kubumva icyongereza, hasi aho hari iyo nkuru uko yaciye kuri Televiziyo y’igihugu ya Australia ABC Tv.

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.