IGERERANYA HAGATI YA KAGAME NA SATANI: BAHURIYE KUKI?BATANIYE KUKI ?

Spread the love

Mu myaka yashize ubwo Kagame n’abambari be bari bari gukoresha ibishoboka byose mu icurikabwonko ngo babone uko ahindura itegeko nshinga yiyamamarize manda ya 3, hari abageze n’aho bamugaragaza nka Yesu umwana w’Imana nubwo nta bimenyetso bifatika babitangiye. Abenshi mubazi Paul Kagame bababajwe n’iryo gereranya basangaga ari igitutsi ku banyarwanda,ku bakirisitu no guharabika umwana w’Imana Yesu Kristo. Icyakora kugereranya abantu 2 cyangwa ibintu 2 byo ni ibisanzwe, ababireba nibo baca urubanza! Ni muri urwo rwego nanjye nafashe akanya ngo mbagereranyirize Paul Kagame na Satani. Mu igereranya ryanjye ndibwifashishe cyane Bibiliya kuko ariyo ikubiyemo amakuru ya Satani, kandi abanyarwanda benshi bakaba basoma banemera Bibiliya.

IBYO KAGAME NA SATANI BAHURIYEHO.

  1. BOMBI BAHAWE AMAZINA AGARAGAZA KO ARI ABAGOME.

Satani,  Bibiliya imwita “SEKIBI( Matayo 13:19) UMWICANYI, UMWANZI (Matayo 13:39)” n’andi menshi, mu buryo nk’ubwo Kagame nawe azwiho kugira amazina menshi yahawe kubera ubugome bwe ahanini!  Azwi cyane ni “PIRATO na KAGOME” amazina yahawe kubera ubugome bukabije. Hari kandi “RWABUZISONI”( Usesenguye iri zina ubundi wakumvamo urupfu. Baryita bashaka kwerekana ko urupfu rwica n’umuziranenge nk’umwana muto ni urugero. Kagame nawe yiswe Rwabuzisoni kubera ko yica bose: abana bato,ababyeyi,inshuti ze, abamugiriye neza, abamurereye abana, abamuvuye, abamurinze, abacitse ku icumu, abo azi n’abo atazi…!)

Hari kandi RWABUJINDIRI izina rikomoka mu ndagu za Magayane. Kuri iri zina hongerwaho igisingizo cyaryo “Rwabujindiri rurya ntiruhage”. Mu Rwanda hose banga umwana w’ingayi.Kurya ntuhage ni ishyano mu muryango nyarwanda. Uko guhorana umururumba bituma udashyira uturaso ku mubiri,kandi usebye umuryango uba ukomokamo. Kagame rero byaramufashe kuku yirwa asakuma utuntu twose arya akaribwa n’akataribwa! Yihariye amasoko yose mu gihugu, yasahuye ibigo bya Leta abyandikisha ku bashumba be, yubaka amazu hanze y’u Rwanda agahindukira akajya kuyakodesha na Leta agakorerwamo na za Amabasade cyangwa abadiplomate, yaguze amadege nayo akabikora uko, yasahuye Congo ariko nanubu agatima karacyarehareha. Yashyizeho uburyo bwo guturwa amaturo abinyujije mu bigega nk’Agaciro,Ishema ryanjye… hari imisanzu kandi itagira ingano imuturwa, hari inguzanyo n’ibindi. Mu gihe yageze ku butegetsi nta butunzi budasanzwe azwiho, ubu ari mu baherwe bari kuri iyi si, ariko ntibimubuza kujujubya rubanda rugufi no gushakira ifaranga ahashoboka hose, nko gucuruza amata mu bitaro, gufunga imipaka ngo yinjize ibicuruzwa mu gihugu wenyine n’ibindi bigaragaza umururumba ukabije! Iri zina naryo  murabona ko turisesenguye ari iry’ubugome, kuko kurya wenyine ukicisha abandi inzara, nta bugome buruta ubwo!

2.KAGAME KIMWE NA SATANI BOMBI NI ABARIMBUZI:

Bibiliya igaragaza Satani nk’umurimbuzi ( Yohana 8:44).  Kuva aho Kagame yinjiriye mu rugamba rwo kuubika u Rwanda abantu bibeshya ko ari ukurubohora, abantu batagira ingano barapfuye ku mabwiriza ye cyangwa ku ngaruka z’ibyo yakoze! Kuva 1990 kugeza 1994, abaturage b’u Rwanda batagira ingano bari batuye aho ingabo z’inkotanyi (APR) zari zarafashe cyangwa aho zacaga, bapfuyemo abatabarika. 1994 ku mabwiriza ye, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarahanuwe jenoside itangira ubwo. Usibye gutangiza iyo jenoside,amakuru agenda agaragaza ko Kagame yanagize uruhare muri iyo jenoside yohereza abantu kwica ku mabariyeri.

Nyuma ya jenoside, yakurikiye impunzi z’Abanyarwanda aho zari zarahungiye  ahereye kuzari imbere mu gihugu i Kibeho  1995 ararimbura! Umwaka wakurikiyeho yadutse muzari muri Zaïre atikiza abatagira ingano! Si abanyarwanda gusa barimbukiye muri Congo. Mapping report n’ibindi byegeranyo byinshi bivuga ko muri Congo honyine haguye abantu barenga miliyoni 12 bitewe n’intambara zateguwe kandi zigirwamo uruhare na Paul Kagame. Mugihe ONU yemera ko Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abantu 800,000, Leta ya Kagame ikavuga ko hapfuye abatutsi bagera kuri miliyoni (1,000,000) Mu nzibutso zo mu Rwanda hashyinguyemo abakabakaba 2,000,000 duteranyije imibare itangwa n’inzibutso ubwazo! Urebye abantu bapfuye kuva 1990 kugeza ubu kubera Kagame, nta kabuza ntiwabura kubona ko ari “Umurimbuzi”!

3. KAGAME NA SATANI BOMBI NI ABANYABINYOMA

Bibiliya ivuga ko Satani ari umubeshyi ndetse ko ari we se w’ibinyoma! (Yohana 8:44) Mu buryo nk’ubwo Kagame nawe byari bisanzwe bizwi n’abanyarwanda ko ari umubeshyi,ariko noneho n’abanyamahanga bari basanzwe biraza i Nyanza nabo batangiye gushyira ibinyoma bye ahagaragara. Tutiriwe tujya kure uwanahera no kuby’abana bato nabo biyiziye. Kagame yabeshye ko yakuyeho amafaranga y’ishuri, ariko uburyo amashuri ari ikintu gihangayikisha mu Rwanda n’abana bato ibyo babyumva vuba! (1) Yabeshye ko yazanye uburezi kuri bose nyamara ari uburozi kuri bose. Ikibigaragaza we ubwe n’ibyegera bye nta mwana wabo wigeze wiga mu Rwanda ngo aha nawe asogongere kuri ibyo byiza yazaniye Abanyarwanda! (2) Yabeshya ko yavanye abantu mu bukene . Ikinyamakuru “Financial Times” giherutse kumutamaza kigaragaza ko atekinika imibare. Yirwa yoshya abaturage ngo bamuririmbe ko uwo bahaye inka, ihene cyangwa ingurube aba avuye mu bukene! N’ubwo bitava mu mutungo we cyangwa mu mushahara we, ntaterwa isoni no kumva abaturage bavuga ko yabahaye inka…! (3) Kagame abeshya ko jenoside yabaye mu Rwanda yaguyemo abatutsi gusa, nkuko twabigarutseho haruguru,uteranyije imibiri ishyinguye mu nzibutso hirya no hino mu Rwanda, yose ikabakaba 2,000,000 mu gihe ibarura ryo mu 1991 ryerekanaga ko Abatutsi bari mu Rwanda bari hafi 600,000 kandi muri jenoside bakaba batarapfuye bose! Abo bandi bavuye he kandi bishwe na nde? (4) Yabeshye abanyarwanda ko yabohoye igihugu, ahubwo yarababohoje (kubigarurira) akababoha kurutaho,ubu bwo akaba anababoha anabacurika! (5) Yabeshye isi yose ko azazana demokarasi mu gihugu! Byaje kugaragara ko Kagame atazi n’igisobanuro cya demukarasi! Kuko mu gihe muri Demukarasi ubutegetsi butinya kandi bugakorera abaturage, mu Rwanda rwa Kagame abaturage batinya abategetsi kandi abaturage bakorera abategetsi! Ibinyoma bya Kagame ntawabivua ngo abirangize!

4.KAGAME KIMWE NA SATANI, BOMBI NI INZEREREZI

Umunsi umwe ngo abana b’Imana baje gushengerera na Satani ibazamo! Imana ibaza Satani iti: “Satani uvuye he?” Satani arasubiza ati: “Mvuye kuzenguruka mu isi no kuyizereramo…!”( Yobu 1:6-7). Hari n’ahandi Bibiliya ivuga ko Satani azenguruka mu isi nk’intare…ashaka uwo aconshomera…( 1 Petero 5:8) ! Mu buryo nk’ubwo Kagame nawe yirwa azenguruka mu isi anayizereramo! Niwe muntu witwa ko ari umukuru w’igihugu wirwa mu ngendo kandi zidafitiye igihugu akamaro gafatika!  Mu gihe mu bindi bihugu nka Mozambique ni urugero, kugira ngo Perezida asohoke mu gihugu byemezwa n’inteko ishinga amategeko kubera umutungo w’igihugu ugenda ku rugendo rw’umukuru w’igihugu! Ku Rwanda ho wagira ngo ni urugo rw’umupfakazi! Mu minsi ishije ejobundi mu kwa kane, ubwo abanyarwanda bari mu cyunamo ngarukamwaka cya jenoside yakorewe Abatutsi,  Kagame n’umuryango we bo bifatiye inzira bigira kwirebera umupira wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za America!

Muri uyu mwaka wa 2019 gusa Kagame amaze gukora ingendo zigera kuri 40 zikaba zaratwaye akayabo ka amadorari y’America arenga miliyoni icumi (10,000,000 $)! Ayo  ni agenda ku ndege imwe. Ubu ngo asigaye agenda aherekejwe n’indi! Byaragaragaye ko impamvu kagame ahora hanze ngo ni no murwego rwo gushakira akazi indege ze,kuko Leta ikodesha indege zo gutwara “Perezida Kagame” kwa “Paul Kagame w’umushoramari ari we nyirindege!”

Nkuko Satani kandi azenguruka ashaka uwo aconshomera, Kagame nawe yirwa azenguruka ashaka uwo aconshomera! Mu rwego rwo kugera no kugeza abicanyi ba Kagame aho abanyarwanda bahungiye cyangwa batuye hirya no hino ku isi, Kagame yitwikira ingendo nk’umukuru w’igihugu, maze akirirwa abagemurayo. Aho agiye hose asiga umutwe w’abicanyi, aho afunguye ambasade mu bakozi bayo haba harimo abashinzwe gukora ubwicanyi… Nta Kagame nta Satani!

5.KAGAME KIMWE NA SHITANI, BOMBI BARAHIYE KUGANDUKIRA IMANA!

Aha byumvikane neza, “barahiriye kutagandukira Imana”.Ubwo umwani Dawudi yicishaga Uliya akarongora umugore we Betisheba, Imana yamutumyeho umuhanuzi Natani. ( 2 Samweli 12:1-13) Umwami Sawuli ubwo yananirwaga kuzuza amabwiriza y’Imana, yamutumyeho Umuhanuzi Samweli, (1 Samweli 15: 10-26) Ahabu nawe yatumweho Umuhanuzi Eliya (1 Abami 17:1) Kagame we abahanuzi bagerageje kumuhanurira yarabafunze, abandi baratotejwe barahunga. Kagame yavugiye mu ruhame ko atumva impamvu Imana itaza kumwibwirira!!! Ngo kereka niba Imana imutinya! Mbega ishyano!

Inkuru yabaye Kimomo ko ngo “Inkotanyi zarasiye Imana ku Mulindi”. Kagame akoresha amasengesho ngo yo gusabira igihugu,akigamba ubwicanyi. Yagize atya ajya mu nsengero yuzuzamo za maneko maze ahindanya ahera,acamo ibice amadini n’amatorero, arangije ayazanamo iby’umubiri n’ibizira byose. Amadini n’amatorero bimaze guta umuco, amahame, n’imyizerere yabyo, Kagame atangira gutanga amabwiriza twakita amananiza ku madini n’amatorero maze abigenderaho afunga insengero nyinshi. Kagame rero kimwe na Satani bombi bishyize hejuru y’ikitwa Imana cyose. Ngicyo icyatumye Satani acirirwa ino mu isi. (Yesaya 14:13-14; Ezekiyeri 28:15; 1 Timoteyo: 3:6)

6.KAGAME NA SATANI BOMBI BAZI KWIGIRA MARAYIKA W’UMUCYO

Bibiliya ivuga ko na satani ashobora kwigira Marayika w’umucyo (2 Abakorinto 11:14). Neza neza na Kagame nawe azi kwigira Marayika w’umucyo aho yabashije kujijisha benshi ngo ngaho yahagaritse jenoside yakorewe abatutsi ( Nyamara ari mu bayiteye), ngo yavanye abantu mu bukene (nyamara ariwe watindahaje abatagira ingano), ngo ni umuyobozi w’ikitegererezo (nyamara ari umunyagitugu gica), ngo yateje imbere igihugu (nyamara akigejeje ku gacuri), ngo yateje imbere umugore (nyamara yaramutesheje akaranga cyangwa umuco aricyo cyatumaga yitwa Umubyeyi,umutima w’urugo n’ibindi… ubu abenshi bataye umuco batakaza icyo bari cyo!), n’ibindi byinshi ariko byose byo kujijisha. Ikiza ni uko Abanyarwanda ba nyirubwite babizi usibye ko n’amahanga yamutahuye kera!

IBYO KAGAME NA SATANI BATANDUKANIYEHO.

Uramutse urebye ibyo Kagame na Satani batandukaniyeho, wasanga Satani ariyo nziza kurusha Kagame! Irebere nawe.

  1. Satani yageze mu isi ahaciriwe yirukanywe mu ijuru. Ubwo yamanukaga, Bibiliya igaragaza ko yamanukanye n’abamarayika bari bamuyobotse bangana na ¼ (Yesaya 14:12-15). Kuva icyo gihe kugeza ubu, ntiturumva ko Satani hari umumarayika mubo bamanukanye yishe,yafunze cyangwa wamuhunze! Mugihe Kagame we yaje mu Rwanda avuye muri Uganda aho yari yarahungiye, azana na bagenzi be barwana ndetse baza no gufata igihugu. Amaze gufata ubutegetsi yadukiriye bagenzi be, bamwe arica,abandi arafunga,abandi barahunga n’abasigaye yabatesheje agaciro, ntibifitiye icyizere kandi nta n’umuturage ukibafitiye!
  2. Satani ntavangura amoko. Iyo akora agerageza kwigarurira bose… ngo n’ab’intore n’iba bishoboka (Matayo 24:24). Kugeza ubu bimaze kumenyekana neza ko Kagame ari ku isonga ry’abavanguramoko mu Rwanda. Ntibishoboka ko wakwemererwa kujya mu mutwe w’abasirikare barinda Paul Kagame (Republican Guards) utari Umututsi! Ariko Kaga, ubwo nta soni? Wari wabona uwitwa umukuru w’igihugu uvangura amoko koko! Mu Rwanda rwo hambere byo byari n’umuco bikaba n’amahame mu buyobozi. Umwami ntagira ubwoko. Aba Umwami wa Rubanda na Rubanda rukaba urw’Umwami. Satani akurushe “Ubupfura”? Iyo ubona uvangura abana b’Abanyarwanda, ukabima amahirwe yo kwegera uwo bita Perezida wabo, birwa bakuririmba ngo “Muzehe wacu”, wumva nta soni ufite?
  3. Satini ni Umwuka akaba n’ikinyabubasha (Abefeso 6:12). Mugihe Kagame ari umuntu urangwa n’ubwoba . Ubu bwo byahumiye ku mirira. Asigaye avugira imbere y’Abaturage yizengurukije abasirikare, yanyura  mugihugu akagenda yanduruka nka za modoka zitwara indembe! Hari n’abavuga ko guhora mu kirere n’ubwoba bwo kuba mu gihugu nabwo bwaba bubiri inyuma!

Irebere nawe ubu bwoba!!!

Umwzanzuro: Abemera bose bafite inshingano zo kurwanya satani (Yakobo 4:7). Niba mu Rwanda dufite usumba Satani, mbese ntitwakamurwanyije kurutaho? Dore amarishije urubyiruka icurikabwenge n’igwingizabitekerezo abaremera amateka nk’aho badafite ubwonko ntibagire inkomoko! Ashotora abaturanyi akaburabuza abenegihugu yarangiza akigira nyoni nyinshi mu rubyiruko akarushora imbere! Ugerageje kwihangira umurimo aramutesha, uhumutse akamukindura ubuze byose akamufunga! Murebe kandi mwibuke urubyiruko rugenzi rwacu rwuzuye kwa Kabuga, Iwawa no muyandi magereza! Niba tuzi ikibazo,tukamenya kabitera, tukaba dufite uburyo, ubushake n’ubushobozi ni iki gituma igihugu kiducika tukireba! Ni inshingano zacu! Ni uburenganzira bwacu! Ntawe ubitubereyemo!

NTAMUHANGA Cassien

Ijwi ry’Abaryankuna.