ISHINGIRO RY’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO (Igice cya Kabiri)

Spread the love

Mu gice cyabanje, twabagejejeho uko uruhererekane rw’amateka asharira igihugu cyacu cyaciyemo, agatuma kigwa ku gacuri kikiriho n’ubu, tubasezeranya kuzabikomeza kubibagezaho mbere y’uko tubagezaho uko igikorwa cyo guca inzigo kizagenda n’imihango izagikurikira izajya iba buri mwaka mu Rwanda. Muri iyi nkuru twifuje gukomeza kubagaragariza ibibazo byaduteye gutangiza ku mugaragaro impinduramatwara Gacanzigo.

  • Ubukoloni bwabibye inzigo n’urwango mu Banyarwanda, bituma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda. Ubukoloni ni uburyo ababuzanye bateguye neza, bugamije gukura u Rwanda mu mitima y’Abanyarwanda, bityo Abanyarwanda ubwabo ari abari ku butegetsi n’abayoborwa bagafatanyiriza hamwe kwisenyera igihugu biciye mu nzira zitandukanye. Ni muri uru rwego abategetse u Rwanda bose nyuma yabwo bakomeje kurangwa n’ubugambanyi bagambanira igihugu, aho kugiteza imbere. Amakosa bamwe bakoze, agasubirwamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ababasimbura kandi bakaza bavuga ko bagiye kuyakosora.

RANP-Abaryankuna yemeza nta shiti ko Abakoloni bagize uruhare rukomeye mu kuryanisha Abanyarwanda ari na bwo inzigo hagati y’ibyiswe amoko yatangiye gushinga imizi; maze uwo murage mubi wo kuryanisha Abanyarwanda bawusigira Parmehutu na MRND kugeza kuri FPR iwukomeje kugeza ubu.

  • Amacakubiri y’uburyo butandukanye agamije gutanya Abanyarwanda. Kuva umukoloni yagera mu Rwanda hatangiye amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko (Ubuhutu, ubutwa n’ubututsi) ahitana benshi, ahungisha benshi anafungisha benshi mu bihe bitandukanye. Habayeho kandi amacakubiri ashingiye ku turere n’aho abantu bakomoka nayo akora amahano menshi. Ayamenyekanye cyane ni amacakubiri yiswe “Kiga” na “Nduga” yaje ashingiye cyane HABYARIMANA na KAYIBANDA akaza no kuba intandaro y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa KAYIBANDA, byaje no kuvamo impfu z’Abanyarwanda benshi bazize iyo nkundura.

Nubwo bitamenyekanye cyane ariko habaye amacakubiri hagati y’amadini, amashyaka ya politiki ubwo yari amaze kuba menshi n’ayandi y’ubundi bwoko byose bigahitana abatari bacye. Byaragaragaye ko FPR-Inkotanyi kimwe n’andi mashyaka yayibanjirije mu kuyobora igihugu atigeze ashishikazwa mu buryo nyakuri na politique yo kunga no kubanisha Abanyarwanda.

  • Ubwicanyi, ubuhunzi no gufunga bikabishije kuva twabona ikiswe ubwigenge mu Rwanda. Inzigo yabibwe n’ubukoloni yakomeje gutanga umusaruro wo kwica, gufunga no guhungisha abo mutavuga rumwe. Ibi byatangiranye na repubulika kuva yaza, kugeza ubu. Umutegetsi ava ku butegetsi yishwe, undi akabujyaho yishe uwamubanjirije, ibyo kandi bikagwamo rubanda itazi iyo biva n’iyo bijya kuko nyine aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahatikirira.
  • Abayobozi bishyira ku butegetsi hirengagijwe uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bwo kwitorera umuyobozi ubakwiriye. Kuva twabona ikiswe ubwigenge nta na rimwe mu Rwanda umuperezida yari yasimburana n’undi mu mahoro, iteka bigendana n’amahano. Ibi bigaterwa n’uko ababujyaho bose bishyiraho hatabayeho kugisha inama Abanyarwanda cyangwa se kubaha umwanya wo kubigiramo uruhare.

Nubwo demokarasi isobanurwa nk’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage, mu Rwanda ibyo ntibiharangwa. Ubusanzwe muri Repubulika umuyobozi agomba gushyirwaho n’abaturage akikuraho igihe yahawe kuyobora kirangiye, ariko ibyacu byakomeje kuba macuri kuko abayobozi mu Rwanda ari bo bishyiraho, icyakora bagakurwaho n’abashaka kubasimbura ndetse mu buryo bubi bwo kumena amaraso.

  • Abayobozi bashyira imbere inyungu zabo bwite, bakirengagiza inyungu rusange z’igihugu. Ubundi hari inguni ebyiri umuntu akwiriye kwibonamo no kubonamo ubuzima bwe. Iya mbere ni iye nka we, iya kabiri ni we mu muryango mugari cyangwa se ishyanga. Uwibona nka we ubwe ashyira imbere inyungu ze bwite, akirengagiza inyungu rusange, uwireba mu muryango mugari, ashyira imbere inyungu rusange. Muri rusange iri ni ryo hame ry’ubuyobozi. Umuyobozi agomba kuba yirebera mu ishyanga, kurusha uko yirebera muri we. Ikibabaje ni uko abayobozi bose twagize nyuma y’ubukoloni ari abirebera muri bo, bityo bagashyira imbere inyungu zabo bwite, iz’Abanyarwanda muri rusange zigateshwa agaciro.

Nk’uko Parmehutu yaje yigize umucunguzi w’Abahutu kugira ngo isohoze umugambi wayo mubisha wo kubagarira inzigo hagati y’Abanyarwanda yabibwe n’Abakoloni,   niko na FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi yigize umucunguzi w’Abatutsi, n’umurinzi w’Abahutu, ikora ibishoboka byose uruhare rwayo mu rupfu rwageze kuri buri ruhande rwose muri ibi byiswe amoko irarutabika.

  • Ubuyobozi bwubakiwe ku byiswe amoko mu Rwanda.  Byagaragaye ko ubukoloni bwifashishije ibyo yise amoko ariko mu by’ukuri byari ibyiciro by’imibereho mu Rwanda, maze ibyuririraho nyuma yo kubitwerera ingengabitekerezo y’amacakubiri maze biyifasha kugera ku mugambi wayo. Ibi byaje kubyara ikibazo gikomeye cyane cyananiye abategetsi bose bategetse u Rwanda nyuma y’iyo ngengabitekerezo, ndetse ahubwo babyifashisha nk’intwaro yabafasha kugera ku butegetsi.
Impinduramatwara Gacanzigo igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu Banyarwanda

RANP-Abaryankuna dusanga ikibazo cy’amoko kitakemurwa n’abakigizemo uruhare. Nk’uko Parmehutu yashakaga kugera ku nyungu zayo ikora ibishoboka byose ngo yemeze Abahutu ko akaga kose bahuye nako bagatewe n’Abatutsi, FPR-Inkotanyi nayo yakoze ibishoboka byose ngo Abatutsi  bumve ko ingorane zose bagize mu mateka yabo kugeza kuri Jenoside yabakorewe bazitewe n’Abahutu. Nguko uko ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu Rwanda bwananiwe gukemura ibibazo by’Abanyarwanda cyane cyane icyo guca inzigo yari yamaze kuba akarande mu Banyarwanda ikanaba umuzi w’umwiryane.

Jenoside ni ishyano ryagwiriye u Rwanda rwose, si ishyano ryagwiriye abishe cyangwa abishwe.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Iyi nkurumwayiteguriwe n’Ubuyobozi bw’Igisata cyo Guca Inzigo no Kunamura icumu biciye muri komisiyo zacyo zose uko ari enye:

Komisiyo yo Guca Inzigo no kunamura Icumu,

Komisiyo y’Amategeko n’Ubutabera,

Komisiyo y’Amateka n’Umuco by’Igihugu na

Komisiyo y’Uburenganzira n’Inshingano.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info