PAUL KAGAME YA MANDA Y’IMYAKA 7 NTAKIYIMAZE! IBINYOMA BYE NTIBIKIRENZA AMASAHA 24 BITAMENYEKANA.

Spread the love

Ibinyamakuru bibogamiye ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi nka RBA,Igihe n’andi mateleviziyo byashyuhije abantu ngo “ u Rwanda rwohereje icyogajuru cyarwo ku nshuro ya mbere mu kirere” Bitaramara kabiri nyiri cyogajuru Greg Wyler, atangaza ko usibye no kuba icyarwo,arirwo rufitemo imigabane mike kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda…!

Ntaw’utwika inzu ngo ahishe umwotsi kandi Ntaw’usiga ikimwirukamo asiga ikimwirukaho! Paul Kagame yakoresheje amafaranga umurengera ibihugu byasutse mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi n’intarambara byayogoje u Rwanda kuva 1990 kugeza 1994, akubitiraho ibisahurano yasahuye muri DR Congo nyuma yo kuhamenera amaraso atagira uko angina, ararenga afata imyenda y’umurengera yaba iy’imbere n’iyo hanze y’igihugu ubu hose u Rwanda ruri mu murongo utukura,agurisha imitungo yari iya Leta yamubanjirije maze akoresha ayo mafaranga mu kwiyubakira imiturirwa, kwigwizaho imitungo n’imirimo y’ingenzi mu gihugu ndetse anamufasha kugabiza igihugu abanyamahanga bamufasha gukwiza ibinyoma bye hirya no hino ku si ngo ni igitangaza!

Yarangije igihe cye nacyo yari yihaye kuko atajya atorwa n’abanyarwanda ahubwo yitora, yanga kugenda ngo arashaka izindi manda zo gukomereza aho yari agereje “ateza imbere igihugu!”Byahe byo ka jya,ko yashakaga gukomeza ikinyoma cye, none iyi manda yavanye mu biseke n’ibikarito ikaba imugaragaje  bidateye kabiri kuko ibinyoma bye kuri ubu byamaze kuba nka wa mutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze!

Imikorere ya Kagame imeze nk’iy’umuntu urwaye kubura ubwonko bwibutsa kuburyo iyo agize agahenge yongera agasubira mu mirimo ye ariko ntamenye ibyo yari amaze iminsi arimo. Yari yarasezeranyije abanyarwanda ko muri 2020 amashanyarazi n’amazi azaba yarabigize umugani! Ubu icyo kiracyari ikibazo ariko noneho nta nakirwa akivugaho! Yarakibagiwe!

Mu minsi ishize yakugiriye atya agambana n’uruganda rw’Abadage rukora imodoka rwa Volkswagen aruha ibifaranga ba nyirarwo bishyirira mi mifuka, rurangije rushyiraho ikigo utatinyuka no kuvuga ko ari icyo bateranyirizamo imodoka  kuko ziza ziteranye bakazambika amapine gusa ndetse n’imipira isohora umwuka (Echapement) gusa,maze ajya mu binyamakuru ngo mu Rwanda harimo gukorerwa imodoka za Volkswagen!!!

Kagame na Volkswagen batuburiye abantu. Uru si uruganda rukorera imidoka mu Rwanda,nta nubwo zihateranyirizwa! Ni ikinyoma!

Arongera ati nta myenda ya caguwa mu gihugu cyacu! Abantu bagira ngo yumvikanye na yamacuti ye agiye kuzana inganda nyinshi mu gihugu abantu babone akazi,bunguke ubumenyi kandi babone imyambaro myiza ku giciro kiza kandi hafi! Bwarakeye Babura byose nk’ingata imennye! Nta myenda,nta kazi, nta bumenyi n’abari bifitiye akazi babaye abashomeri! Ubu birwa bavuga bati byabintu byari ikinyoma!

Mbere y’ibyo byose yaramaze iminsi abwira abanyarwanda ko agiye kubinjiza mu miryango y’ibihugu ihuriwe n’akarere nka EAC,CEPGL,COMESA n’indi. Abanyarwanda bati twongeye twariye. Tuzajya tugenda nta nkomyi tujye kureba aho bweze n’aho ibintu bigurika! Bidateye kabiri aba afatiwe mu cyuho n’Abarundi ashaka kubahirikira ubutegetsi no kubatereza intugunda mu gihugu. Agize Uganda baba barambaranye none yategetse abanyarwanda kudasubirayo. Abana bigaga bataha I Rwanda n’abari baje gusura abantu byabaye nk’ibyo muri Koreya zombie ubwo bafunga umupaka mu myaka 50 ishize! Uwari hepfo n’uwari ruguru byarangiye bityo! Abanyarwanda ubu barimo kuvuga bati byabintu bya wa muntu burya byari ibinyoma!

Ikibuga k’indege cya Bugesera kizegukira u Rwanda nyuma y’imyaka 40 gikora.

Paul Kagame n’abambari be baciye ibintu ko ariho yubakisha ikibuga cy’indege cy’igitangaza mu Bugesera,nyamara ntibashobora guhingukiriza Abanyarwanda ko icyo kibuga u Rwanda rwashoyemo umugabane muto (25%) gusa umugabane munini ukaba ari uw’isosete yo muri Portugal yitwa Mota-Engil ifitemo imigabane ingana na 75%, ikaba yarasinye amasezerano ko icyo kibuga kizahama mu maboko yayo mu gihe k’imyaka 25 ishobora kwiyongera ikagera kuri 40 igihe bataragaruza ayabo. Ariko kuba ubutegetsi bwa FPR-Ikotanyi bumenyereye ikinyoma,abaturage bari bamaze iminsi bahumirije bakomera amashyi ibishwi n’ibisiga,ubu bamaze guhumuka! Babonye ko byose ari ibinyoma gusa gusa!

Si ibi gusa,mu isoni nke aho Kagame yagiye hose birwa bamusingiza ngo yabahaye inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Ntashobora gutinyuka ngo agire ubutwari ngo avuge ati burya inka zivanwa mu misoro n’amahoro mutanga! Ahubwo yirwa ajijisha abaturage,abakecuru ababwira ko azabaha izindi ukagira ngo ni izo avana mu rwuri,mu ruhongore cyangwa mu mushahara we! Ibye ni ibinyoma gusa gusa!

Agatoki kamenyereye kwiba gahora gahinnye koko! Ejobundi ku mataliki ya 26-27 Gashyantare 2019,nibwo yongeye gutuburira Abanyarwanda abinyujije mu binyamakuru byiyemeje gusigiriza ibinyoma bya Leta ya FPR  birengagije inshingano zabo zo kubaka igihugu no kuba ijisho ry’abaturage bahagurikira rimwe basigiriza icyinyoma bumvisha abanyarwanda ko u Rwanda rwohereza icyogajuru  cyarwo mu kirere kuwa 27/02/2019 saa 23h37 ku cyirwa  French Guiana , mu rwego rwo kwerekana ubudasa mu iterambere mu ruhando mpuzamahanga. Aya akaba ari  amwe mu gambo twemeza ko akoreshwa nk’uburozi ndetse n’intwaro byo kuyogoza igihugu cyacu.

Greg Wyler umuyobozi mukuru wa One Web yatamaje abategetsi b’u Rwanda avuga ko icyogajiuru atari icyabo ko n’umugabane bafitemo ari urusenda.

Utazi ubwenge ashima ubwe koko Ministiri w’ikoranabuhanga muri MINICIT Ingabire Paula yatangaje ko iki cyogajuru u Rwanda rucyohereje mu kirere muri  gahunda igamije gutegura urubyiruko mu kugira u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ndetse no kubashishikariza kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi bw’ibyogajuru! Dr Mutimura Eugene nawe yamwunganiye avuga ko ikibaraje ishinga ari uguteza imbere imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane mu cyaro harimo no ku Nkombo

Bidateye kabiri nyir’umushinga “One Web” Greg Wyler yasobanuye ko icyo cyogajuru atari icy’u Rwanda kuko atari rwo rufitemo imigabane myinshi. Abafitemo imigabane myinshi ni Banki yitwa Soft Bank. Yasobanuye kandi ko kugira ngo wemererwe ko icyo cyogajuru nawe kigira icyo kigufasha, binyura muri UNICEF akaba ariyo ivugana na za minisiteri z’uburezi… akaba ariyo iguhitamo. Niyo mpamvu icyo cyogajuru kizafasha n’ibindi bihugu nka Kenya,Mexique,Colombia,Bresil na krigstan. Si umwuhariko w’u Rwanda rero.

Abayobozi b’u Rwanda bari baciye ibintu bavuga ko abana bo ku Nkombo bakise “Icyerekezo” ariko iryo zina ntahantu na hamwe ryagaragaye kuri icyo cyogajuru! Usibye n’ibyo kandi,nticyahagurukiye ku butaka bw’u Rwanda cyangwa ngo abayobozi barwo babe bari bagiye gukurikirana uko kerekera mu kirere. Nta kindi kirango kindi cyangwa ikindi kera cyirabura usibye ibinyoma by aba minisitiri Ingabire Paula na Dr Eugene Mutimura byahise bikubitirwa ahakubuye na nyir’umuyobozi wa One Web Bwana Greg Wyler! Aha naho abanyarwanda bongeye kuvuga bati byabintu bya wa mugabo ni imitwe gusa gusa! Byose ni ibinyoma!

Uko bigaragara rero kuva ibinyoma bya Paul Kagame bitakiriza umunsi bitaramenyekana,araraye ntiyiriwe. Urubyiruko rwaramusobanukiwe neza. Yaruteje ubukene, atuma rwiroha mu biyobyambwe, rurshomera rwarize, urundi arurunda mu magereza ari nako rugenzi rwarwo rundi arurunda mu gisirikare yagize nk’icye ku giti cye,ariko ibinyoma bye bigenda bimwerekana.  Iki akaba ari igihe cyo gukorera igihugu n’abanyarwanda naho uwo kubeshya we,

Azabeshye Abahinde!

Umuryankuna Byamukama