INGARUKA ZO KWICA IREME RYU UBUREZI/UBUVUZI : UMUGANGA YACIYE AKABOKO UMURWAYI MINISANTE IRISHYURA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ku mugoroba wo ku wa 16/09/2021, inkuru yari yaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ni akababaro abantu batewe n‟umurwayi wagiye kwivuza ku Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, maze kubera uburangare bakamuca akaboko, akarega ibitaro byatsindwa hakishyura MINISANTE.

Byatumye tujya gukurikirana iyi nkuru kugira ngo turebe ishingiro ryayo, dusanga ari ukuri, ndetse n‟ibindi biganiro dukora byumva 100% kuko twanenze imyigire y‟abaganga n‟abandi bakora mu buvuzi, bakabyumva none amashuri 7y‟igiforomo (Nursing Program) akaba agiye kongera gutangizwa, aho yari amaze imyaka igera kuri 20 ahagaritswe mu mashuri y‟isumbuye, ariko ntihagaragazwe impamvu.

Ayo mashuri azongera gufungurwa ni G.S. REMERA-RUKOMA yo mu Karere ka Kamonyi, Intara y‟Amajyepfo, G.S. KIGEME mu Karere ka Nyamagabe, Intara y‟Amajyepfo, G.S.O. BUTARE mu Karere ka Huye, Intara y‟Amajyepfo, ESSA RUHENGERI mu Karere ka Musanze, Intara y‟Amajyaruguru, G.S. ST ALOYS RWAMAGANA, yo mu Karere ka Rwamagana, Intara y‟Iburasirazuba, G.S. GAHINI yo mu Karere ka Kayonza, Intara y‟Iburasirazuba na G.S. KIBOGORA yo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y‟Iburengerazuba. Umuntu agahita yibaza impamvu hagiye kongera gutangizwa arindwi gusa kandi harafunzwe arenga 30 mu mwaka wa 2002.

Tugarutse ku nkuru y‟akababaro ivuga ko Minisiteri y‟Ubuzima (MINISANTE) yatanze miliyoni 25.5 z‟amafaranga y‟u Rwanda kubera urubanza yatsinzwe rwaturutse ku makosa y‟umuforomo wo mu Bitaro bya Munini waciye umurwayi akaboko kubera uburangare.

Ubundi Itegeko rivuga ko umuntu ushoye Leta mu manza ari we wirwanaho akishyura ariko kuri uyu bikaba bifatwa nk‟igihombo kitari ngombwa kubera ko Minisiteri y‟Ubuzima yishyuye mu mwanya w‟uwagize uburangare.

Bijya gutangira umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru ni we wareze Ibitaro bya Munini byamuciye akaboko ubwo yari agiye kuhivuza. Byagaragajwe mu isesengura riri gukorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y‟Imari n‟Umutungo by‟Igihugu, PAC, kuri raporo y‟Umugenzuzi Mukuru w‟Imari ya Leta ya 2019/2020.

Icyo gihe umuforomo yagiye kumufata amaraso azirika „plastique‟ ku kuboko ashakisha umutsi, aribagirwa ayirekeraho, bivugwa ko yamazeho amasaha menshi. Byatumye amaraso agera aho atakibasha gutembera ngo agere mu gice cy‟ikiganza birangira giciwe.

Ubwo MINISANTE yitabaga PAC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‟Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ari uburangare bukomeye bwabayeho ku ruhande rw‟umuntu wakurikiranaga uwo murwayi. Yavuze ko mu rwego rwo kuryozwa ubwo burangare harezwe umukoresha w‟uwo mukozi biza kurangira urukiko rwanzuye ko leta ari yo itsinzwe.

Yakomeje avuga ko hari itegeko rigena uburyozwe ku ngaruka zishobora guturuka ku mwuga w‟ubuvuzi, riteganya ko abakozi bo mu mwuga w‟ubuvuzi bashobora gutangirwa ubwishingizi ku kintu nk‟icyo cyaba gitewe n‟impanuka cyangwa kutarangiza inshingano nk‟uko byari biteganyijwe hakaba ahabaho ikigega cyishyura ariko kitarajyaho.

Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

Iyakaremye yabwiye abadepite ko uwo mukozi yahawe ibihano byo ku rwego rw‟akazi arirukanwa; ntashobora kongera kubona akazi mu nzego za leta ndetse n‟Inama y‟Ababyaza n‟Abaforomo yamwambuye icyemezo kimwemerera gukorera umurimo we ku butaka bw‟u Rwanda.

Uwari uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w‟Imari ya Leta, Munyanturire Claudeyavuze ko ubwo ari uburangare bugaragara ariko kwirukana uwo mukozi bidahagije. Ati “kujya gufata amaraso umuntu, bagashakisha umutsi, ka kagozi bashyiraho kakamaraho igihe kinini ku buryo amaraso adatembera, birenze n’uburangare. N’iyo habaho ikigega cy’ubwishingizi, nta bwishingizi ndumva bwishingira uburangare, icyaha cyangwa ikosa umuntu yari kwirinda.”

Yakomeje agira ati “yego iki kigega ntabwo kirajyaho ariko nubwo cyajyaho simpamya ko kizishingira ibintu nk’ibi. Mu bigaragara uyu mukozi kumusezerera ntabwo bihagije. Iki ni igihombo yateje leta yakagombye gukurikiranwaho.”

Uwitonze Clarisse wari uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Iki ni icyaha ntabwo ari ikosa, kuba yarahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi ntibihagije, yagombaga gushyikirizwa Ubugenzacyaha. Ntibongere kuvuga ko ari ikosa, ni icyaha yakoze.”

Depite Ntezimana Jean Claude na we yavuze ko kwirukana uyu muforomo bitari bihagije.Yakomeje agira ati “batubwira ko hari ingamba zashyizweho zo gukumira iyo mikorere ariko sinumva ukuntu bakumira kandi badahana, ntabwo bishobora guhura. Kumwirukana na we ubwe yari azi ko abikwiye kuko nta cyizere abarwayi bari kongera kumugirira. Umuntu ashobora kwirukanwa mu buganga akajya no kwikorera.”

Andi makuru dukesha abantu baturanye n‟uyu muforomo avuga ko nyuma yo gusohoka mu binyamakuru, yahise aburirwa irengero, abo mu muryango we bakaba bahangayikishijwe n‟aho aherereye.

Ni akababaro kuba Leta ya Kagame yarakuyeho amashuri yari ashoboye kwigisha abaforomo n‟abaforomokazi, bigatuma abantu bize ibindi birimo indimi, ubukanishi, ubuvuzi bw‟amatungo, ubuhinzi n‟ibindi babona ko ntaho bakwiga mu Rwanda kandi nta n‟akazi babona, maze bakirundumurira mu bihugu duturanye birimo DRC, Uganda n‟u Burundi, aho bagiye kwiga igiforomo, muri weekend maze bakagarukana ibipapuro byo gukinira ku banyarwanda.

Ese ubundi uretse kuba MINISANTE yarishyuye ako kayabo kavuye mu misoro y‟Abanyarwanda, ubundi ninde wari kwishyura mu gihe aba baganga badashoboye ari yo yabaduteje? Biteye agahinda kuba Abadepite babivugira kuri Radio Inteko bikarangirira aha.

Ubundi ntabwo mu bihugu bizi agaciro k‟uburenganzira bwa muntu, hari hakwiye kubaho kwishyura gusa ngo birangire bityo, ahubwo Minisitiri wa MINISANTE n‟abandi bagize uruhare mu kwica ireme ry‟uburezi mu buvuzi, bari bakwiye kwegura, bakabisa abandi ni ubwo bose ari bamwe.

Uwaciwe akaboko ntikazongera kumera, ariko byibuze dutabarize umuforomo washimuswe, agaruke mu muryango, n‟ubwo bisa no kubariza amata ku kimasa, ariko isi yose imenye urwo Abanyarwanda dupfuye.

BANTU MWESE MUTAMIKWA NA FPR MUKAYIFASHA KUTUMARA, NIMUGIRE UBUTWARI MWEGURE, TUZAHORA TUBIBUKIRA UBWO BUTWARI MWAGIRA BWO KWITANGUKANYA N’ABICANYI.

Remezo Rodriguez