JENERALI MAJOR MUGANGA MUBARAK ATI:”RWANDAIR NIYO IJYANA INGABO ZA RDF MURI KONGO”.

Spread the love

Kuwa gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020, umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba, Jenerali Major Muganga Mubarak, yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto aho yashatse kubatamika ibinyoma, akanababwira ko Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo yabaye hafi, aho basigaye bafata RwandAir bakajya gukora “ikiraka”, bagataha babyina “intsinzi”.

Mubarak abaye umusirikare wa mbere mukuru wemeye ku mugaragaro ko Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defense Force), zisigaye zijya kurwanira muri Kongo, akaba ananyomoje uwo bamwe bise Ministre w’ubushwanyi n’amahanga ku mbuga nkoranambaga, biturutse ku myitwarire ye yuzuyemo agasuzuguro, ubwirasi n’ibitutsi kuri izo mbuga, Olivier Nduhungirehe, aho nyuma y’urupfu rw’umukuru wa FDLR-FOCA, Sylvestre Mudacumura, yiyemeye avuga ko “Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo (uretse ko wenda yavugaga ibyo bari bamutumye), ayo makuru ntabwo ariyo, ingabo za Congo nizo zavuze ko zamwishe”.

Jenerali Major Muganga yatangiye avuga ko imitwe y’ingabo irwanya u Rwanda kuri we nta mpamvu abona bafite uretse gushaka gutera umutekano muke mu Rwanda. Iki kinyoma kirirengagiza akarengane gakabije kari mu Rwanda, aho na rapport twabagejejeho yasohowe n’Urugaga rw’Abashoramari Nyafurika  “Destination Africa” yahamije ko “Ubu u Rwanda ari Igihugu kiyobojwe igitugu cya gisirikare. Abantu bose n’inzego zose zikorera gushimisha umuntu umwe Paul Kagame n’umuryango we”. Umuntu wese wareba kure yabona ko ikitwa amahoro ari mu Rwanda ashingiye ku mizi mibi (imbunda n’igitugu) ku buryo bitakwitwa amahoro ahubwo ari amahano yambitswe ubwoba.

Mu magambo ye, acuramye, yagize ati : « abitwa ba Mudacumura, abitwa bande bose bari iyo ngiyo, barafumbira amashyamba ya Kongo nta kundi twabigenza… ubu hariya ku Mukamira hari abagera kuri magana atatu na mirongo itanu (350) n’abandi, bifuza kuba badutera umutekano mucye,  ngo ni cyo bifuza, kandi ubundi intambara zose zigira impamvu, ngo bo nta mpanvu n’icyo bifuza, kuko nta mpamvu babona ».

Muri icyo kiganiro yihereranye abatwara abagenzi kuri moto ababeshya ko mu mwaka wa 2030 “umukene muri bo azaba abona amadorali ibihumbi bine (4000USD) “, ari yo 3 748 403 Frw z’amafaranga y’u Rwanda! Ubanza nyuma y’icyerekezo cya 2020 cyasize abaturage bamerewe nabi, abakene b’i Kigali barasenyewe, abayobozi gito bagiye kubaka ikindi icyerekezo balinga 2030!

Yatangaje ko inama ya Commonwealth iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Kamena i Kigali, ko izaba igikoresho cyo gucecekesha Abanyarwanda no kwimika Kagame, uretse ko ari ibisanzwe  mu Rwanda. “Duhereye ko inama ya commonwealth izaba ejo bundi, izadusigira amafaranga menshi kubi, kandi buri muntu azabonaho, abaturanyi rero inkuru nk’iyongiyo ntabwo baba bayifuza, bagira Imana, ahubwo ibyago, ntabwo iyo nama yabaho, kandi iyo nama igomba kubaho, kuko nyuma y’iyo nama perezida wacu azaba ayobora imyaka yindi ibiri, abandi bose bari aho nta wemerewe kuvuga ».

Uyu mugabo Mubarak yakwije ibitekerezo bibi mubakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakunze kwitwa abamotari aho yabasabye ko buri wese yakomeza kuneka mugenzi we. Uretse ko muri ayo magambo ye, yerekanaga ko ubutegetsi ubwabwo bubona ko ibintu bishobora guhinduka, kubera impungenge yerekanye agira ati: “Iyo Nama tuyikeneye kurusha abandi bose, niba tuyikeneye kurusha abandi bose, tugomba rero kubungabunga umutekano duhereye k’umupaka. Niyo mpamvu umumotari iyo ugenda, iyo wumva ibikorwa, byabindi navuze, dukumira icyaha kitaraba buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kuko hari ikintu gihagaritse iyo gahunda bitoya, mwese ibihombo byabagereho. »

Yakomeje avuga k’urubyiruko rufungiye i Mukamira, harimo Hermann Nsingiyumva wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’ingabo FLN (Forces de Liberation nationale), aho yavuze ko RDF itazaguma muri urwo, kurwana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, ikazajya ijya kubashaka aho bari.

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Kongo, Leta y’u Rwanda ikunze kwita “imitwe y’iterabwoba”

N’ubwo Kabarebe yari yavuze ko ibyitwa imitwe y’ingabo irwanya Leta y’u Rwanda yarangiranye n’umwaka wa 2019, Muganga we yasobanuye ko akeneye intambara kandi ko atava ku rugamba! Ariko ko intambara azajya ajya kuzirwanira mu gihugu cya Kongo : « uko byaba intambara ndazikeneye ariko hirya iyo ngiyo, nonese Mudacumura w’imyaka 70 ararwana njye w’imyaka 50 nataha. Nkeneye ko duhurira iyo ngiyo ariko atari hano hafi, kujyayo biroroshye, dufite RwandAir, ntanubwo tukijyayo n’amaguru. Ubundi twararuhaga tugenda n’amaguru cya gihugu kituruta ubunini inshuro mirongo inani n’icyenda, tukakigenda n’amaguru mu mezi icyenda tukaba tugeze aho gihanira umupaka n’ikindi, amezi icyenda, none ubu RwandAir hamanuka twe ikiraka tukakirangiza, tukagaruka twibyinira intsinzi »

Ijisho ry’Abaryankuna ryakibutsa abategetsi b’u Rwanda ko “Ingufu cyangwa imbaraga nke z’igihugu ziva k’umutekano w’ibigo bya Leta ari uko byaba bikorera abaturage bose kimwe kandi biha abaturage bose agaciro kamwe”. Ibyo nibyo bya ngombwa mu gutunganya umutekano w’igihugu, cyane cyane ku mutekano w’igihugu uva k’umutekano wa buri umuturage wese”. (Barry Buzan umunyapolitiki). Bivuze ko aho guharanira gushaka kurwana intambara zidakenewe, ubuyobozi gito bwari bukwiye kwita ku mibereho n’umutekano by’abaturage.

Nema Ange