INGABIRE M. IMMACULEE N’ABANDI BASESENGUZI BATI “MINISITERI Y’UBUREZI ISESWE, CABINETI IKURWEHO…NIBWO IREME RY’UBUREZI RIZABONEKA”.

Spread the love

“kuva nabera uko ngana uku nari ntarabona aho abana bose ngo batsinda, erega bikanajya mu mihigo  maze mwarimu nawe wagowe akemera ko azatsindisha abana 99%.!” Ingabire M. Immaculée

Imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda badahwema kugaragaza ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ingutu cy’ireme ry’uburezi. Abaryankuna by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2012 biyemeje kukigira icyabo ndetse ntibyatinze kuko bamwe bafashwe bagafungwa,abandi bakicwa bazira ibitekerezo bitandukanye batanze bimwe ndetse no kuri iyo  ngingo mu itangazamakuru. Ku ikubitiro uwabizize ni NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerard wishwe, NTAMUHANGA Cassien wafunzwe bagaraza ibibazo biri muri uru rwego kuri radiyo Amazing Grace mu kiganiro Ityazo ,iyo radiyo nayo yaje kubizira irafungwa!

Mu mwaka wa 2013 abantu benshi batangiye kubona ko u Rwanda ruri ku gacuri kubera ibibazo bitandukanye bari batangiye kubona muri politiki ya RPF by’umwihariko uko ubutegetsi bwica ireme ry’uburezi ku bushake.

NTAMUGANGA Cassien aho agereye hanze,yakusanije ibyo biganiro abishyira ahagaragara kuri internet abantu bongera kubyumva, bihura n’uko iki kibazo kimaze gufata indi ntera. (Uramutse ushatse kubyumva,wajya kuri channel ya You Tube: Ku mugaragaro Info. Wabihasanga.)

Mu kiganiro “Ubyumvute” cya KT Radio cyo ku wa kane, 17 Mutarama 2019 cyagarutse ku kibazo cy’ireme ry’uburezi, abatumirwa bagaragaje ko Minisiteri y’uburezi igomba guseswa, Cabineti yemeza imyanzuro irebana n’uburezi idafite icyo yungura uburezi ahubwo ibusenya igakurwaho. Bivuze ko ubundi ubwo na Perezida Paul KAGAME yakavuyeho kuko ari we mutwe byose bishingiyeho kandi ari we ufite igisubizo cya nyuma kuri iki kibazo.

Ikiganiro cyitabiriwe na INGABIRE Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, Sam NSHIMIYIMANA witabiriye ikiganiro nk’umusesenguzi kandi nk’umubyeyi ufite abana biga mu Rwanda ubu, hanyuma na Jean Claude NDAYISHIMIYE nawe wakitabiriye nk’umusesenguzi n’umunyamakuru, kiyoborwa na Anne Marie NIWEMWIZA umunyamakuru wa KT Radio.

Iyi nkuru iragaragaza ibitekerezo by’abo bitabiriye ibiganiro, ariko inagaragaje ibyifuzo by’Abaryankuna kuri iyi ngingo y’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Umunyamakuru Anne Marie yatangiye abaza abasesenguzi icyo bavuga ku mpinduka zitandukanye zizanwa mu burezi na Minisiteri y’uburezi zikemezwa na Cabineti, nko guhindura ururimi abana bigamo, ingengabihe z’amasomo, gukuraho ibihano bihabwa abana, kutihitiramo ibigo abana bagomba kwigaho, kuba nta mwana usibira bose bagomba kwimuka (promotion automatique), kuvana Faculties Huye zikaza i Kigali (muri kaminuza y’u Rwanda) n’izindi nyinshi.

INGABIRE Marie Immaculée yatangiye avuga ko yemeranya n’abavuga ko uburezi bw’u Rwanda buyobowe n’abantu bahuzagurika cyane, (Uhereye kuri perezida wa Repubulika KAGAME Paul) ndetse yifashishije ingero z’imyanzuro yemezwa na cabinet/guverinoma ihubukiwe avuga ko bidatangaje kuba nta reme ry’uburezi riri mu Rwanda kuko byose byigaragariza muri uko guhuzagurika.  Yibajije ukuntu Leta yemeza ko nta mwana ugomba gutsindwa no gusibira, yibaza impamvu bagitaga ibizami kandi ntawugomba gusibira biramuyobera. Ati “kuva nabera uko ngana uku nari ntarabona aho abana bose ngo batsinda, erega bikanajya mu mihigo  maze mwarimu nawe wagowe akemera ko azatsindisha abana 99%.” Ati “ni wowe uzabigira se? uri Imana se? ntago, ntago byumvikana.”

 Yakomeje asobanura ko atumva ukuntu umuntu abyuka mu gitondo agafata icyemezo cyo kuvana faculties zose i Huye atabitecyerejeho akazizana i Kigali mu rusaku no mu buzima bugoye maze ati “Cabinet meeting iti turacyemeje”. Yanakomoje ku kibazo cy’i Shyorongi aho REB yohereje abana 180 mu kigo gifite imyanya 80 maze ati “Muri REB ho wangira ngo bahahambye umusazi”.

Umusesenguzi J.Claude NDAYISHIMIYE we yatangiye agira ati “Niba hari urwego, ntabwo mvuga ko rurwaye ahubwo rurarembye ni Minisiteri y’uburezi. Mbega ni systeme y’uburezi muri rusange, irarembye peee”. Yagarutse ku kibazo cy’abaminisitiri benshi batagira umubare bayoboye iyi minisiteri nyuma ya jenoside ati” Leta yakabaye ireba ko ikibazo atari guhindura imyanya ahubwo ko ikibazo ari structure yose (Uhereye kuri cabinet ibashyiraho ikanemeza izo mpinduka). Ati “wenda babisese byose tumare ukwezi, cyangwa atatu tuzi ko tudafite minisiteri y’uburezi mu Rwanda, noneho nkuko umwiherero ejobundi uzaba bige ngo uburezi buraza kugenda gute?” yanagarutse ku kibazo cy’imicungire y’umutungo aho yagaragaje ko Minisiteri y’Uburezi iri mu zihabwa ingengo y’imari itubutse, ariko bakayakoresha nabi, ahereye kuri REB na ruswa zivuza ubuhuha muri WDA na UR.

Yagarutse ku bana barangiza amashuri abanza batazi kwandika amazina yabo mu Kinyarwanda n’abarangiza muri kaminuza y’u Rwanda batazi kwandika amabaruwa asaba akazi. Yongeyeho ikibazo cy’abana babona zeru mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza bagahabwa kujya kwiga mu myaka cumi n’ibiri y’uburezi bw’ibanze. Yashoje agira ati” Niba tudafite uburezi iki gihugu ntaho kigana”.

Ibi rero bigaragaza umugambi mugari wo gusenya igihugu wa FPR ishyira mu bikorwa buhoro buhoro isenya uburezi bw’u Rwanda.

Uwitwa Sam NSHIMIYIMANA yatangiye agira ati”Erega iyo uroye uko sisiteme y’uburezi iri gukorwa hano mu gihugu, ukareba uko abayobozi bayo bavuga, wagira ngo ni nka kwakundi usa nk’uwo ubeshya wundi ngo twe kwivamo, ukagira ngo hari ibikorwa ariko udashaka kugira ngo abantu bandi babibone, he kugira ukubwira ko uri gukora nabi. Iyo umuntu agucyebuye ko uri gukora nabi, ntunabyumve ahubwo ukaburana uba uri mu nzira yo kutazagira na rimwe wikosora.

Ati “Njya mbyumva iyo abantu bari kunenga ireme ry’uburezi mu Rwanda, ukajya kumva umuyobozi aravuze ati iryo reme muripimira hehe?, ukagira ngo ahari, hari amahanga dushaka kubeshya. Buriya hari ibintu bitajya bibeshyeka, hari ibintu bitajya bitekinikwa,kwiga ntibijya bitekinikwa kuko ingaruka zabyo zihita zigaragaza.

Ikindi iyo bagiye gukora impinduka nta nama bagira?

Agaruka ku mpinduka zo guhindura ingengabihe y’imyigire agaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kugaragaza uko bibangamiye uburezi muri rusange ariko abayobozi bagahora bizeza ko bizakosorwa none imyaka ikaba ibaye imyaniko bivugwa. Ibi biterwa no kwigana iby’ahandi batabanje kubisuzuma, ahubwo bagaterura ibyo mu bindi bihugu bakabizana batabanje kubisuzuma.

Asobanura ikibazo cyo kohereza abana 180 mu kigo gifite imyanya 80 gusa yagaragaje ko ibi bigaragaza ko n’abayobozi bakora ibyo nabo nta bwenge bagira bwo kumenya ko nta kigo na kimwe mu Rwanda gifite ubushobozi bwo kwakira abana bangana batyo mu mwaka wa mbere kandi bayoboye urwego rubishinzwe.

Umunyamakuru Anne Marie yanenze bikomeye ko abayobozi ba Minisiteri y’uburezi batabasha kwitaba itangazamakuru ngo basobanure ibyo bibazo, nibwo Ingabire yahise amwunganira avuga ko ibyo ari ipfunwe risanzwe ry’umuntu wese udafite icyo asubiza nanone umunyamakuru Sam ahita yungamo ko ari ugusebera imbere y’Abanyarwanda nkuko basanzwe baseba. Ariko hano umuntu yanatekereza ko banga kuvugisha itangazamakuru ngo hato batarenga ku mabwiriza ava ibukuru yo kuzambya ibintu ku bushake.

Ingabire avuga ku byo REB yari yaratangaje izangenderaho mu gutanga ibigo uyu mwaka wa 2019, yavuze ko ibyo bavuze batabyubahirije, ko ahubwo ari ikinyoma cyambaye ubusa ati“Igihe kizagera tujye dufata ikinyoma nk’ukuri”. Yagarutse ku kibazo cy’ururimi, agaragaza ko ikibazo cyo guhindura ururimi cyahemukiye abarwigamo n’abarwigishamo kuko abarimu bataruzi bahabwa amahugurwa kuri urwo rurimi mu biruhuko. Ati” ni gute ururimi wahuguwemo urwigishamo”.

Kaminuza ya Gitwe yafunzwe ngo ku mpamvu z’ibanga!!! Imaze guhombywa amamiliyari y’amafaranga!

Ingabire yagarutse kuri kaminuza ya Gitwe, ifite ibikoresho na Kaminuza y’u Rwanda idafite mu ishami ry’ubuganga ati” Minisitiri nampakanya, azaze tujyane yo, ariko niyo bafungiye. Birirwa bahimbahimba,… umuyobozi wa HEC ejobundi yaravuze ngo ibibazo birimo ni ibanga. Naravuze ngo umuntu w’umugabo abura umuntu n’umwe umubaza ati iryo banga ni irihe? Bagiye bareka… natubwire, docteur MUVUZINYI navuge icyo ahora universite y’I Gitwe, ariko bareke gukomeza babeshya, acangacanga abantu, ngo ibibazo birimo n’amabanga… ubu yarayifunze”.

Ingabire yakomeje agira ati” Hamaze imyaka ibiri nta munyeshuri n’umwe winjira muri faculte ya medicine muri kaminuza yi Gitwe. Abarimu barahembwa, kandi ibitaro byose bakozemo stage/internship byo mu majyepfo, njyewe nivuganiye nabo, bose barakubwira ngo ahubwo iyaba barangizaga tukabafata. Ariko HEC yonyine ikicara i Kigali  ngo ibibazo birimo ni amabanga, amabanga ya hehe? Amabanga hagati ya nde na nde? Ayo mabanga nayatubwire natwe tuyamenye, none se ni amabanga ye na kaminuza? Ahubwo ikibazo njyewe mfite, kuki nta muntu uribaza impamvu umuyobozi yicara hariya akavuga ikibazo kiri hariya ni ibanga kandi afite inshingano zo gutanga amakuru no gukosora ibibazo bihari, amaze kubigira ibanga, azatanga ibisubizo ate? Biriya ni scandal muri sector ya education nkibaza ngo minisitiri wayo yicaye hariya yumva ko yibitseho iki”?

Sam yahise agaragaza ko iby’iryo banga Ingabire abirebera muri ruswa, naho Ingabire ati Niba atari ruswa byiswe ibanga bite? Iryo banga araribikira nde?

None reka natwe twibaze iri banga ni irihe, riri hagati ya nde na nde? Ryatumye babategeka kuzana abarimu bo muri Kenya na Uganda, bakaba bamaze imyaka ibiri bahembwa badakora, bigatuma iyi kaminuza ihomba miliyari imwe n’igice nkuko abasesenguzi babigaragaje muri iki kiganiro?

Umuntu wese uzi ubwenge yahita abona ko iri banga riri mu mugambi mugari RPF ifite wo gusenya igihugu isenya uburezi, bigakorwa na guverinoma ibicishije muri minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho nka HEC, REB, WDA n’ibindi.

Ingabire yagaragaje ko izo ari ingero nke abantu bavuga, ariko zerekana ko systeme ya education yamunzwe, kandi ko Perezida wa Repubulika ubwe ari we ukwiriye kugihagurukira kuko abandi bose bagitinya, barabeshya, harimo ibinyoma byinshi, ntawubaza undi inshingano, baratinyana cyangwa barahishirana bitewe n’ibyo basangira biva muri ubwo bugizi bwa nabi. Ati” Ikibibatera cyo nagihamiriza abanyarwanda aha ko ari kibi no ku ngaruka, birasaba rero ko Perezida wa Repubulika abyiyinjiriramo wenyine.”

Ingabire atanga inama ko abanyarwanda bakwiriye gushyira hamwe bakageza iki kibazo kwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul.

Biracyaza…

Iki cyari igice cya mbere. Icya kabiri kirabageraho mu gihe kitarambiranye…

Byakusanyijwe na Commissaire ushinzwe Uburezi muri

RANP-Abaryankuna

Kigali -Rwanda .