“DESTINATION AFRICA” YABURIYE ABASHORA IMARI YABO MU RWANDA, IBABWIRA KO ARI UKUGUSHA ISHYANO.

Spread the love

Kuburyo butunguranye, Urugaga rw’Abashoramari Nyafurika “Destination Africa” DA, rwasohoye raporo ikomeye cyane, aho rwaburiye abashoramari runabasaba kudahirahira ngo bashore imari yabo mu Rwanda. DA yakubitiye ikinyoma cya Kagame ahakubuye mu gikombe, irakizamura igikubitira no mu gahinga kuburyo ntahantu nahamwe Kagame n’abacurabinyoma bye bazongera gupfumurira bareshya abashoramari-mpuzamahanga.

Iki cyegeranyo kije nyuma y’akayabo k’amamiliyono Kagame yashoye muri Arsenal no muri Paris Germain, ngo agamije kureshya abashoramari, kumbi ari abo agamije kwambura nk’uko byatangajwe na DA.

DA yagaragaje ko ibya Vist Rwanda, bigambije ubwambuzi bushukana. Arsenal na Paris saint Germain, bigiye kwisanga mu isayo rya Kagame!

Iyi nkuru yasohowe n’Ikinyamakuru Beats-Onit.com, cyandika mu rurimi rw’icyongereza, mukaba mwashyiriwe mu kinyarwanda na Nema Ange afatanyije na Cassien Ntamuhanga.

Destination Africa (DA), Urugaga rw’Abashoramari nyafurika  rufite icyicaro mu Ubwongereza, rwaburiye abanyamahanga, cyane cyane abanyanigeriya n’abandi banyafurika, kudashora imari yabo mu Rwanda, rubaburira  ruvuga ko iyo Leta yo muri afurika nayo yigize nka bimwe mu bihugu byo muburasirazuba bwo hagati bizwiho kwiba abashoramari baba baturutse hanze y’ibihugu byabo ( Niyo mpamvu bayise the middle-east African country” yashyizeho ibigambiriye  politiki zigamije guhuguza  ibigo by’ubucuruzi bitari iby’ abenegihugu b’Abanyarwanda.

Mu Itangazo rwashyize ahagarara  kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020, DA yatangaje ko abapererezi bayo bagiye i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda no mu yindi  mijyi y’ingenzi yo mu Rwanda, baragenda bakora kinetsi, nyuma y’aho DA yakiririye ibirego byinshi by’abashoramari bafite ibigo mu Rwanda bivovotaga bavuga ko baboneye ishyano mu Rwanda.

DA yatanze umuburo  by’umwihariko igaragaza ko amareshyamugeni y’u Rwanda rubinyujije mu kwiyamaza  nk’igihugu kibereye ishoramari ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka cyangwa imva isize ingwa (serpentine, sugar-coated décor) bikorwa n’ibigo cyangwa amashyirahamwe hirya no hino muri Afurika bigamije kureshyereza abashoramari mu gihugu, aho bafite abakomisiyoneri (bagereranyije n’abazunguzayi) bagucuza utwawe, bamara kukuvanaho amafaranga ntumenye aho baciye, ugasigara uririra mu myotsi (leaving you with the ‘taste of ash in your mouth.’ )

Muri raporo yabo bise “URUHANDE RUBI RW’U RWANDA” (The Ugly Side of Rwanda) yashyizweho umukono na Simpson Chiwaki, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, Destination Africa yagize ati:  “Ni byo koko, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame rwabaye igihungu  kibereye guturwamo kurusha ibihugu byinshi muri Afurika. Ariko abaturage bacyo bambuwe umutima wa kimuntu w’ubwigenge basigara bameze nk’abapfu bagenda (the people have been debriefed of their natural mental sense of freedom and re-briefed to behave like zombies) igihugu cyabo cyabaye igihugu kiyobowe gisirikare kandi kiyobojwe inkoni yicyuma. (as their country has been turned into a police state, governed with draconian rules).”

“Turashaka gutangira twemera ko Rwose Paul Kagame yakoze akazi kenshi mubijyanye no guhindura u Rwanda arukuye ku gihugu kibeshejweho n’inkunga  bitewe n’amahano ya jenoside yo muw’1994 aho abarenga miliyoni bo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, arugeza ku gihugu cya 3 muri Afurika gifite ubukungu bwihuta no ku mwanya wa 4 mu bihugu bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho igihe kirekire muri Afurika, ndetse hari n’ibindi byiza byinshi!”

“Ni ukuri kandi ko igihugu cy’u Rwanda gifite isuku ukigereranyije n’ibindi bihugu by’Afurika cyane cyane umurwa mukuru wacyo Kigali.”

Ariko ku baturage b’Abanyarwanda, ibi babitanzeho ikiguzi gikomeye cyane cyane gutakaza ubumuntu bwabo n’uburenganzira bwo kugira ijambo nk’abanyagihugu. Ubu u Rwanda ni igihu kiyobojwe igitugu cya gisirikare. Abantu bose n’inzego zose zikorera gushimisha umuntu umwe Paul Kagame n’umuryango we.”

DA yakomeje itangaza ko abashoramari b’abanyafurika ndetse n’abakomoka kuyindi migabane, baboneye ishyano mu Rwanda nyuma yo gushukwa n’inzobere z’abashyushyarugamba (propaganda experts) bahawe akazi cyane cyane abo u Rwanda rwakuye ku mugabane w’Uburayi.

“Leta y’u Rwanda ni agatsiko kagamije kwikubira ubucuruzi kakabuhezamo abandi, ku isonga hari Paul Kagame.( “The government of Rwanda is a cartel with Paul Kagame as its head) . Ariko hari abantu batatu bahagarariye ubwo bujura.

“Hari uwiswe ‘intimidator in chief’ (Umuterabwoba mukuru)  uwo ni uwitwa Richard Iyaremye.  Ni umuyobozi w’ishami rya RIB (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha) rikorera muri Minisiteri y’Ubutabera. Akorana bya hafi n’abagore babiri: Nellly Mukayizire, umuyobozi-nshingwabikorwa wa RCB (Rwandan Convention Bureau), ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, mbere y’aho, uyu mugore w’imyaka 38 yabanje yabanje kuba umuyobozi wungirije mu biro by’umukuru w’igihugu. Na Janet Karemera umuyobozi nshingwabikorwa wungirije Nelly muri RCB.

« Aba bantu uko ari batatu, nibo babera agatereranzamba abashoramari  ndetse n’abandi bategura ibikorwa mpuzamahanga kuva winjiye mu Rwanda kugeza urusohotsemo. Ibyo byabaye kubantu hafi ya bose bagataha bimyiza imoso banafite ukwicuza gukomeye cyane.” Niko DA ivuga.

Itsinda ry’Abagenzuzi ryakomeje rigira riti: « ikindi kigo kigaragara muri iyo mikorere y’ubutiriganya m’ubucabiranya ni ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, bita “one-stop-shop for business”  (Isoko rukumbi bahahiraho imikorere) cyashyizweho na Paul kagame imyaka icumi ishize. Kimwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo, ibi bigo byombi, bifatanyiriza hamwe kukureshyereza kuza mu gihugu cyabo, wahagera bakagucuza ntibagusigire na busa utaranagera ku migambi y’akazi kawe, kandi sisiteme yabo ntigusigira n’icyanzo wacamo ugerageza kuzanzamuka.”

DA ikomeza itangaza uko bikorwa: “Dore uko bakora, bifashisha ubukangarumbaga (Propaganda) ngo ‘ngwino mu Rwanda rwiza rw’imisozi 1000, bakavuga ko u Rwanda ari Singapore ya Afurika n’utundi tugambo dusize umunyu ukabyemera nta udashidikanyije.”

« Banki y’isi ishyira u Rwanda ku mwanya  wa 29  mu bihugu byoroshye gushoramo imari ku isi. Ariko uyu mwanya ntaho uhuriye n’ukuri iyo wigereye mu gihugu nyirizina. Kuko u Rwanda ni nk’igi ryaboze imbere rigakomeza kurabagirana inyuma, kandi imbere ryuzuye umunuko.”

“Bagushishikariza kujya mu Rwanda kuhatunganyiriza ibirori n’inama mpuzamahanga, bakoresheje utugambo turyoshye, wamara kuhagera, nk’igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu, bagahita bakwereka umukomisiyoneri w’aho ngaho ngo niwe mugomba gupanga. Muraganira mukumvikana warangiza ukishyura. Iyo ifaranga ryawe bamaze kurikubita umufuka, aba bazunguzayi ba Leta ntumenya aho baciye, mubyo mwumvikanye byose wanarihiye, nta nakimwe bagukorera. Kugira ngo utunganye gahunda zawe, urongera ugatangira bushya kuko ntakundi wagira, kubera ko uba wamaze kugera mu gihugu, ukongera ugakubita hirya no hino ariko unongera kuriha ibyo wari wararishye mbere, rimwe na rimwe ku mukomisiyoneri mushya, bityo bityo!”

Nkuko iryo tsinda ryagiye gukura amakuru mu Rwanda ryabitangaje, ngo iyo uwo mukomisiyoneri wo mu Rwanda amaze kugukuraho amafaranga, ngo nta muntu numwe wongera kugutega amatwi.

“Iyo ugaragaje ko ushaka gushora imari yawe mu Rwanda, batangira kugufata nk’umuntu w’ingenzi. Kuva kubo muri ambasade, abo mu kigo cy’abinjira n’abasohoka kugeza ku bo ku kibuga cy’indege. Bose baba bakuryoshyaryoshya bakubwira amakuru y’ibitangaza ku Rwanda rw’akataraboneka kugeza igihe bagereye ku mafaranga yawe, ibibazo bigatangira ubwo.”

“Iyo bamaze kugucurika, imiryango yose ihita igufungirwaho. Umuntu wese witabaje arakwigarika. Ntushobora kuregera Polisi cyangwa ngo uregere abakozi bo muri ambasade kuko bose bakwereka ko ntacyo babikoraho”. DA yanzura igira iti: “Ni ishyano gushora imari yawe mu Rwanda”

2 Replies to ““DESTINATION AFRICA” YABURIYE ABASHORA IMARI YABO MU RWANDA, IBABWIRA KO ARI UKUGUSHA ISHYANO.

  1. mwagegeramwe icyo kinyamakuru muvuga ntacyibaho hano kuri internt zose nagishakishije ngo nisomere amakru yimpamo ndakibura mujye mutanga ibyo mwakoreye ubucukumbuzi

    1. Ujye wihangana kandi ugire n’Ikinyabupfura. Habayeho kwibeshya ku myandikire. Si beast-onit.com, ahubwo ni “beats-onit.com”! Ngaho genda ushakishe!

Comments are closed.