ISHINGIRO RY’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO (Igice cya Mbere)

Spread the love

Impinduramatwara Gacanzigo ni impinduramatwara ije neza neza mu bihe bisa nk’ibyo ku gihe cya Ruganzu II Ndoli, ubwo u Rwanda rwari rwarubamye kubera ko rwari rwigaruriwe n’Abanyabungo n’Abanyabyinshi, maze Abaryankuna bafatanije na Ndoli wari ubundiye i Karagwe kwa Nyirasenge bararwubura, barusubiza isura, u Rwanda rwongera kuba u Rwanda.

Nkuko inshingano y’Abaryankuna yari iri icyo gihe ni nako n’uyu munsi iri kuko hashize igihe kinini u Rwanda rwibasiwe n’ibitero bitandukanye mu bihe bitandukanye, ndetse bikaba bigaragara ko muri iki gihe u Rwanda rugeze ku gacuri.

Nyuma yo kuva ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangije impinduramatwara yiswe Gacanzigo muri iki gihe turimo, ikaba ari impinduramatwara abantu benshi bakomeje gushyigikira bitewe n’uko babona igihugu kigeze ku gacuri, ariko ku rundi ruhande hari abakomeje kutubaza impamvu twiyemeje gukora iyi mpinduramatwara cyane ko hari abantu benshi baba batazi iyo biva n’iyo bijya. Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho bimwe mu bibazo by’ingutu bimaze igihe byugarije igihugu cyacu ndetse bikaba ari nabyo byatumye umwuka w’impinduramatwara Gacanzigo wumvikana muri iki gihe.

  • Mu mwaka wa 1895 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikanyiza no gukunda ubutegetsi, bibyara intambara yo ku Rucunshu, yahitanye Rutarindwa n’ingoma Kalinga n’ibindi birango by’ubwami, iyi ntambara kandi yaguyemo benshi bo mu miryango yari ifite aho ihurira n’ubwami bw’Abanyiginya. Mu buryo bwihuse hari hacyenewe imihango n’umurava w’abanyagihugu wo guca aya mahano, ariko nta cyakozwe kuko byahise bihurirana n’ikindi cyago gikomeye cy’ubukoloni, aho kugira ngo gacamahano akurikire amahano, ahubwo amahano akurikirana n’andi.
  • Uwo mwanzi yakurikiwe n’undi w’ubukoloni, waje aturutse i Burayi, asenya igihugu mu bantu (mu mitima y’Abanyarwanda) maze Abanyarwanda ubwabo bisenyera igihugu mu buryo butandukanye nabo ubwabo baricana. Iki gihe nanone ntihigeze habaho umwanya wo gusubiza ibintu mu buryo, ahubwo yakurikiwe n’iyaduka ry’ibyiswe Repubulika, demokarasi n’ubwigenge, ubusanzwe byari kuba byiza, ariko ababituzaniye badupfunyikira ikibiribiri mu izina ry’ibyiza, baturoha mu nyanja.
  • Muri 1962 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikubira ubutegetsi n’umwiryane mu Banyarwanda wiswe “ubwingenge” wazanye n’ikiswe Repubulika na Demokarasi, byose biza bikurikira impinduramatwara yo muri 1959. Dukurikije abantu baguye muri ayo mahano, duhamya ko nubwo impinduramatwara muri iki gihe yari icyenewe, ariko bigaragara ko yakozwe nabi, nayo izana amahano, yaracyeneye kamaramahano, ariko nta cyakozwe, ahubwo ikibazo mu buyobozi bw’u Rwanda ndetse no mu mibereho rusange y’igihugu, byakomeje kudogera.

Ubusanzwe Ubwigenge ni bwiza, repubulika ni nziza na Demokarasi ni nziza, ariko impamvu tuvuze ko byateye u Rwanda nk’abanzi b’igihugu, ni uko ibyo twahawe atari ubwigenge, atari demokarasi atari Repubuka.

Nta repubulika twahawe kuko iyo tuyihabwa twari no guhabwa amahirwe yo kwitorera abayobozi batuyobora, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu, umutegetsi yishyira ku butegetsi agakurwaho n’undi ushaka kwishyiraho, Abanyarwanda bagakomeza kuba ikibuga abategetsi barwaniraho.

Nta demokarasi twahawe kuko ubutegetsi buje bwose burangwa n’indwara yo kwikubira ibyiza by’igihugu abanyagihugu bagakomeza kuba inzirakarengane n’abacakara b’ababtegetsi, kandi ubundi bizwi ko muri demokarasi ubutegetsi bukorera abaturage, none ubu mu Rwanda abaturage nibo bakorera abategetsi.

Nta bwigenge twahawe kuko tutahawe amahirwe yo kwihitiramo ibitubereye. Kugeza n’ubu ubutegetsi bwahindutse igihugu, igihugu gihinduka ubutegetsi. Ibi kandi bifite ishingiro kuko ubwigenge ubundi ntawugomba kubuha undi, ariko mu gihe twabwiwe ko tugomba kubusaba natwe tukabyemera tukabusaba, twari dutanze uburenganzira kubo twabusabaga bwo kudupfunyikira ikibiribiri nk’icyo badupfunyikiye.

  • Mu mwaka wa 1973 u Rwanda rwakomeje guterwa n’umwanzi wo kurwanira ubutegetsi, biciye mu kiswe “Coup d’Etat ya Habyarimana” maze n’ubundi igihugu gikomeza kuba akangaratete cyane cyane mu miyoborere yacyo. Muri iki gihe nanone nta mwanya wo gusubiza ibintu mu buryo wabonetse, ahubwo amahano yakomeje gusimbura amahano mu gihugu.
  • Mu mwaka wa 1990, u Rwanda nanone rwatewe n’agatsiko k’Abanyarwanda barwaniraga uburenganzira bari barabujijwe n’amahano twarondoye hejuru ariko ku rundi ruhande ako gatsiko kari karangajwe imbere n’inyota y’ubutegetsi, iyi ntambara yahitanye Abanyarwanda batagira ingano inivugana uwari perezida HABYARIMANA.
  • Muri 1994, u Rwanda rwatewe n’amahano adasanzwe y’ubwicanyi ndengakamere, bukozwe n’Abanyarwanda kandi bukorerwa Abanyarwanda. Ubu bwicanyi bamwe babwise “itsemba-tsemba”, abandi babwita “itsembabwoko” nyuma bwitwa kugeza ubu “Jenoside yakorewe Abatutsi”.
  • Kuva kuri ubwo bwicanyi kugeza ubu u Rwanda rworetswe n’umwanzi w’ubutegetsi bubi bwica abo bwakabaye bucungira umutekano, bucyenesha abo bwakabaye bukiza, bushyira igihugu mu madeni atangira ingano ku buryo urubyiruko rwibaza uko ruzishyura ayo madeni mu gihe kiri imbere bikaruyobera, ubutegetsi busesagura nkana umutungo wa Rubanda, ubutegetsi bukomeza kuryanisha Abanyarwanda no kubagarira inzigo yabaye karande mu Banyarwanda, ubutegetsi bw’Abacanshuro gusa badafite icyo bitaho cyagirira Abanyarwanda muri rusange akamaro.

Muri rusange iyo u Rwanda rwaterwaga n’amahano y’uburyo bwose yagombaga gucyemurwa n’Abanyarwanda mu buryo bwinshi burimo n’imihango yo gukuraho ayo mahano n’ingaruka zayo, abahemutse bagahanwa cyangwa bagaterwa icyuhagiro, bagatunganywa bakongera kugirwa abantu b’i Rwanda, ariko nkuko bigaragarira buri wese mu byo dusobanuye, bigaragara ko mu Rwanda kuva mu 1895 kugeza ubu AMAHANO ASIMBURA AMAHANO, IBYIZA BYARATUBYE, IBIBI BIRATUBUUKA.

Nta mwanya wigeze ugenwa wo guca amahano, wo guca inzigo no kunga Abanyarwanda mu buryo bwuzuye.

Mu nkuru zizakurikira iyi ruzabagezaho ishusho n’amatwara by’impinduramatwara Gacanzigo.

Iyi nkurumwayiteguriwe n’Ubuyobozi bw’Igisata cyo Guca Inzigo no Kunamura icumu biciye muri komisiyo zacyo zose uko ari enye:

Komisiyo yo Guca Inzigo no kunamura Icumu,

Komisiyo y’Amategeko n’Ubutabera,

Komisiyo y’Amateka n’Umuco by’Igihugu na

Komisiyo y’Uburenganzira n’Inshingano.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info