BURUNDI : EVARISTE NDAYISHIMIYE AZARAHIRA KUWA KANE

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, ubu biteganyijwe ko azarahira kuri uyu wa kane w’iki cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2020.

Nk’uko tubikesha BBC, umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru. BBC ikomeza ivugako yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe – nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza – ko uwatowe arahira “vuba bishoboka”.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose“. Bwana Ndayishimiye kuba yarateguwe byerekana n’ibyo azi kuri FPR itarahwemye guteza imvururu mu Burundi. Nta nayobewe kandi nicyishe Nkurunziza, n’ubwo Leta ya FPR yakomeje kubyina itsinzi no kuyobya uburari ko ngo perezida Nkurunziza yishwe na Corona virus.

Abaryankuna TV baheruka kubagezaho inkuru ikubiyemo ibinyoma bya  Ange Kagame na se. Aho ibinyamakuru bikoreshwa na Ange Kagame baheruka guhimba ikinyoma ngo Hussein Radjab bishe urubozo ko yabonetse nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza! Ibi bitangaza makuru by’agatsiko k’iyi Leta mpotozi bikomeje gusohora inkuru zerekana ko muri CNDD – FDD ibintu byacitse ko ishyaka ryacitsemo ibice.  Abanyarwanda n’abarundi by’umwihariko bakwiye kwirinda ibyo bihuha bigamije kuyobya uburari no kubarangaza.

Bwana Ndayishimiye yari mu ntumwa z’inyeshyamba za CNDD zajyaga mu biganiro by’amahoro na Leta yari ikuriwe na Pierre Buyoya.

Ibyo biganiro bitangira Hussein Rajab niwe wari ukuriye uruhande rwa CNDD mu biganiro nyuma aza gusimburwa na Pierre Nkurunziza wakoranaga bya hafi na Evariste Ndayishimiye.

Ibi biganiro byageze ku bwumvikane mu 2000, inyeshyamba za CNDD mu 2003 zishyira intwaro hasi zihinduka ishyaka rya politiki CNDD-FDD ryinjira muri leta.

Mu gusangira ubutegetsi, Evariste Ndayishimiye waje kuba Jenerali majoro yagiye gukora mu biro bikuru bya gisirikare.

Kuva mu 2006 agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Bwana Evaliste Ndayishimiye w’imyaka 52, agiye kuba perezida wa 9 uyoboye u Burundi. Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega ubu yimuriwemo umurwa mukuru.

Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2020 ku majwi 68%.

Kalisa Christopher

Kigali