INZEGO ZA KAGAME ZONGEYE KWIBASIRA VICTOIRE INGABIRE NA ME BERNARD NTAGANDA

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Turamenyesha Abanyarwanda ko n’inshuti z’u Rwanda ko murugo rw’umuyobozi w’ishyaka ryacu DALFA Umurinzi, urwego wr’ubugenzacyaha rwaraye ruhakoze isaka rugatwara ibikoresho byose by’iyumanaho ndetse na documents zose zari zihari….Nageze mu rugo nsanga umuyobozi wacu ari amahire nabo barikumwe bose”. Iri ni itangazo rimaze gutangazwa n’umuvugizi wa Dalfa Umurinzi, mu gihe muri iki gitondo cyo kuwa 14 Kamena 2020, impungenge zari zose nyuma yaho madamu Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda bari babuze k’umurongo wa telefone kandi nyuma yaho ingo zabo zinjiwemo ku ngufu na Polisi na RIB.

Kuwa gatandatu 6 Kamena 2020, Abayisenga Venant, uba mu ishyaka DALFA Umurinzi rya Victoire Ingabire, yasohotse mu rugo aho yabaga, ajya kugura unites za telefone, kugera kuri uyu munsi ntaraboneka. Mu gihe gihe Madamu Victoire Ingabire yatabarizaga  Abayisenga ngo uwaba azi aho ari atange inkuru cyangwa ngo n’inzego z’umutekano zimushakishe, ahubwo nkuko bisanzwe Madamu Victoire Ingabire yahamagajwe na RIB ku i tariki ya 11 Kamena mu rwego rwo kumubaza ku ibura rya Ndayisenga Venant. kuri uyu wa gatandatu 13 Kamena 2020 RIB yatangaje ko yagiye gusaka mu rugo rwa Victoire Ingabire n’urwa Me Bernard Ntaganda ku mifatanyire yabo n’imitwe ikoresha ingabo ! Abare baba bagiye kugirwa abanyabyaha mu gihe abanyabyaha bagirwa abere?

RIB ikomeje kwandika amateka yerekana ko ari urwego ruhimbira abere ibyaha rukagira abakoze ibyaha abere. Ku wa gatanu nyuma y’umunsi umwe RIB ihampagaje madamu Victoire Ingabire, urubuga rukora akazi ko gushyushya urugamba rwa FPR,  My250TV,  ruharabika, rukanakwiza ibinyoma k’ubaharanira demokarasi n’impinduka mu miyoborere y’u Rwanda, rwanditse rushinyagura rugira ruti : « Kugeza ubu tumaze kumenya ko Venant Abayisenga umaze iminsi atabarizwa na Ingabire Victoire ku mbuga nkoranyambaga, hari abamubonye yambuka ajya mu ishyamba rya kibira », ubwo rwavugaga ko yaganaga mu cyo rwise « imitwe y’iterabwoba ya P5, FDLR na RNC ».

Isooko ryiyo nkuru rikaba ryali umwe mu bantu bagaragara ku mbuga nkoranyambaga, baharabika abandi Banyarwanda, cyangwa bakwirakwiza ikinyoma cya FPR. Abo bantu badakoresha amazina yabo, badakoresha amashusho yabo, badakoresha amajwi yabo nibo Urugwiro rwimitse mu itumanaho, no mu gukora “intambara ku mbuga nkoranyambaga z’abatumvikana na FPR”. Bivugwa kandi ko bakoreshwa na Office of the Government Spokesperson – OGS, ikaba yaba  ihagarariwe na Ange Kagame.

Abo nibo bahimbira ibyaha abere, bakabitangaza ku mbuga zabo, bakabinyuza kuri website zo gushyushya urugamba, RIB igahita ikora iperereza zishinja, umwere akaba umunyabyaha, umunyabyaha akimikwa. Ntibyumvikana ukunti My250TV yaba itarafungwa mu Rwanda nyuma yaho yahampagarije kumugaragaro, mu izina ry’igicupuri Ellen Kampire, ko Victoire Ingabire yakwicwa.

Nema Ange